Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uwiteka aravuga ati “Mwitondere iby’ukuri, mukore ibyo gukiranuka kuko agakiza kanjye hari hafi, no gukiranuka kwanjye kugiye guhishurwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Hahirwa umuntu ukora ibyo n’umwana w’umuntu ubikomeza, akeza isabato ntayice, akarinda ukuboko kwe ngo kudakora icyaha cyose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kandi umunyamahanga uhakwa ku Uwiteka ye kuvuga ati “Uwiteka ntazabura kuntandukanya n’ubwoko bwe.” Kandi n’inkone ye kuvuga iti “Dore ndi igiti cyumye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kuko Uwiteka avuga ati “Iby’inkone zeza amasabato yanjye, zigahitamo ibyo nishimira zigakomeza isezerano ryanjye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
nzazishyirira urwibutso mu nzu yanjye no mu rurembo rwanjye, nzihe n’izina riruta kugira abahungu n’abakobwa. Nzaziha izina rizahoraho ritazakurwaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
“Kandi abanyamahanga bahakwa ku Uwiteka bakamukorera bakunze izina rye bakaba abagaragu be, umuntu wese akeza isabato ntayice agakomeza isezerano ryanjye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
abo na bo nzabageza ku musozi wanjye wera, mbanezereze mu nzu yanjye y’urusengero. Ibitambo byabo byoswa n’amaturo yabo bizemerwa bitambirwe ku gicaniro cyanjye kuko inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’amahanga yose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Umwami Imana ikoranya ibicibwa bya Isirayeli iravuze iti “Nzongera kumukoraniriza abandi udashyizeho abe bakoranijwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Mwa nyamaswa zo mu gasozi mwese mwe, nimuze murye, namwe nyamaswa zo mu ishyamba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Abarinzi be ni impumyi bose nta cyo bazi, bose ni nk’imbwa z’ibiragi zitabasha kumoka; bararota bakaryama bagakunda guhunikira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ni koko ni imbwa z’ibisambo zidahaga, ni abungeri batabasha kumenya, bose bateshuka inzira bajya mu yabo ubwabo, umuntu wese yishakira indamu mu buryo bwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Baravugana bati “Nimuze mbazanire vino tunywe ibishindisha tuvuyarare. N’ejo na ho bizaba bityo, bitagira akagero.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yesaya igice cya: