Somera Bibiriya kuri Telefone
Idusezeranya Umwuka Wera
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
“Ariko rero noneho umva, Yakobo mugaragu wanjye, Isirayeli natoranije.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Uwiteka wakuremye akagukuza uhereye ukiri mu nda, kandi ari we uzajya agufasha aravuga ati “Witinya Yakobo mugaragu wanjye, Yeshuruni natoranije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
“Uwishwe n’inyota nzamusukiraho amazi, nzatembesha imigezi ku butaka bwumye, urubyaro rwawe nzarusukaho Umwuka wanjye n’abana bawe nzabaha umugisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Bazamera nk’uko imikinga yo ku migezi imerera mu bwatsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
“Umwe azavuga ati ‘Ndi uw’Uwiteka’, undi aziyita izina rya Yakobo, undi aziyandikira n’ukuboko kwe ko ari uw’Uwiteka yihimbe izina rya Isirayeli.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Uwiteka Umwami wa Isirayeli, Uwiteka Nyiringabo Umucunguzi we aravuga ati “Ndi uwa mbere kandi ndi uw’imperuka, kandi nta yindi mana ibaho itari jye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ni nde uhwanye nanjye uzahamagara akabivuga, akabintunganyiriza uhereye aho nashyiriyeho bwa bwoko bwa kera? Ibiza kuza n’ibizabaho nibabivuge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Mwe kugira ubwoba ngo mutinye. Kera sinabikubwiye nkabigaragaza? Namwe muri abagabo bo kumpamya. Hariho indi mana ibaho itari jye? Ni koko nta kindi gitare, ubwanjye sinkizi.”
Isuzuguza ibishushanyo bisengwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Abarema ibishushanyo bibajwe bose nta cyo bamaze, ibintu byabo by’umurimbo nta cyo bizamara, ndetse n’ibyo batanga ho abagabo ntibireba kandi nta cyo bizi, ni cyo gituma bakorwa n’isoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ni nde waremye ikigirwamana, agacura igishushanyo kibajwe kitagira umumaro?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Dore bagenzi be bose bazakorwa n’isoni, abanyabukorikori babyo ni abantu gusa, bose nibateranire hamwe bahagarare. Bazagira ubwoba, isoni zibakorere hamwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Umucuzi yenda icyuma akakivugutira mu makara, akagicurisha inyundo akakirambura n’ukuboko kwe gukomeye, nyamara iyo ashonje acika intege, atānywa amazi akaraba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Umubaji w’ibishushanyo arēga umugozi akagiharatuza ikaramu, akakibāza n’imbazo, akakigera cyose n’icyuma kigera, akagishushanya n’ishusho y’umuntu kikagira uburanga nk’ubw’umuntu, nuko kikaba mu nzu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Yitemera imyerezi n’imizo n’imyela, akihitiramo igiti kimwe mu byo mu ishyamba, agatera igiti cy’umworeni imvura ikakimeza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
hanyuma kikazaba inkwi umuntu acana. Umuntu azajya aza acyendeho inkwi zo kota yendeho n’izo gutara umutsima, akibazemo ikigirwamana akiramye, agihindure igishushanyo kibajwe agipfukamire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ingere yacyo imwe ayicanisha umuriro, indi ngere akayokesha inyama akayirya agahaga, kandi acyota akavuga ati “Arararara! Nshize imbeho mbonye umuriro.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Maze ingere yacyo isigaye akayigira ikigirwamana, ari cyo gishushanyo cye kibajwe, akagipfukamira akakiramya, akagisenga ati “Nkiza kuko uri imana yanjye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Nta cyo bazi kandi nta cyo batekereza, kuko yabahumye amaso ntibabashe kureba, ikabanangira imitima ntibabashe kumenya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nta wibuka, nta wumenya ngo ajijuke avuge ati “Ingere yacyo imwe nayicanishije umuriro amakara nyatarisha umutsima, nyotsaho n’inyama ndayirya. Mbese ingere yacyo isigaye nayihindura icyo kuziririza, ngapfukamira ingere y’igiti?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Uyu muntu arya ivu, ayobejwe n’umutima wibeshya, ntabasha gukiza ubugingo bwe ntarushye yibaza ati “Mbese icyo mfite mu ntoki si ikinyoma?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
“Nuko Yakobo we, Isirayeli we, wibuke ibyo kuko uri umugaragu wanjye. Ni jye wakuremye uri umugaragu wanjye, Isirayeli sinzakwibagirwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Neyuye ibicumuro byawe nk’igicu cya rukokoma, ibyaha byawe mbikuyeho nk’igicu, ngarukira kuko nagucunguye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ririmba wa juru we, kuko Uwiteka yabikoze. Rangurura wa kuzimu ko hasi we. Nimuturagare muririmbe mwa misozi mwe, nawe shyamba n’igiti cyose kiririmo, kuko Uwiteka yacunguye Yakobo kandi azibonera icyubahiro muri Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Uwiteka Umucunguzi wawe ari we wagukujije uhereye ukiri mu nda aravuga ati “Uwiteka ni jyewe waremye byose, mbamba ijuru jyenyine, ndambura isi. Hari uwo twari turi kumwe?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Indagu z’abanyabinyoma nzihindura ubusa, abarozi nkabatera ibisazi. Nsubiza inyuma abanyabwenge, ubwenge bwabo nkabuhindura ubupfu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Uwiteka ari we ukomeza ijambo ry’umugaragu we agasohoza inama z’intumwa ze, avuga iby’i Yerusalemu ati ‘Hazaturwa’, akavuga iby’imidugudu y’i Buyuda ati ‘Izubakwa kandi nzubura imyanya yaho, yabaye amatongo.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Abwira imuhengeri ati ‘Kama, nanjye nzakamya imigezi yawe.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Kandi avuga ibya Kuro ati ‘Ni umushumba wanjye, azasohoza ibyo nshaka byose.’ Akavuga iby’i Yerusalemu ati ‘Hazubakwa’, kandi avuga iby’urusengero ati ‘Urufatiro rwawe ruzashyirwaho.’ ”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yesaya igice cya: