Somera Bibiriya kuri Telefone
Umukiza w’abanyamahanga azaturuka i Siyoni
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Byuka urabagirane kuko umucyo wawe uje, kandi ubwiza bw’Uwiteka bukaba bukurasiye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Dore umwijima uzatwikira isi, umwijima w’icuraburindi uzatwikira amahanga, ariko Uwiteka azakurasira kandi ubwiza bwe buzakugaragaraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Amahanga azagana umucyo wawe, n’abami bazagusanga ubyukanye kurabagirana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ubura amaso yawe uraranganye urebe, bose baraterana baza bagusanga baje aho uri, abahungu bawe bazaza baturuka kure n’abakobwa bawe bazaza bahagatiwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ni ho uzareba ugacya, umutima wawe uzikanga hanyuma waguke, kuko ubwinshi bw’ibuturutse mu nyanja buzakwegurirwa, n’iby’ubutunzi bw’amahanga bizaza aho uri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Amashyo y’ingamiya azakudendezaho, ingamiya nto z’i Midiyani n’iza Efa. Zose zizaza zituruka i Sheba, zizaba zihetse izahabu n’imibavu zerekana ishimwe ry’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Imikumbi y’i Kedari yose izakoranirizwa aho uri, amapfizi y’intama y’i Nebawoti azagukorera, azurira igicaniro cyanjye ashimwe, kandi nzubahiriza inzu y’icyubahiro cyanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Aba ni bande baguruka nk’igicu, bakamera nk’inuma zisubira mu madirishya yazo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ni ukuri ibirwa bizantegereza, n’inkuge z’i Tarushishi ni zo zizabanza kuzana abahungu bawe zibakura kure, bazanye ifeza n’izahabu byabo ku bw’izina ry’Uwiteka Imana yawe, Uwera wa Isirayeli kuko yakubahirije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“Abanyamahanga bazubaka inkike zawe, n’abami babo bazagukorera kuko narakaye nkagukubita, ariko none ngize imbabazi ndakubabarira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Amarembo yawe azahora yuguruwe iteka, ntazugarirwa ku manywa na nijoro, kugira ngo abantu bakuzanire ubutunzi bw’amahanga n’abami bayo ari imfate.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ishyanga n’ubwami bitazemera kugukorera bizashiraho, ni koko ayo mahanga azarimburwa rwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
“Ibiti by’icyubahiro by’i Lebanoni bizaza aho uri, imyerezi n’imiberoshi n’imiteyashuri bizazira hamwe, kugira ngo birimbishe ubuturo bwanjye bwera, kandi aho nshyira ibirenge byanjye nzahubahiriza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Abahungu b’abakurenganyaga bazaza bakwikubite imbere, n’abagusuzuguraga bazunama ku birenge byawe, bakwite Umurwa w’Uwiteka, Siyoni, ah’Uwera wa Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
“Nubwo waretswe ukangwa ntihabe hari ukikunyuramo, nzakurutisha ahandi nguhe ubwiza buhoraho n’ibyishimo by’ibihe byinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Kandi uzonka n’amashereka y’amahanga, uzonka amabere y’abami. Nuko uzamenya yuko jyewe Uwiteka ndi Umukiza wawe n’Umucunguzi wawe, umunyambaraga wa Yakobo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
“Mu cyimbo cy’imiringa nzazana izahabu, no mu cyimbo cy’icyuma nzazana ifeza. Mu cyimbo cy’igiti nzazana imiringa, no mu cyimbo cy’amabuye nzazana ibyuma. Amahoro ni yo azagutwarira, kandi gukiranuka ni ko kuzagukoreshereza ikoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Urugomo ntiruzongera kumvikana mu gihugu cyawe, ntihazaba gusenya no kurimbura aho ingabano zawe zigera hose, ahubwo inkike zawe uzazita Agakiza, n’amarembo yawe uzayita Ishimwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
“Ku manywa izuba si ryo rizakubera umucyo, kandi ukwezi si ko kuzakubera umwezi, ahubwo Uwiteka ni we uzakubera umucyo uhoraho, kandi Imana yawe ni yo izakubera icyubahiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Izuba ryawe ntirizarenga ukundi, kandi ukwezi kwawe ntikuzijima, kuko Uwiteka ari we uzakubera umucyo uhoraho, n’iminsi yawe yo kuboroga izaba ishize.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Kandi abantu bawe bose bazaba abakiranutsi, bazaragwa igihugu kugeza iteka ryose, bazaba ishami nitereye, umurimo w’intoki zanjye umpesha icyubahiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Umuto azagwira abe mo igihumbi, uworoheje azaba ishyanga rikomeye. Jyewe Uwiteka nzabitebutsa igihe cyabyo nigisohora.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yesaya igice cya: