Somera Bibiriya kuri Telefone
Imana isubiza Yobu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko Uwiteka asubiriza Yobu muri serwakira ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Uwo ni nde wangiza inama N’amagambo atarimo ubwenge?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Noneho kenyera kigabo, Kuko ngiye kukubaza nawe unsubize.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Igihe nashingaga imfatiro z’isi wari he? Niba uzi ubwenge bivuge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ni nde washyizeho urugero rwayo niba umuzi? Cyangwa se ni nde wayigeresheje umugozi?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Imfatiro zayo zashinzwe ku ki? Cyangwa se ni nde washyizeho ibuye ryo ku mfuruka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Igihe inyenyeri zo mu ruturuturu zaririmbiranaga, Abana b’Imana bose bakarangurura ijwi ry’ibyishimo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ni nde wugariye amarembo y’inyanja, Igihe yavaga mu nda y’isi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Igihe nyihaye ibicu ho umwambaro, N’umwijima w’icuraburindi ukayibera ingobyi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nkayiha itegeko ryanjye, Nkayishyiraho imyugariro n’amarembo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Kandi nkavuga nti ‘Garukira aha ntuharenge, Aha ni ho imiraba yawe y’ubwibone izagarukira?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
“Mbese aho wabereye hari ubwo wategetse ko bucya, Ugatambikisha umuseke igihe cyawo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kugira ngo ufate ku mpera z’isi, Uzikunkumuremo abanyabyaha?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ihinduka nk’ibumba rikozweho ikimenyetso, Ndetse ibintu byose bigaragara nk’ibyambaye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Kandi abanyabyaha bīmwe umucyo wabo, N’ukuboko kubanguwe kuravunika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
“Mbese wageze ku masōko y’inyanja, Cyangwa wazerereye mu kuzimu kw’imuhengeri?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Hari ubwo wugururiwe amarembo y’urupfu, Cyangwa se wabonye amarembo y’igicucu cy’urupfu?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Mbese wamenya neza ubugari bw’isi? Bivuge niba ubizi byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
“Inzira igana ku buturo bw’umucyo iri he? Umwijima na wo aho uba ni hehe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Kugira ngo uwugarure mu rugabano rwawo, Kandi ngo umenye inzira zigana ku nzu yawo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Urabizi kuko wari waravutse, N’imibare y’iminsi yawe ikaba ari myinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
“Mbese hari ubwo wageze mu bubiko bwa shelegi, Cyangwa wabonye ububiko bw’urubura?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Urwo nabikiye igihe cyo kuruteresha amakuba, Umunsi w’intambara no kurwana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Umucyo wagiye unyuze mu yihe nzira? Umuyaga w’iburasirazuba usandaye ku isi ugana he?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
“Ni nde waciye imigende y’umwuzūre, Cyangwa inzira y’umurabyo w’inkuba,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Kugira ngo avubire imvura igihugu kitarimo umuntu, Mu butayu budaturwa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Kandi ahāze ahadatuwe harimo ubusa, Ngo ahameze ubwatsi butoshye?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Mbese imvura igira se? Cyangwa se ni nde wabyaye ibitonyanga by’ikime?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Barafu yavuye mu nda ya nde? N’iyababa yo ku ijuru ni nde wayisamye?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Amazi arihisha akamera nk’ibuye, No hejuru y’imuhengeri hahinduka barafu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
“Mbese wabasha guhambiranya ubukaga bwa Kilimiya, Cyangwa kudohora iminyururu ya Oriyoni?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Wabasha kuzana za Mazaroti mu gihe cyazo? Cyangwa se wabasha kuyobora Arukuturo n’abana bayo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Uzi amategeko ayobora ijuru? Wabasha gusohoza ubutware bwaryo uri ku isi?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
“Aho wabasha kurangururira ibicu ijwi ryawe, Kugira ngo amazi menshi akwisukeho?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Washobora kohereza imirabyo ikagenda, Cyangwa ikakwitaba iti ‘Turi hano’?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Ni nde washyize ubwenge mu mutima w’umuntu? Ni nde wawuhaye kujijuka?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Ni nde wabasha kubarisha ibicu ubwenge? Ni nde wabasha gusuka ibiri mu ntango zo mu ijuru,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Igihe umukungugu uhinduka icyondo, N’ubutaka bw’ibinonko bigafatana?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
“Mbese washobora guhigira intare y’ingore umuhīgo? Cyangwa ugahaza imigunzu y’intare,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Igihe zishashe amajanja mu burumba bwazo, N’igihe zubikiye ziri mu gico?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Ni nde ushakira igikona ibyokurya, Igihe ibyana byacyo bitakira Imana, Bizererezwa no gushaka ibyokurya?

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yobu igice cya: