Somera Bibiriya kuri Telefone
Uwiteka ahōrera abantu be akabakiza
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uriya ni nde uturutse muri Edomu, agahaguruka i Bosira yambaye imyambaro y’imihemba, yambaye imyenda y’icyubahiro agendana imbaraga zihebuje? 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5 “Ni jye uvugisha gukiranuka, nyir’imbaraga zo gukiza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ni iki gitumye imyenda yawe itukura, imyambaro yawe igasa n’iy’uwengesheje ibirenge mu muvure wengerwamo vino?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
“Niyengesheje umuvure jyenyine, mu bantu bo mu mahanga yose nta n’umwe twari kumwe. Ni ukuri nabengesheje ibirenge ndakaye, mbavungisha umujinya wanjye maze amaraso yabo yimisha ku myambaro yanjye, imyenda yanjye yose irahindana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kuko nari naragambiriye umunsi wo guhoreramo inzigo, none n’umwaka wo gucungura abantu banjye na wo uratashye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nararanganije amaso mbona nta wutabaye, ntangazwa n’uko ari nta wandengeye. Ni cyo cyatumye ukuboko kwanjye kunzanira agakiza, n’uburakari bwanjye ni bwo bwandengeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Mvungisha amahanga uburakari bwanjye, mbasindisha umujinya wanjye, amaraso yabo nyavushiriza ku isi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nzajya nogeza ibyo Uwiteka yangiriye neza n’ishimwe rye, ibyo yaduhaye byose nzajya mbivuga uko bingana, muvuge n’ibyiza byinshi yagiriye inzu ya Isirayeli, ibyo yabahereye ubuntu, nk’uko imbabazi ze nyinshi zingana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kuko yavuze ati “Ni ukuri aba ni abantu banjye, abana batariganya.” Nuko ababere Umukiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Yababaranye na bo mu mibabaro yabo yose, na marayika uhora imbere ye yajyaga abakiza. Urukundo rwe n’imbabazi ze ni byo byamuteye kubacungura, yarabateruraga akabaheka iminsi yose ya kera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ariko baragoma bababaza Umwuka we wera, bituma ahinduka umwanzi wabo ndetse ubwe arwana na bo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Maze yibuka ibya kera, yibuka Mose n’abantu be ati “Uwabazamuranye n’abungeri b’intama ze, akabakura mu nyanja agiye he? Uwabashyizemo Umwuka we wera ari he?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ni nde watumye ukuboko kwe kw’icyubahiro kugenda iruhande rw’iburyo rwa Mose, agatandukanya amazi imbere yabo akihesha izina rihoraho,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
akabanyuza imuhengeri nk’amafarashi anyura mu butayu, ntibasitare?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nk’uko inka zinyura mu gikombe, ni ko Umwuka w’Uwiteka yabaruhuraga.” Uko ni ko wayoboye abantu bawe, kugira ngo wiheshe izina ry’icyubahiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Reba hasi uri mu ijuru, witegereze uri mu buturo bwo kwera kwawe n’ubw’icyubahiro cyawe. Umwete wawe n’imirimo yawe y’imbaraga biri he? Urukundo rwo mu mutima wawe n’imbabazi zawe ndabyimwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Erega ni wowe Data wa twese, nubwo Aburahamu atatuzi, Isirayeli ntatwemere! Wowe ubwawe Uwiteka, ni wowe Data wa twese, uri Umucunguzi wacu, uhereye kera kose ni ryo zina ryawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Uwiteka, ni iki gituma utuyobya inzira zawe, ukanangira imitima yacu ntitukubahe? Garuka ugirire abagaragu bawe, ari bo miryango ya gakondo yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Abantu bawe bera bahategetse igihe gito gusa, abanzi bacu bakuribatiye ubuturo bwawe bwera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Twahindutse nk’abatigeze gutegekwa nawe, nk’abatigeze kwitirirwa izina ryawe.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yesaya igice cya: