Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
“Hamagara noneho, hari uwagusubiza? Uwo mu bera watabaza ni uwuhe?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Kuko umujinya wica umupfapfa, Kandi ishyari ryica ubuze ubwenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nabonye umupfapfa ashora imizi, Ariko muri ako kanya mvuma ubuturo bwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Abana be bari kure y’ubuhungiro, Bahondagurirwa mu irembo, Kandi ntibafite uwo kubarokora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Imyaka ye imarwa n’abashonji, Ndetse bajyana n’ibiri ma mahwa, Igisambo kimira bunguri ubutunzi bwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Umubabaro ntuva mu mukungugu, Kandi amakuba ntamera mu butaka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nyamara umuntu avukira umuruho, Nk’uko ibishashi bitumukira mu kirere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
“Ariko ari jye ubu mba nshatse Imana, Kandi Imana nkaba ari yo negurira ibyanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ni yo ikora ibikomeye bitarondoreka, N’ibitangaza bitabarika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ni yo ivubira isi imvura, Igasandaza amazi mu mirima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ni yo ishyira hejuru aboroheje, N’ababoroga ibashyira mu mahoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Yica imigambi y’incakura, Kugira ngo amaboko yazo adasohoza imirimo yazo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kandi Imana itegera abanyabwenge mu buriganya bwabo, N’inama z’ab’incakura ikazubika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Bahura n’umwijima ari ku manywa, Barindagira ku manywa y’ihangu nka nijoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ariko umukene imukiza inkota zo mu kanwa kabo, Ndetse n’umutindi imukiza amaboko y’abakomeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ni cyo gituma umukene agira ibyiringiro, Kandi akanwa k’abakiranirwa kazahozwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
“Hahirwa umuntu Imana ihana, Nuko rero ntugasuzugure igihano Ishoborabyose iguhana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kuko ari yo irema uruguma, kandi akaba ari yo yomora, Irakomeretsa, Kandi amaboko yayo ni yo akiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Izakurokora ibyago bitandatu ndetse birindwi, Kandi nta kibi kizakuzaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Mu gihe cy’inzara izagukiza urupfu, No mu ntambara izagukiza imbaraga y’inkota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Uzahishwa intonganya z’ururimi, Kandi ntuzatinya kurimbuka kuje.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kurimbuka n’inzara uzabiseka, Kandi ntuzatinya inyamaswa zo mu isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Kuko uzasezerana n’amabuye yo mu gasozi, Kandi inyamaswa zo mu gasozi zizuzura nawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Uzamenya yuko amahoro ari mu rugo rwawe, Uzasura ibiraro by’amatungo yawe, We kugira icyo ubiburamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ni ho uzamenya ko urubyaro rwawe ruzagwira, N’abagukomokaho bakaba nk’ibyatsi byo ku isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Uzinjizwa mu mva yawe ushaje neza, Nk’umuba w’ingano uhunikwa mu gihe cyawo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Dore ibyo ni byo twagenzuye dusanga ari ko biri, Byumve ubyigireho akamaro.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yobu igice cya: