Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Icyampa ugasatura ijuru ukamanuka, imisozi igatengukira imbere yawe nk’uko umuriro utwika inyayu ukatuza amazi, kugira ngo izina ryawe rimenyekane mu banzi bawe, amahanga agahindira imishyitsi imbere yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ubwo wakoraga ibiteye ubwoba tutabyibwiraga, waramanutse imisozi itengukira imbere yawe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
kuko uhereye kera ntabwo abantu bigeze kumenya, cyangwa kumvisha amatwi no kurebesha amaso, indi mana igira icyo imarira uyitegereza, itari wowe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ubonana n’unezererwa ibyo gukiranuka akabikora, n’abagendera mu nzira zawe bakwibuka, ariko wararakaye kuko twakoze ibyaha, ndetse twabimazemo igihe kirekire. Aho no gukizwa tuzakizwa?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Kuko twese twahindutse abanduye, kandi n’ibyo twakiranutse byose bimeze nk’ubushwambagara bufite ibizinga, twese turaba nk’ikibabi, kandi gukiranirwa kwacu kudutwara nk’umuyaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nta wambaza izina ryawe, nta wibatura ngo akugundire kuko watwimye amaso, ukadutsemba uduhoye gukiranirwa kwacu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ariko noneho Uwiteka uri Data wa twese, turi ibumba nawe uri umubumbyi wacu, twese turi umurimo w’intoki zawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Uwiteka, wirakara cyane bikabije, we guhora wibuka gukiranirwa kwacu iteka ryose, turakwinginze witegereze, twese turi abantu bawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Imidugudu yawe yera ihindutse ikidaturwa, i Siyoni habaye ikidaturwa, i Yerusalemu habaye amatongo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Inzu yacu yera nziza, aho ba sogokuruza baguhimbarizaga yarahiye, n’ibintu byacu byose binezeza byarononekaye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Uwiteka, uziyumanganya kandi bimeze bityo? Uzaceceka utugirire nabi rwose?

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yesaya igice cya: