Yobu amusubiza yuko azakomeza kwizera Imana |
| 1. | Maze Yobu arasubiza ati |
| 2. | “Wafashije umunyantegenke ntugasekwe, Wakijije uw’amaboko adakomeye, |
| 3. | Wagiriye inama udafite ubwenge, Werekanye rwose ubwenge bw’ukuri! |
| 4. | Uwo wabwiye ayo magambo ni nde? N’umwuka wakuvuyemo ni uwa nde? |
| 5. | “Abapfuye bahindira umushyitsi Munsi y’amazi menshi n’ibiyabamo. |
| 6. | Ikuzimu hatwikururiwe imbere y’Imana, Na Kirimbuzi nta gitwikirizo afite. |
| 7. | Ikasikazi yahashanjije hejuru y’ubusa, N’isi yayitendetse ku busa. |
| 8. | Ipfunyika amazi mu bicu byayo bya rukokoma, Kandi ibicu ntibitoborwe na yo. |
| 9. | Intebe yayo irayikingira imbere, Ikayitwikiriza igicu cyayo. |
| 10. | Amazi menshi yayashyizeho urugabano, Rugeza aho umucyo n’umwijima biherera. |
| 11. | Inkingi z’ijuru ziranyeganyega, Zigatangazwa no gucyaha kwayo. |
| 12. | Ibirinduza inyanja ububasha bwayo, N’ubwenge bwayo ibutemesha imiraba y’ubwibone. |
| 13. | Umwuka wayo utera ijuru kurabagirana, N’ukuboko kwayo ikagusogotesha inzoka yihuta. |
| 14. | Dore ibyo ni ibyo ku mpera y’imigenzereze yayo gusa, Ibyo twumva byayo ni bike cyane ni nk’ibyongorerano, Ariko guhinda k’ububasha bwayo ni nde wagusobanura?” |