Somera Bibiriya kuri Telefone
Yobu ahinyura amagambo y’incuti ze
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Maze Yobu arasubiza ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Boshye ari mwe bantu gusa, Kandi ubwenge buzapfana namwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ariko nanjye nzi ubwenge ntimubundusha, Ese ibyo hari utabizi?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Meze nk’ushungerwa n’umuturanyi we, Ari jye watabazaga Imana ikantabara, None umukiranutsi utunganye bamugize ibitwenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Umutima w’uguwe neza urimo gusuzugura umuntu ubonye amakuba, Abanyerera bagenewe gusekwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ingo z’abambuzi zirahirwa, N’abarakaza Imana babona amahoro, Amaboko yabo ni yo bagize imana yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
“Nuko ubaze inyamaswa na zo zizakwigisha, N’inyoni zo mu kirere na zo zizagusobanurira,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Cyangwa uvugane n’isi na yo izakwigisha, Kandi amafi yo mu nyanja azakubwira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Muri ibyo byose ni ikihe kitazi Ko ukuboko k’Uwiteka ari ko kwakoze ibyo byose?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ni we ufite mu kuboko kwe ubugingo bw’ikizima cyose, N’umwuka w’umuntu wese.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Mbese ugutwi si ko kurobanura amagambo, Nk’uko akanwa kumva ibyokurya?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
“Ubwenge bufitwe n’abasaza, Kandi kumenya gufitwe n’abaramye iminsi myinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ubwenge n’imbaraga bifitwe n’Imana, Igira inama no kumenya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Dore irasenya maze ntihasubire kubakika, Ikingirana umuntu ntihakingurike.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Yimana amazi agakama, Maze yayatanga akubika isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
“Imbaraga n’ubuhanga bifitwe na yo, Umuriganya n’uriganywa ni abayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ijyana abajyanama ho iminyago, N’abacamanza ikabajijisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ni yo yica amasezerano y’abami, Kandi ikababohesha imigozi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ijyana abatambyi ho iminyago, Kandi yubika intwari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Imwaza amagambo y’abiringirwa, Kandi abasaza ikabaka ubwenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ibikomangoma ibisukaho gusuzugurwa, Kandi idohora umushumi w’intwari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Igaragaza ibitamenyekana byo mu mwijima, Kandi igicucu cy’urupfu igishyira mu mucyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Igwiza amahanga kandi ikayarimbura, Ni yo igaba ingabo zayo kandi ni yo izigarura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Abatware b’amahanga yo mu isi ibakura umutima, Ikabazerereza mu butayu aho inzira zitari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Barindagirira mu mwijima ari nta mucyo bafite, Kandi ibadandabiranya nk’umusinzi.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yobu igice cya: