Somera Bibiriya kuri Telefone
Amakuba azanwa n’ibyaha. Abakobwa b’i Yerusalemu bahanwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Dore Uwiteka Umwami Nyiringabo, yanyaze ab’i Yerusalemu n’Abayuda icyari kibatunze n’icyo bari bishingikirijeho, umutsima wose n’amazi yose byabatungaga,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
n’umunyamaboko wese n’intwari yose n’umucamanza, n’umuhanuzi n’umupfumu n’umukuru,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
n’umutware w’ingabo mirongo itanu n’umunyacyubahiro, n’umujyanama n’umunyabukorikori w’umuhanga n’umupfumu ujijutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nzabaha abana ho abatware, abana bato ni bo bazabategeka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Abantu bazarenganywa, umuntu wese azarenganya mugenzi we, undi azarenganya umuturanyi we, umwana azasuzugura abakuru, umutindi azasuzugura abanyacyubahiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Icyo gihe umuntu azafata mwene se wo mu rugo rwa se amubwire ati “Ubwo ari wowe ufite imyambaro abe ari wowe uba umutware, n’iri tongo abe ari wowe uritegeka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Uwo munsi azahakana avuge cyane ati “Simbasha kubabera umukiza kuko nta byokurya mfite mu rugo rwanjye, nta n’imyambaro, ndanze ko mungira umutware w’abantu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
I Yerusalemu hararimbutse n’i Buyuda haraguye kuko bagomera Uwiteka mu byo bavuga no mu byo bakora, bakarakaza mu maso he hafite icyubahiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ishusho yo mu maso habo ni yo muhamya wo kubashinja, berura ibyaha byabo nk’ab’i Sodomu, ntibabihisha. Ubugingo bwabo buzabona ishyano, kuko bihamagariye ibyago.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Muvuge ko abakiranutsi bazagubwa neza, kuko bazatungwa n’imirimo y’amaboko yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ariko umunyabyaha abonye ishyano! Azagubwa nabi kuko azahabwa ibihembo by’ibyo yakoze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ubwoko bwanjye burarenganywa n’abana kandi burategekwa n’abagore. Nyamuna bwoko bwanjye, abakuyobora barakuyobya bakarimbura inzira unyuramo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Uwiteka ahagurukijwe no kuburana agacira amahanga imanza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Uwiteka azacira imanza abakuru b’ubwoko bwe n’abatware babwo. “Kuko ari mwebwe mwariye uruzabibu mukarumaraho, iminyago y’abakene iri mu ngo zanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ni iki gituma mumenagura ubwoko bwanjye mugahera abakene?” Ni ko Uwiteka Umwami Nyiringabo abaza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Kandi Uwiteka aravuga ati “Abakobwa b’i Siyoni bafite ubwibone kandi bagenda bashinze amajosi, barebana amaso y’ubuhehesi, bagenda bakimbagira bacinya inzogera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ni cyo kizatuma Uwiteka ateza abakobwa b’i Siyoni ibikoko mu bitwariro, agatwikurura ibiteye isoni byabo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Uwo munsi Uwiteka azabambura ubutega barimbana n’ibikubwe n’ibirezi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
n’imitako n’ibitare n’imishunzi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
n’imitamirizo n’imikufi yo ku maguru, n’imyeko n’imikondo y’amadahano n’impigi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
n’impeta n’izindi mpeta zo ku mazuru,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
n’imyambaro y’amabara myiza n’imyitero, n’ibishura n’amasaho y’umurimbo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
n’indorerwamo n’igitare cyiza, n’ibitambaro byo mu mitwe n’imyenda bitwikiriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Maze mu cyimbo cy’ibihumura neza hazaba umunuko, mu cyimbo cy’umweko hazaba umugozi, ahabaga umusatsi utsibye hazaba uruhara. Mu cyimbo cyo kwambara ikoti ryiza bazakenyera ibigunira, ahari ubwiza hazaba inkovu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ingabo zawe zizicwa n’inkota, intwari zawe zizagwa mu ntambara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Amarembo y’i Siyoni azarira aboroge, hazicara ku butaka hasigaye ubusa.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yesaya igice cya: