Somera Bibiriya kuri Telefone
Yobu amusubiza yuko azakomeza kwizera Imana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Maze Yobu arasubiza ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Wafashije umunyantegenke ntugasekwe, Wakijije uw’amaboko adakomeye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Wagiriye inama udafite ubwenge, Werekanye rwose ubwenge bw’ukuri!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Uwo wabwiye ayo magambo ni nde? N’umwuka wakuvuyemo ni uwa nde?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
“Abapfuye bahindira umushyitsi Munsi y’amazi menshi n’ibiyabamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ikuzimu hatwikururiwe imbere y’Imana, Na Kirimbuzi nta gitwikirizo afite.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ikasikazi yahashanjije hejuru y’ubusa, N’isi yayitendetse ku busa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ipfunyika amazi mu bicu byayo bya rukokoma, Kandi ibicu ntibitoborwe na yo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Intebe yayo irayikingira imbere, Ikayitwikiriza igicu cyayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Amazi menshi yayashyizeho urugabano, Rugeza aho umucyo n’umwijima biherera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Inkingi z’ijuru ziranyeganyega, Zigatangazwa no gucyaha kwayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ibirinduza inyanja ububasha bwayo, N’ubwenge bwayo ibutemesha imiraba y’ubwibone.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Umwuka wayo utera ijuru kurabagirana, N’ukuboko kwayo ikagusogotesha inzoka yihuta.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Dore ibyo ni ibyo ku mpera y’imigenzereze yayo gusa, Ibyo twumva byayo ni bike cyane ni nk’ibyongorerano, Ariko guhinda k’ububasha bwayo ni nde wagusobanura?”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yobu igice cya: