Somera Bibiriya kuri Telefone
Abayuda bahanirwa uburyarya
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Yewe Ariyeli, Ariyeli umudugudu Dawidi yagize urugerero, umwaka nimuwukurikize uwundi, nimugire ibirori bihererekanye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
ariko nzaherako ngirire Ariyeli nabi, maze hazabe kurira no kuboroga, nyamara Ariyeli hazambera Ariyeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nzakugerereza impande zose nkugoteshe ibihome, nkurundeho ibyo kugusenyera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nuko uzacishwa bugufi uzavugira mu butaka, amagambo yawe azaba aturuka hasi mu mukungugu, ijwi ryawe rizamera nk’iry’umushitsi, rituruke mu butaka ryongorerere mu mukungugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ariko ingabo z’ababisha bawe zizaba zimeze nk’umukungugu, n’ingabo z’abanyamwaga zizamera nk’umurama utumuka. Ni koko, ni ko bizaba muri ako kanya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Uwiteka Nyiringabo azamuteza guhinda kw’inkuba n’umushyitsi w’isi n’umuriri ukomeye, na serwakira n’inkubi y’umuyaga, n’ikirimi cy’umuriro ukongora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ingabo z’amahanga yose zirwanye Ariyeli, abamurwaniriza bose hamwe n’igihome cye bakamurushya, bizaba nk’inzozi cyangwa kwerekwa kwa nijoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko bizamera nk’ushonje arota arya akaramuka afite inzara, cyangwa nk’ufite inyota uko arota anywa akaramuka arembye, agifite inyota. Uko ni ko ingabo z’amahanga yose zirwanya umusozi wa Siyoni zizamera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nimube muretse mutangare, muhumirize amaso mube impumyi. Basinze batanyoye, baradandabirana batanyoye igisindisha
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
kuko Uwiteka abasutseho umwuka w’ibitotsi byinshi, agahuma amaso yanyu, ari yo bahanuzi, agatwikira n’imitwe yanyu, ari yo aberekwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Kwerekwa kose kwabahindukiye nk’amagambo yo mu gitabo gifatanishijwe ikimenyetso, iyo bagihaye umuntu wigishijwe bati “Soma iki gitabo”, akabasubiza ati “Simbasha kugisoma kuko gifatanishijwe ikimenyetso”,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
maze bakagiha utigishijwe bati “Soma iki gitabo”, akabasubiza ati “Reka da! Sinigishijwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Umwami aravuga ati “Kuko aba bantu banyegera bakanyubahisha akanwa kabo n’iminwa yabo, ariko imitima yabo bakayinshyira kure, no kubaha banyubaha akaba ari itegeko ry’abantu bigishijwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
nuko rero ngiye gukora umurimo utangaza muri ubu bwoko. Ni umurimo utangaje rwose kandi ni urujijo: ubwenge bw’abanyabwenge babo buzarimbuka, n’ubuhanga bw’abahanga babo buzahishwa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Bazabona ishyano abashakira ikuzimu aho guhisha Uwiteka inama zabo, imirimo yabo ikaba mu mwijima, bakibwira bati “Ni nde utureba?” Kandi bati “Utuzi ni nde?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ariko mufudika ibintu rwose. Mbese umubumbyi mwamuhwanya n’ibumba bigatuma ikibindi cyihakana uwakibumbye ko atari we wakibumbye? Cyangwa se icyaremwe cyakwihakana uwakiremye ko atazi ubwenge?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Hasigaye akanya gato i Lebanoni hakaba umurima wera cyane, kandi umurima wera cyane bazawita ishyamba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Uwo munsi igipfamatwi kizumva amagambo yo mu gitabo, n’impumyi zizahumuka zikire ubuhumyi n’umwijima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Kandi abagwaneza na bo bazagwiza umunezero wo kunezererwa mu Uwiteka, n’abakene bo mu bantu bazishimira Uwera wa Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Kuko umunyamwaga ahindutse ubusa, n’umukobanyi ashizeho, n’abashaka ibyo gukiranirwa bose bararimbutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ni bo bacumuza umuntu mu ijambo, kandi ūburanira mu muharuro bamutega umutego, umukiranutsi bakamuyobesha ikitagira umumaro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ni cyo gituma Uwiteka wacunguye Aburahamu avugira inzu ya Yakobo ati “Noneho Yakobo ntazakorwa n’isoni, kandi mu maso he ntihazasuherwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Kandi we n’abana be nibabona ibyo nkorera muri bo bazeza izina ryanjye. Ni koko bazeza Uwera wa Yakobo kandi bazatinya Imana ya Isirayeli,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
n’abayoba mu mitima na bo bazahinduka abajijutse, n’abinuba bazemera kubwirizwa.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yesaya igice cya: