Somera Bibiriya kuri Telefone
Umwaka Uwiteka azagiramo imbabazi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Umwuka w’Umwami Imana ari kuri jye, kuko Uwiteka yansīze amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y’imbohe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Kandi yantumye no kumenyesha abantu umwaka w’imbabazi z’Uwiteka, n’umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo, no guhoza abarira bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Yantumye no gushyiriraho itegeko ab’i Siyoni barira, ryo kubaha ikamba mu cyimbo cy’ivu, n’amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cy’ubwirabure, n’umwambaro w’ibyishimo mu cyimbo cy’umutima wihebye, kugira ngo bahereko bitwe ibiti byo gukiranuka byatewe n’Uwiteka ngo bimuheshe icyubahiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nuko bazubaka ahasenyutse, bazubura amatongo yabanje kubaho, kandi bazasana imidugudu yasenyutse yamaze ibihe byinshi ari imyirare.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Abanyamahanga ni bo bazabaragirira imikumbi, kandi abashyitsi ni bo bazajya babahingira, bakicira inzabibu zanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ariko mwebweho muzitwa abatambyi b’Uwiteka, abantu bazabita abagaragu b’Imana yacu, muzarya ibyo abanyamahanga batunze, kandi mu cyubahiro cyabo ni ho muzirātira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Mu cyimbo cyo gukorwa n’isoni kwanyu muzagererwa kabiri, mu cyimbo cyo kumwara kwabo bazishimira umugabane wabo. Ni cyo gituma mu gihugu cyabo bazagabirwa kabiri, bazagira umunezero uhoraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
“Kuko jyewe Uwiteka nkunda imanza zitabera, nanga kwambura no gukiranirwa, kandi nzabitura ibikwiriye iby’ukuri, nzasezerana na bo isezerano rihoraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Urubyaro rwabo ruzamenyekana mu mahanga, n’abana babo bazamenywa mu moko, n’abazababona bose bazemera ko ari urubyaro Uwiteka yahaye umugisha.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nzajya nishimira Uwiteka cyane, umutima wanjye uzajya unezererwa Imana yanjye kuko yanyambitse imyambaro y’agakiza, akamfubika umwitero wo gukiranuka, nk’uko umukwe arimba akambara ikamba, kandi nk’uko umugeni arimbishwa iby’umurimbo bye. 11Nk’uko ubutaka bumera umumero, kandi nk’uko umurima umeramo imbuto ziwuhinzwemo, ni ko Umwami Imana izameza gukiranuka n’ishimwe imbere y’amahanga yose.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yesaya igice cya: