Somera Bibiriya kuri Telefone
Ibihanura Umwami uzavuka ari Umukiza n’Umwami
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Abantu bagenderaga mu mwijima babonye umucyo mwinshi, abari batuye mu gihugu cy’igicucu cy’urupfu baviriwe n’umucyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Wagwije ishyanga, wabongereye ibyishimo bishimira imbere yawe ibyishimo nk’ibyo mu isarura, nk’iby’abantu bishima bagabanya iminyago.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kuko umutwaro bamuhekeshaga n’ingegene bamukubitaga mu bitugu n’inkoni y’uwamutwazaga igitugu, wabivunnye nko kuri wa munsi w’Abamidiyani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ibyuma abafite intwaro bari bifurebye mu ntambara byose n’imyenda igaraguwe mu maraso, bizaba ibyo gutwikwa bibe nk’inkwi zo mu muriro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Gutegeka kwe n’amahoro bizagwirira ku ntebe ya Dawidi n’ubwami bwe, bitagira iherezo kugira ngo bibukomeze, bibushyigikize guca imanza zitabera no gukiranuka, uhereye none ukageza iteka ryose. Ibyo ngibyo Uwiteka Nyiringabo azabisohoresha umwete we.
Imana ihana abantu bayo banga kuyumvira, ikomeza kubahana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Uwiteka yatumye ubutumwa kuri Yakobo, bugera kuri Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Abefurayimu n’abaturage b’i Samariya bose bazabimenya, abo ni bo bavugana ubwibone no kwinangira imitima bati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
“Amatafari yaraguye, ariko tuzubakisha amabuye abaje, imivumu yaratemwe, ariko mu cyimbo cyayo tuzakoresha imyerezi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Icyo ni cyo kizatuma Uwiteka ahagurukiriza abanzi ba Resini gutera Efurayimu, akamuhagurukiriza n’ababisha be.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Abasiriya bazamuturuka imbere, Abafilisitiya na bo bamuturuke inyuma, bazasamira Isirayeli bamurye. Nyamara uburakari bw’Uwiteka ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ariko abantu ntibagarukiye uwabahannye, kandi ntibashatse Uwiteka Nyiringabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ni cyo kizatuma Uwiteka acira Isirayeli umutwe n’ikibuno, inkindo n’imiberanya icyarimwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Umugabo mukuru w’icyubahiro ni we mutwe, n’umuhanuzi wigisha ibinyoma ni we kibuno.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Abayobora aba bantu barabayobya, kandi abo bayoboye bararimbuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Bizatuma Uwiteka atishimira abasore babo, ye kubabarira impfubyi zabo n’abapfakazi babo, kuko umuntu wese asuzugura Imana akaba ari inkozi y’ibibi, kandi akanwa kose kavuga ibinyabapfu. Nyamara uburakari bw’Uwiteka ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Erega gukiranirwa gutwika nk’umuriro utwika imifatangwe n’amahwa, ndetse ugakongeza n’ibihuru byo mu ishyamba, bikazingazingwa mu mwotsi utumbagira hejuru nk’ibicu bicuze umwijima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Uburakari bw’Uwiteka Nyiringabo ni bwo butumye igihugu gikongoka abantu bakamera nk’inkwi zicana umuriro, nta wubabarira mwene se.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Umuntu azahubuza ibyokurya iburyo bwe ariko agumye asonze, azarya n’iby’ibumoso na bwo ye guhaga. Umuntu wese azarya inyama yo ku kuboko kwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Manase azarya Efurayimu, Efurayimu na we azarya Manase, kandi bombi bazifatanya batere Yuda. Nyamara uburakari bw’Uwiteka ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yesaya igice cya: