Somera Bibiriya kuri Telefone
Gukomera kw’Imana n’intege nke z’abantu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Mwa birwa mwe, nimucecekere imbere yanjye, abanyamahanga basubiremo imbaraga nshya bigire hafi bavuge, maze duterane tuburane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ni nde wahagurukije uva iburasirazuba, akamuhamagaza gukiranuka ngo agere ku birenge bye. Amugabije amahanga, amuha gutwara abami, abagabiza inkota ye ibahindura nk’umukungugu, abagabiza n’umuheto we abahindura nk’ibishingwe bitumurwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Arabirukana akahanyura amahoro, anyuze mu nzira atigeze gukandagiramo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ni nde wabikoze akabisohoza, agategeka ibihe uhereye mbere na mbere? Ni jyewe Uwiteka, uwa mbere n’uw’imperuka. Ndi we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ibirwa byararebye biratinya, impera z’isi zihinda umushyitsi, abo ku mpera z’isi bigira hafi baraza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Umuntu wese yatabaye umuturanyi we, akabwira mugenzi we ati “Komera.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Maze umubaji akomeza umucuzi, uhwika akomeza ucura akavuga ngo “Ibyuma twabiteranije neza.” Maze akagikomeresha imisumari ngo cye kunyeganyega.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ariko weho Isirayeli umugaragu wanjye, Yakobo natoranije, rubyaro rwa Aburahamu incuti yanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Weho nahamagaye, nkagukura ku mpera z’isi no mu mfuruka zayo nkakubwira nti “Uri umugaragu wanjye, naragutoranije sinaguciye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
“Dore abakurakariye bose bazakorwa n’isoni bamware, abagutonganya bazahinduka ubusa ndetse bazarimbuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Abakugisha impaka uzabashaka ubabure, kandi abakurwanya bazahinduka ubusa babe nk’ibitariho,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
kuko jyewe Uwiteka Imana yawe nzagufata ukuboko kw’iburyo nkubwire nti ‘Witinya, ndagutabaye.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Witinya, Yakobo wa munyorogoto we namwe bagabo b’Abisirayeli, ni jye uzagutabara.” Ni ko Uwiteka avuga kandi ni we Uwera wa Isirayeli umucunguzi wawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
“Dore nzakugira umuhuzo mushya w’ubugi ufite amenyo, uzahūra imisozi ukayimenagura, n’udusozi ukaduhindura nk’ibishingwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Uzabigosora umuyaga ubitumure, umuyaga wa serwakira ubitatanye, nawe uzishimira Uwiteka wiratane Uwera wa Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
“Abakene n’abatindi bashaka amazi bakayabura ururimi rwabo rukagwa umwuma, jyeweho Uwiteka nzabasubiza, jyeho Imana ya Isirayeli sinzabahāna.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Nzazibura imigezi mu mpinga z’imisozi n’amasōko mu bikombe hagati, ubutayu nzabuhindura ibidendezi by’amazi, n’igihugu cyumye nzagihindura amasōko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Mu butayu nzahatera imyerezi n’imishita, n’imihadasi n’ibiti by’amavuta, kandi mu kidaturwa nzahatera ibiti by’imiberoshi n’imitidari n’imiteyashuri bikurane,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
kugira ngo barebe bitegereze, batekereze bamenyere hamwe yuko ukuboko k’Uwiteka ari ko kubikoze, kandi yuko Uwera wa Isirayeli ari we ubiremye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
“Nimushinge urubanza rwanyu”, ni ko Uwiteka avuga. “Muburane imanza zanyu zikomeye.” Ni ko Umwami wa Yakobo avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
“Nibazane ibigirwamana byabo bitubwire ibizaba, nibivuge ibyabayeho uko bimeze, tubitekereze tumenye amaherezo yabyo cyangwa mutubwire ibyenda kubaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nimuduhanurire ibizaba hanyuma tumenye ko muri imana koko, nimukore ibyiza cyangwa ibibi tubirebe twumirwe twese.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Dore nta cyo muri cyo kandi nta n’icyo mwakora, uwabahitamo aba abaye ikizira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
“Ngira uwo nahagurukije aturutse ikasikazi, dore araje avuye iburasirazuba akambaza izina ryanjye, azakāta abatware nk’ukāta urwondo cyangwa nk’uko umubumbyi akāta ibumba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Ni nde wabivuze ubwa mbere ngo tubimenye, cyangwa ni nde wabivuze kera ngo tuvuge ko ari ukuri? Ni ukuri koko nta wabivuze, ni ukuri nta wabimenyekanishije, ni ukuri nta n’umwe wumvise amagambo yanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Ni jye wabanje kubwira i Siyoni nti ‘Dore ngabo!’ Kandi i Yerusalemu nzahatuma intumwa yo kubabwira ubutumwa bwiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Kandi iyo ndebye muri bo ubwabo mbona nta muntu, nta n’umujyanama wabasha kunsubiza mbabajije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Dore bose imirimo yabo ni ubusa kandi nta cyo imaze, ibishushanyo byabo biyagijwe ni umuyaga kandi ni imivurungano.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yesaya igice cya: