Somera Bibiriya kuri Telefone
Ibyago bizaza ku isi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Dore Uwiteka arahindura isi umwirare, arayiraza, arayubika, atatanya abaturage bayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ibizaba kuri rubanda bizaba no ku mutambyi, ibizaba ku mugaragu bizaba no kuri shebuja, ibizaba ku muja bizaba no kuri nyirabuja. Ibizaba ku muguzi bizaba no ku mutunzi, ibizaba ku ūguriza abandi bizaba no ku ūgurizwa, ibizaba ku ūguriza inyungu bizaba no ku ūmwishyura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Isi izanyagwa ihinduke umwirare rwose, kuko Uwiteka ari we uvuze iryo jambo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Igihugu kirarira kandi kibaye umuhonge, isi icitse intege ibaye umuhonge, abanyacyubahiro b’isi bacitse intege.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Kandi isi ihumanijwe n’abaturage bayo kuko bishe amategeko, bagahindura ibyategetswe, bakica isezerano ridakuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ni cyo gitumye umuvumo utsemba isi n’abayibamo bagatsindwa n’urubanza, ni cyo gitumye abaturage b’isi batwikwa hagasigara bake.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Vino y’ihira irarira, uruzabibu rurarabye, ab’imitima iguwe neza bose barasuhuza umutima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ibyishimo bitewe n’amashako birashize, urusaku rw’abanezerwa rurahoze, umunezero utewe n’inanga urashize.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ntibazanywa vino baririmba, ibisindisha bizasharirira ababinywa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Umurwa uvurungana urasenyutse, amazu yose arakinze kugira ngo hatagira uwinjira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Bararirira mu miharuro kuko babuze vino, aho umunezero wari uri harazimye, ibyishimo byo mu gihugu birahebwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Mu murwa hasigaye amatongo, n’irembo riraridutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nuko abantu bo mu isi bazamera nk’umutini unyeganyezwa, cyangwa nk’uko bahumba inzabibu isarura rishize.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Aba bazarangurura amajwi basakuze ku bw’icyubahiro cy’Uwiteka, bazatera hejuru bari ku nyanja.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko nimuhimbarize Uwiteka iburasirazuba, muhimbarize izina ry’Uwiteka Imana ya Isirayeli mu birwa byo mu nyanja.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Twumvise indirimbo zituruka ku mpera y’isi ziti “Abakiranutsi bahabwe icyubahiro.” Ariko ndavuga nti “Ndonze! Ndonze! Mbonye ishyano! Abariganya barariganije, ni koko abariganya barariganije cyane.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Wa muturage w’isi we, ubwoba n’urwobo n’umutego bikugezeho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Nuko uhunga urusaku rw’ubwoba azagwa mu rwobo, uwurira ngo akuke urwobo umutego uzamufata, kuko imigomero yo mu ijuru igomorowe kandi imfatiro z’isi zikanyeganyega.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Isi iramenetse, isi irayaze, isi iranyeganyejwe cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Isi izadandabirana nk’umusinzi kandi izanyeganyezwa nk’ingando, igicumuro cyayo kizayiremerera, kandi izagwa ye kongera kubyuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Uwo munsi Uwiteka azahana ingabo zo hejuru mu ijuru, n’abami bo hasi mu isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Bazateranirizwa hamwe nk’uko imbohe ziteranirizwa mu rwobo, bazakingiranirwa mu nzu y’imbohe kandi iminsi myinshi nishira bazagendererwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nuko ukwezi kuzakorwa n’isoni n’izuba rizamwara, kuko Uwiteka Nyiringabo azategekera ku musozi wa Siyoni n’i Yerusalemu, kandi azahabwa icyubahiro imbere y’abatware be bakuru.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yesaya igice cya: