Somera Bibiriya kuri Telefone
Imana ishinja Abayuda ubuhemu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Reka ndirimbire umukunzi wanjye indirimbo y’uruzabibu rwe. Umukunzi wanjye yari afite urutoki rw’uruzabibu ku musozi urumbuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ararutabirira arurimburamo amabuye, aruteramo insina y’umuzabibu y’ubwoko bwiza cyane, arwubakamo inzu y’amatafari ndende acukuramo n’urwina. Nuko yiringira ko ruzera inzabibu, ariko rwera indibu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Yemwe mwa baturage b’i Yerusalemu mwe, namwe bagabo b’i Buyuda, nimudukize jyewe n’uruzabibu rwanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ikintu nari nkwiriye gukorera uruzabibu rwanjye nasize ni ikihe, ko nari niringiye ko ruzera inzabibu, ni iki cyatumye rwera indibu?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Noneho rero reka mbabwire ibyo ngiye gukorera urutoki rwanjye. Nzasenya uruzitiro rwarwo maze rwonwe rwose, nsenye n’inkike yarwo, runyukanyukwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
kandi nzarurimbura. Ntiruzicirwa, ntiruzahingirwa, ahubwo ruzameramo imifatangwe n’amahwa, kandi nzategeka ibicu bye kurugushamo imvura,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
kuko urutoki rw’Uwiteka Nyiringabo ari inzu ya Isirayeli, n’Abayuda ni insina yishimiraga. Yabiringiragamo imanza zitabera, ariko abasangamo kurenganya. Yabiringiragamo gukiranuka, ariko abasangamo umuborogo.
Icyaha cyo guhuguza n’igihano cyacyo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Bazabona ishyano abagerekeranya ingo ku zindi, bakikubira imirima kugeza ubwo hatagira ahasigara, mugatura mu gihugu mwenyine.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Uwiteka Nyiringabo yampishuriye atya ati “Ingo nyinshi, ndetse n’ingo nini nziza zizaba imisaka, he kugira uzibamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Imirima y’inzabibu cumi izavamo incuro imwe y’intebo, kandi ibibibiro cumi by’imbuto z’amasaka bizavamo incuro imwe y’igiseke.”
Icyaha cy’ubusinzi n’ibindi byaha n’ibihano byabyo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Bazabona ishyano abazindurwa no kuvumba ibisindisha, bakaba ari cyo biririrwa bakabirara inkera, kugeza aho bibahindura nk’abasazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Mu birori byabo bagira inanga na nebelu n’ishako n’imyironge na vino, maze ntibite ku murimo w’Uwiteka, ntibatekereze ibyo yakoze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ni cyo cyatumye ubwoko bwanjye bujyanwa ho iminyago buzize ubupfu bwabwo, abanyacyubahiro bo muri bwo bishwe n’inzara kandi rubanda ruguye umwuma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ikuzimu habaye ikirura, hasamishije akanwa kaho bitagira akagero, maze abantu banjye uko bangana bahamanukana icyubahiro cyabo, ndetse n’uwo muri bo binezereye bagwanamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Kandi umuntu acishijwe bugufi n’ukomeye aracogozwa, n’amaso y’abibone na bo aracogozwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ariko Uwiteka Nyiringabo ashyirishijwe hejuru n’imanza zitabera. Imana yera iragaragarisha kwera kwayo gukiranuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Icyo gihe abana b’intama bazarisha mu bikingi byabo uko bashatse, kandi mu matongo y’abakire inzererezi zizahahindūra.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Bazabona ishyano abakururisha gukiranirwa ingeso zabo mbi nk’ukuruza umugozi, bakurura n’icyaha nk’ukurura umurunga w’igare,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
bakavuga bati “Ngaho natebuke, agire vuba umurimo we tuwurebe, n’umugambi w’Uwera wa Isirayeli wigire hano, uze tuwumenye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Bazabona ishyano abita ikibi icyiza n’icyiza bakacyita ikibi. Umwijima bawushyira mu cyimbo cy’umucyo, n’umucyo bakawushyira mu cyimbo cy’umwijima, ibisharira babishyira mu cyimbo cy’ibiryohereye, n’ibiryohereye bakabishyira mu cyimbo cy’ibisharira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Bazabona ishyano abiyita abanyabwenge bajijutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Bazabona ishyano abigira intwari zo kunywa inzoga, bakagira imbaraga zo guturira ibisindisha,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
bagatsindishiriza abakiranirwa ku bw’impongano, ariko umukiranutsi bakamwima ibyo atsindiye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Nuko rero nk’uko ibirimi by’umuriro bikongora ibitsinsi, kandi nk’uko ubwatsi bwumye buhwama mu muriro, ni ko igishyitsi cyabo kizaba ikibore, n’uburabyo buzuma butumuke nk’umukungugu, kuko banze amategeko y’Uwiteka Nyiringabo, bagahinyura ijambo ry’Uwera wa Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ni cyo gitumye Uwiteka arakarira ubwoko bwe uburakari bukongora nk’umuriro, akabangurira ukuboko kwe kubica, imisozi igahinda umushyitsi, maze intumbi zabo zikamera nk’ibishingwe binyanyagiye mu mayira. Nyamara uburakari bwe ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye.
Imana ihagurukiriza amahanga ubwoko bwayo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Azamanikira amahanga ya kure ibendera, azabahamagaza ikivugirizo ngo bave ku mpera y’isi, na bo bazaza n’ingoga bihuta.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Muri bo nta wuzananirwa ngo asitare, nta wuzahunikira ngo asinzire, nta wuzakenyuruka kandi n’udushumi tw’inkweto zabo ntituzacika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Imyambi yabo iratyaye n’imiheto yabo yose irabanze, inzara z’amafarashi yabo zizamera nk’amasarabwayi, n’inziga z’amagare yabo zizagenda nka serwakira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Kwivuga kwabo kuzaba nk’ukw’intare, bazīvuga nk’imigunzu y’intare. Ni koko bazīvuga bafate umuhigo wabo bawujyane amahoro, kandi nta murengezi uzaba ahari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Uwo munsi bazabahorereraho nk’uko inyanja ihorera uyirimo areba imusozi, akabona hari umwijima n’amakuba kandi umucyo wijimishijwe n’ibicu byaho.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yesaya igice cya: