Somera Bibiriya kuri Telefone
Biludadi ahamya Yobu uburyarya
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Biludadi w’Umushuhi aherako aramusubiza ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Uzahereza he kuvuga utyo? Kandi uzagarukiriza he kuvuga amagambo ameze nk’umuyaga wa serwakira?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Mbese Imana igoreka urubanza? Ishoborabyose igoreka gukiranuka?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Niba abana bawe bayicumuyeho, Ikabatanga mu maboko y’ibibi byabo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nushakana Imana umwete, Ukinginga Ishoborabyose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Iyaba wari uboneye kandi ugakiranuka, Ni ukuri byatuma iguhugukira, Igatuma ishyira ihirwe mu kibanza cyawe hakiranutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nubwo itangira ryawe ryari rito, Ariko amaherezo yawe wakunguka cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
“Ndakwinginze baza ab’ibihe bya kera, Kandi wite ku byo ba se bashimikiraga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Erega turi ab’ejo gusa kandi nta cyo tuzi, Kuko iminsi tumara mu isi ari igicucu gusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Mbese abo ntibazakwigisha bakagutekerereza, Bakavuga amagambo bakuye mu mitima yabo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Urufunzo rwakurira ahadatose? Cyangwa se urukangaga rwamera ahatari amazi?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Iyo rukiri rubisi rutaracibwa, Rubanziriza ibyatsi byose kuma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ni ko inzira z’abibagirwa Imana bose zimeze, Kandi ibyiringiro by’uhakana Imana bizashira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kwizigira kwe kuzahera, Ibyiringiro bye ni urutagangurwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Yakwegamira inzu ye ariko ntiyahagarara, Yayikomerezaho ariko ntiyagumaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
“Atoshye ari ku zuba, Amashami ye asagambira mu murima we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Imizi ye iraranda mu kirundo, Ishorera mu nzu yubakishijwe amabuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Nakurwe aho yari ari, Hazamwihakana hati ‘Sinigeze kukubona.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Dore uwo ni wo munezero w’imigenzereze ye, Kandi ku butaka hazashibuka abandi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
“Dore Imana ntizata umuntu w’intungane, Kandi ntizaramira inkozi z’ibibi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Akanwa kawe izakuzuza ibitwenge, N’iminwa yawe izavuza impundu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Abakwanga bazambikwa isoni, Kandi ihema ry’inkozi z’ibibi ntirizongera kubaho.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yobu igice cya: