Somera Bibiriya kuri Telefone
Elifazi aravuga
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Maze Elifazi w’Umutemani aramubwira ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Mbese umuntu yagerageza kuvugana nawe, Ntiwagira agahinda? Ariko ni nde wakwiyumanganya ngo atavuga?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Dore wigishaga benshi, Kandi wakomezaga amaboko atentebutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Amagambo yawe yaramiraga uwari ugiye kugwa, Kandi wakomezaga amavi asukuma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ariko noneho ni wowe byateye kandi urihebye, Bikugezeho nawe uhagaritse umutima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Mbese gukomera kwawe si uko wubaha Imana? Kandi inzira zawe zigororotse si zo ziguhesha ibyiringiro?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ibuka ndakwinginze, Ni nde wigeze kurimbuka atariho urubanza? Cyangwa hari ubwo umukiranutsi yaciriweho iteka?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nk’uko nabyiboneye abahinga gukiranirwa bakabiba amahane, ni byo basarura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Bicwa n’umwuka w’Imana, Kandi barimburwa no guhuha k’umuyaga w’uburakari bwayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Gutontoma kw’intare n’ijwi ry’intare y’inkazi birahora, N’imikaka y’imigunzu y’intare biravunagurika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Intare ishaje yicwa no kubura umuhigo, Kandi ibyana by’intare y’ingore biratatana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
“Nuko hariho ijambo nabwiwe rwihishwa, Maze ugutwi kwanjye kwakira guhwihwisa kwaryo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nibwiraga mbitewe n’iyerekwa rya nijoro, Igihe abantu bashyizweyo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Maze mfatwa n’ubwoba mpinda umushyitsi, Bituma amagufwa yanjye yose akomangana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Maze umwuka ampita imbere, Umusatsi unyorosoka ku mutwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ahagarara aho, ariko nyoberwa uko ishusho ye isa, Imbere y’amaso yanjye hari ikintu, Habaho ituze maze numva ijwi rivuga ngo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
‘Mbese umuntu upfa yarusha Imana gukiranuka? Mbese umuntu yarusha Umuremyi we kubonera?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Dore ntabwo yiringira abagaragu bayo, N’abamarayika bayo ibabonamo amafuti,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nkanswe bo baba mu mazu yubakishijwe urwondo, Urufatiro rwayo rukaba rushinzwe mu mukungugu, Bameneka nk’uwakandagira inyenzi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Guhera mu gitondo ukageza nimugoroba bararimburwa, Bapfa buheriheri ntihagire ubyitaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Mbese umugozi w’ihema ryabo ntiwabakuwemo? Bapfa bataragira ubwenge.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yobu igice cya: