Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Umukiranutsi arashira ariko nta wabyitayeho, abanyabuntu barakurwaho, ariko abantu ntibazi ko umukiranutsi aba akijijwe ibyago byenda kuza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Agera mu mahoro umuntu wese wagendaga akiranuka, azaruhukira ku buriri bwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
“Nimwigire hino, mwa bahungu b’umugore w’umushitsikazi mwe, urubyaro rw’umusambanyi na maraya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Uwo museka ni nde? Uwo muneguriza izuru ni nde, mukamurabiriza indimi? Ntimuri abana b’abanyabyaha, urubyaro rw’abanyabinyoma,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
yemwe abihangishaho muri munsi y’imirinzi n’igiti cyose kibisi, mukicira abana mu bikombe, mu bihanamanga byo mu rutare?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Mu mabuye y’ibitare anyerera yo mu gikombe ni ho hari umugabane wawe, ayo ngayo ni yo mugabane wawe, ni yo wasukiriye amaturo anyobwa ukayatura n’ayandi maturo. Ubu se ndacyari uwitwarwaho ku bimeze bityo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ku musozi muremure munini ni ho washyize uburiri bwawe, kandi ni ho wazamukaga ukajya gutamba ibitambo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kandi washyize urwibutso rwawe inyuma y’inzugi n’ibikomanizo, kuko wambariye ubusa undi utari jye, wurira uburiri bwawe ubugira bugari, usezerana na bo isezerano ubonye uburiri bwabo urabukunda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Washengereye umwami wihezuye imibavu igutamyeho, utuma intumwa zawe kure, urisuzuguza bikugeza ikuzimu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Wagenze urugendo rurerure rugutera kunanirwa, ariko ntiwisubiramo ngo uvuge uti ‘Nta cyo rumaze.’ Wabonye ikikongeramo imbaraga, ni cyo cyatumye utiheba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
“Mbese uwo watinye ugashya ubwoba ni nde, bigatuma ubeshya ntunyibuke kandi ukabyirengagiza? Mbese simaze igihe kirekire niyumanganije ntunyubahe?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nzavuga gukiranuka kwawe, kandi n’imirimo yawe ntizagira icyo ikumarira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ubwo utaka, ibyo wakoranije ngaho nibigukize ariko rero umuyaga uzabitwara, umwuka uzabikuraho byose. Ariko unyizera ni we uzahindūra igihugu kandi ni we uzaragwa umusozi wanjye wera.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kandi azavuga ati “Nimutumburure, nimutumburure mutunganye inzira, mukure ibisitaza mu nzira y’ubwoko bwanjye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nimwumve uko Iyo iri hejuru cyane, ituye ahahoraho ivuga, izina ryayo ni Uwera ikavuga iti “Aho ntuye ni hejuru kandi harera. Mbana n’ufite umutima umenetse wicisha bugufi, kugira ngo mpembure imyuka y’abicisha bugufi, mpembure n’abafite imitima imenetse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Sinatongana iminsi yose, kandi sinahora ndakaye iteka ryose, kuko imyuka n’imitima naremye byashirira imbere yanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Icyaha cye cy’umururumba ni cyo cyandakaje ndamukubita. Narihishe ndakaye, ariko akomeza gusubira inyuma mu ngeso zikundwa n’umutima we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
“Nabonye ingeso ze nzamukiza, kandi nzamuyobora musubize ibyo kumumarana umubabaro hamwe n’abamuborogeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ni jye urema ishimwe ry’imirwa, ngo ‘Amahoro, amahoro abe ku uri kure no ku uwo hafi, nanjye nzamukiza.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
“Ariko abanyabyaha bameze nk’inyanja izikuka uko itabasha gucayuka, amazi yayo azikura isayo n’imivumba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nta mahoro y’abanyabyaha.” Ni ko Imana yanjye ivuga.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yesaya igice cya: