Somera Bibiriya kuri Telefone
Imana yifuriza Abisirayeli gukizwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
“Nimwumve ibi mwa nzu ya Yakobo mwe, abitiriwe izina rya Isirayeli bagakomoka mu mazi ya Yuda, barahira izina ry’Uwiteka bakavuga Imana ya Isirayeli, ariko mu bitari ukuri ntibibe n’ibyo gukiranuka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
kuko biyita abo mu murwa wera bakishingikiriza ku Mana ya Isirayeli, Uwiteka Nyiringabo ari ryo zina ryayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
“Navuze ibyabanje kubaho kera, ni koko byaturutse mu kanwa kanjye ndabyerekana, mbikora ako kanya ndabisohoza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nari nzi ko udakurwa ku ijambo, kandi yuko ijosi ryawe ari umutsi umeze nk’icyuma, n’uruhanga rwawe rukaba nk’umuringa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ni cyo cyatumaga mbikubwira uhereye kera, nkabikwereka bitari byaba kugira ngo utazavuga uti ‘Imana yanjye ni yo ibikoze’, kandi uti ‘Igishushanyo cyanjye kibajwe n’igishushanyo cyanjye kiyagijwe ni byo bibitegetse.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Warabyumvise dore byose ngibi. None se mwe ntimwabihamya? None ngiye kukwereka ibishya byahishwe utigeze kumenya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Biremwe nonaha si ibya kera, kugeza uyu munsi ntiwigeze kubyumva kugira ngo utavuga uti ‘Nari mbizi.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ni ukuri koko ntabwo wumvise kandi nta cyo wamenye, uhereye kera ugutwi kwawe ntikwari kwazibuka, kuko nari nzi yuko wariganije cyane kandi wiswe umunyabyaha ukivuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
“Ndagirira izina ryanjye mbe ndetse kubarakarira, ndagirira ishimwe ryanjye nkwihanganire ne kugukuraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Dore ndagutunganyije ariko si nk’ifeza, nkugeragereje mu ruganda rwo kubabazwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ku bwanjye nzabyikorera, nta cyatuma izina ryanjye ritukwa kandi icyubahiro cyanjye sinzagiha undi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
“Nyumva Yakobo na Isirayeli nahamagaye, ndi We. Ndi uwa mbere kandi ndi uw’imperuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ukuboko kwanjye ni ko kwashyizeho urufatiro rw’isi, ukuboko kwanjye kw’iburyo ni ko kwabambye ijuru, iyo mbihamagaye biritaba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
“Mwese nimuterane mwumve. Ni nde wo muri bo wigeze kuvuga ibyo? Uwo mutoni w’Uwiteka i Babuloni azahagira uko ashaka, kandi ukuboko kwe kuzatera Abakaludaya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Jye ubwanjye naravuze, ndamuhamagaye kandi ndamuzanye, azahirwa mu rugendo rwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
“Nimwigire hino mwumve ibi: uhereye aho byatangiriye sindavugira mu rwihisho, uhereye aho byabereyeho nariho kandi none Uwiteka Imana intumanye n’Umwuka wayo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Uwiteka Umucunguzi wawe, Uwera wa Isirayeli aravuga ati “Ni jyewe Uwiteka Imana yawe ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
“Iyaba warumviye amategeko yanjye uba waragize amahoro ameze nk’uruzi, gukiranuka kwawe kuba kwarabaye nk’umuraba w’inyanja,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
kandi urubyaro rwawe rukangana n’umusenyi, n’abava mu nda yawe bakamera nk’imonyi yawo. Izina ryawe ntiryakwibagirana, kandi ntiryarimbuka ngo ribure imbere yanjye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nimuve i Babuloni, muhunge muve mu Bakaludaya muvuge ibi, mubibwirize mubyamamaze bigere ku mpera y’isi, mubivugishe ijwi ry’indirimbo muti “Uwiteka acunguye umugaragu we Yakobo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Kandi ubwo yabajyaga imbere mu butayu ntibarakicwa n’inyota, yabatembeshereje amazi ava mu gitare, kandi yāshije igitare amazi aradudubiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
“Nta mahoro y’abanyabyaha.” Ni ko Uwiteka avuga.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yesaya igice cya: