Somera Bibiriya kuri Telefone
Ibya Elihu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko abo bantu uko ari batatu barorera gusubiza Yobu, kuko yari yiyizi yuko ari umukiranutsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Maze uburakari bwa Elihu mwene Barakeli w’Umubuzi wo mu muryango wa Ramu burabyuka, bukongera Yobu kuko yihaye gukiranuka kurusha Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kandi arakarira na bagenzi be batatu, kuko batabonye icyo bamusubiza kandi bakagaya Yobu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ariko Elihu yari yarindiriye kuvugana na Yobu, kuko bamurutaga ubukuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Maze Elihu abonye yuko abo bantu babuze icyo bamusubiza, uburakari bwe burabyuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nuko Elihu mwene Barakeli w’Umubuzi aravuga ati “Ndi muto namwe muri abasaza, Ni cyo cyatumye ntinya, Sintinyuke kubamenyesha icyo nibwira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Naravuze nti ‘Abafite iminsi ni bo bakwiriye kuvuga, Abamaze imyaka myinshi ni bo bakwiriye kwigisha ubwenge.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ariko mu bantu harimo umwuka, Kandi guhumeka kw’Ishoborabyose ni ko kubaha kujijuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Abakuze si bo bazi ubwenge, N’abasaza si bo bamenya imanza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ni cyo gitumye mvuga nti ‘Nimuntegere amatwi, Nanjye mbumvishe icyo nibwira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Dore narindiriye amagambo yanyu, Mugitekereza ibyo kuvuga, Ngira ngo nze kumva impamvu zanyu.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ni ukuri nahugukiye kubumva, Ariko nta n’umwe muri mwe wemeje Yobu, Cyangwa ngo amusubize ku byo yavuze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Mwitonde kugira ngo mutavuga muti ‘Ni twe twaronse ubwenge, Nta muntu wamutsinda yatsindwa n’Imana.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Si jye yerekejeho amagambo ye, Nanjye sinamusubiza amagambo nk’ayanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
“Barumirwa ntibongera gusubiza, Ntibagira ijambo bavuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Mbese mpore kuko nta cyo bavuga, Kuko bahagaze ntibongere gusubiza?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Jyeho ngiye gusubiza, Ngiye kuvuga icyo ntekereza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kuko amagambo anyuzuyemo, Umutima undimo uraniga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Dore igituza cyanjye kimeze nka vino idafite aho ibirira, Nk’intango nshya igiye guturika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ngiye kuvuga kugira ngo noroherwe, Ngiye kubumbura akanwa kanjye musubize.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ne kurobanura abantu ku butoni, Cyangwa kugira uwo nshyeshya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kuko ntazi gushyeshya, Nashyeshya Umuremyi wanjye yankuraho bidatinze.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yobu igice cya: