Somera Bibiriya kuri Telefone
Amahoro y’abiringira Imana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uwo munsi, iyi ndirimbo izaririmbirwa mu gihugu cya Yuda ngo “Dufite umurwa ukomeye, Imana izashyiraho agakiza kabe inkike n’ibihome.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nimwugurure amarembo, kugira ngo ishyanga rikiranuka rigakomeza iby’ukuri ryinjire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ugushikamijeho umutima uzamurinda abe amahoro masa, kuko akwiringiye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Mujye mwiringira Umwami iminsi yose, kuko Umwami Yehova nyine ari we Rutare ruhoraho iteka ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Yacishije bugufi abatura aharehare mu murwa wishyira hejuru awurambika hasi, awurambika hasi akawugeza ku butaka ndetse awugeza mu mukungugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ibirenge bizawuribata, ndetse ibirenge by’abakene n’iby’abatindi ni byo bizawuribata.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
“Inzira y’umukiranutsi ni ugutungana, kandi wowe utunganye ni wowe uyobora umukiranutsi mu rugendo rwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ni koko Uwiteka Nyagasani, mu nzira y’amategeko yawe ni ho twagutegererezaga. Imitima yacu yifuza izina ryawe ndetse n’urwibutso rwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Umutima wanjye wajyaga ugushaka nijoro, kandi nzajya nzindukira kugushakisha umutima, kuko iyo amategeko yawe ari mu isi abaturage bo ku isi biga gukiranuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Umunyabyaha nubwo umugirira neza ntabwo aziga gukiranuka, mu gihugu cyo gukiranuka azahakorera ibyo gukiranirwa, ntazahabonera ubwiza bw’Umwami Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
“Uwiteka, umanitse ukuboko ariko ntibareba, ariko bazareba umwete ugirira abantu bamware, kandi abanzi bawe umuriro uzabatwika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
“Uwiteka, uzadutunganiriza amahoro kandi ibyo dukora byose ni wowe ubidusohoreza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Uwiteka Mana yacu, abandi bami baradutegekaga batari wowe; ariko weho wenyine utuma twambaza izina ryawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Barapfuye ntibazongera kubaho, barashize ntibazazuka, ni cyo cyatumye ubatera ukabarimbura, ukazimanganya kwibukwa kwabo kose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
“Wagwije ishyanga, Uwiteka Nyagasani wagwije ishyanga urogezwa, wunguye ingabano z’igihugu zose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Uwiteka, aho baboneye ibyago ni ho bagushengereye, iyo guhana kwawe kubagezeho basuka amaganya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nk’uko umugore utwite amera iyo igihe cye cyo kubyara gisohoye, aribwa akarira ababazwa n’ibise, natwe ni ko twamereraga imbere yawe, Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Twari dutwite turaramukwa, ariko ibyo twabyaye ni icyuka gisa. Nta gakiza twazanye mu isi kandi nta baturage bavukiye mu isi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
“Abawe bapfuye bazaba bazima, intumbi z’abantu banjye zizazuka. Ababa mu mukungugu mwe, nimukanguke muririmbe kuko ikime cyawe kimeze nk’igitonda ku byatsi, kandi ubutaka buzajugunya abapfuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
“Wa bwoko bwanjye we, ngwino winjire mu nzu yawe wikingirane, ube wihishe akanya gato kugeza aho uburakari buzashirira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Kuko Uwiteka aje aturuka mu buturo bwe, azanywe no guhanira abo mu isi gukiranirwa kwabo. Isi izagaragaza amaraso yayo, kandi ntabwo izongera gutwikira abapfuye bo muri yo.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yesaya igice cya: