Somera Bibiriya kuri Telefone
Biludadi arongera aravuga ubwa kabiri
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Maze Biludadi w’Umushuhi arasubiza ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Impaka zanyu zizahereza he? Nimutekereze maze tubone kuvuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ni kuki dutekerezwa nk’inyamaswa, Mukatureba nk’abanduye?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Weho witanyagura ubitewe n’uburakari bwawe, Mbese isi yarekwa ku bwawe, Cyangwa urutare rwavanwaho ku bwawe?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
“Ni ukuri urumuri rw’umunyabyaha ruzazima, Kandi ikibatsi cy’umuriro we ntikizaka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Umucyo uzahindukira umwijima mu nzu ye, N’itabaza rye rimuri hejuru rizazima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Intambwe ze z’imbaraga zizateba, Imigambi ye bwite ni yo izamugusha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Erega ibirenge bye ni byo bimugusha mu kigoyi, Agakandagira mu mitego!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Umutego w’umushibuka uzamufata agatsinsino, Igisambi kizamufata kimutsinde.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ubukira bwo kumufata buhishwe mu butaka, N’ubushya buri mu nzira ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
“Ibiteye ubwoba bizamuturuka impande zose, Bimurye isataburenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Imbaraga ze zimarwa n’inzara, Kandi ibyago bizaba byubikiriye iruhande rwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ingingo z’umubiri we zizamirwa bunguri, Ni ukuri impfura y’urupfu izarya ingingo ze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Azarandurwa mu rugo rwe yiringiraga, Kandi azashyirwa umwami w’ibiteye ubwoba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Abatari abe bazaba mu rugo rwe, Amazuku azasukwa ku buturo bwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Imizi ye izumira hasi, N’ishami rye rizacirwa hejuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kwibukwa kwe kuzashira mu isi, Kandi izina rye ntirizongera kuvugwa mu nzira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Azirukanwa ave mu mucyo ajye mu mwijima, Ndetse azacibwa mu isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ntazagira umuhungu cyangwa umwuzukuru mu bwoko bwe, Cyangwa uzasigara aho yari atuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Abazaza nyuma ye bazatangarira umunsi we, Nk’uko abamubanjirije bafashwe n’ubwoba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ni ukuri aho ni bwo buturo bw’ukiranirwa, Kandi aho ni ho hantu h’utazi Imana.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yobu igice cya: