Somera Bibiriya kuri Telefone
Yobu yifuza gushyikiriza Imana amagambo ye
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Maze Yobu arasubiza ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Na n’ubu kuganya kwanjye kumeze nk’ubugome, Imikoba nkubitwa isumba umuniho wanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Iyaba nari nzi aho nyibona, Ndetse ngo nshyikire intebe yayo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nayitangirira urubanza rwanjye rwose, Akanwa kanjye nkakuzuzamo amagambo yo kwiburanira,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nkamenya amagambo yansubiza, Kandi nkumva icyo yambwira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Mbese yankāngāza imbaraga zayo nyinshi? Oya ahubwo yanyitaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Aho ni ho umukiranutsi yaburanira na yo, Incira urubanza ikantsindishiriza iteka ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
“Dore nigira imbere ariko ntihari, Nasubiza inyuma nkayibura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Mu kuboko kw’ibumoso aho ikorera na ho sinyiharuzi, Yihisha mu kuboko kw’iburyo kugira ngo ntayibona.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ariko izi inzira nyuramo, Nimara kungerageza nzavamo meze nk’izahabu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ikirenge cyanjye cyashikamye mu ntambwe zayo, Inzira yayo narayikomeje sinateshuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ntabwo nasubiye inyuma ngo mve mu mategeko yategetse, Ndetse amagambo yo mu kanwa kayo yambereye ubutunzi, Bundutira ibyokurya binkwiriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
“Ariko igira icyo yitumye ni nde wabasha kuyivuguruza? Kandi icyo umutima wayo ukunze ni cyo ikora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kuko ari yo isohoza icyo nategekewe, Ndetse ifite n’ibimeze nk’ibyo byinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ni cyo gituma nkurwa umutima n’uko ndi imbere yayo, Iyo ntekereje ndayitinya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Imana yihebesheje umutima wanjye, N’Ishoborabyose yanteye imidugararo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ni ibyo bimbabaza si umwijima, Cyangwa umwijima w’icuraburindi umpfutse mu maso.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yobu igice cya: