Somera Bibiriya kuri Telefone
Abisirayeli bazacungurwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ariko noneho Uwiteka wakuremye wowe Yakobo, kandi akakubumba wowe Isirayeli, aravuga ati “Witinya kuko nagucunguye, naguhamagaye mu izina ryawe uri uwanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
kuko ndi Uwiteka Imana yawe, Uwera wa Isirayeli Umukiza wawe. Nagutangiriye Egiputa ho incungu, Etiyopiya n’i Seba nahatanze ku bwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kuko wambereye inkoramutima kandi ukaba uwo kubahwa nanjye nkagukunda, ni cyo kizatuma ntanga ingabo zigapfa ku bwawe, n’amahanga nkayatangirira ubugingo bwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ntutinye ndi kumwe nawe, nzazana urubyaro rwawe ndukure iburasirazuba, nzagukoranya ngukure iburengerazuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nzabwira ikasikazi nti ‘Barekure’, n’ikusi mpabwire nti ‘Wibīmana.’ Nzanira abahungu banjye bave kure, n’abakobwa banjye bave ku mpera y’isi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
nzanira umuntu wese witiriwe izina ryanjye, uwo naremeye kumpesha icyubahiro. Ni jye wamuremye, ni jye wamubumbye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Sohora impumyi zifite amaso n’ibipfamatwi bifite amatwi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
amahanga yose akoranywe, amoko yose aterane. Hari abo muri bo babasha kutubwira bakatwereka ibyabayeho? Nibatange abagabo batsindishirizwe. Cyangwa se bumve bemere ko ari iby’ukuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“Mwebwe n’umugaragu wanjye natoranije muri abagabo bo guhamya ibyanjye”, ni ko Uwiteka avuga, “Kugira ngo mumenye, munyizere, munyitegereze ko ari jye. Nta mana yambanjirije kubaho, kandi nta yizamperuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
“Jyewe, jye ubwanjye ni jyewe Uwiteka, kandi nta wundi mukiza utari jyewe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ni jye wabwirije iby’agakiza kandi ndakiza, ndabigaragaza kandi muri mwe nta yindi mana yahabaye, ni cyo gituma muri abagabo bo kumpamya ko ari jyewe Mana.” Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
“Kandi koko uhereye aho umucyo wabereyeho ndi we, nta wubasha gutesha ukuboko kwanjye. Ubwo nzakora umurimo ni nde uzankoma mu nkokora?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Uwiteka umucunguzi wanyu, Uwera wa Isirayeli aravuga ati “Ku bwanyu natumye i Babuloni nzamanura abaho bose ari impunzi, ari bo Bakaludaya bazahunganwa n’inkuge zabo biratanaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ni jyewe Uwiteka Uwera wanyu, Umuremyi wa Isirayeli n’Umwami wanyu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Umva ibyo Uwiteka avuga, ari we waremye inzira mu nyanja agacisha inzira mu mazi menshi,*
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
agasohora amagare n’amafarashi: ingabo n’intwari baguye hamwe ntibazabyuka, bazimye nk’uko bazimya imuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
“Ibya kera ntimubyibuke, kandi ibyashize mwe kubyitaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Dore ngiye gukora ikintu gishya, ubu ko kigiye kwaduka ntimuzakimenya? Nzaharura inzira mu butayu, ntembeshe imigezi mu kidaturwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Inyamaswa zo mu gasozi, ingunzu n’imbuni bizanyubaha, kuko ntanga amazi mu butayu, ngatembesha imigezi mu kidaturwa, kugira ngo nuhire ubwoko bwanjye natoranije,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
abantu niremeye ubwanjye ngo berekane ishimwe ryanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
“Ariko Yakobo we, ntabwo wantakiye. Isirayeli we, waranzinutswe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ntabwo wanzaniye amatungo yawe magufi ngo untambire ibitambo byoswa, kandi ntumpesheje icyubahiro ibitambo byawe. Sinagukoresheje umurimo w’amaturo, kandi sinakuvunishije kunyosereza imibavu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ntiwatanze ifeza ngo ungurire ibihumura neza, kandi ntiwampagije ibinure by’ibitambo byawe, ahubwo wankoreye ibyaha byawe, wamvunishije ibicumuro byawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ubwanjye ni jye uhanagura ibicumuro byawe nkakubabarira ku bwanjye, kandi ibyaha byawe sinzabyibuka ukundi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
“Nyibutsa tuburane, shinga urubanza rwawe kugira ngo utsindishirizwe. 27Sogokuruza wa mbere yakoze icyaha, n’abigisha bawe bancumuyeho. 28Ni cyo kizatuma nsuzuguza abatware b’ubuturo bwera, kandi Yakobo nzamuhindura ikivume, Isirayeli nzamuhindura igitutsi.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yesaya igice cya: