Somera Bibiriya kuri Telefone
Yobu yemera ko ari umunyabyaha, ahakana ko ari indyarya
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Maze Yobu arasubiza ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Ni ukuri nzi ko ari ko biri, Ariko se umuntu yashobora ate gukiranukira Imana?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Imana yashaka kumugisha impaka, Ntiyabona iryo kuyisubiza haba na rimwe mu gihumbi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Igira umutima w’ubwenge, kandi ni intwari y’inyamaboko. Ni nde wayinangiriye umutima akagubwa neza?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Yimura imisozi itabimenye, Ikayubikana uburakari bwayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Itigisa isi ikayikura ahayo, N’inkingi zayo zikanyeganyega.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Itegeka izuba ntirirase, N’inyenyeri ikazitwikira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Yibambisha ijuru yonyine, Ikagendera ku miraba y’inyanja.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Irema Arukuturo na Oriyoni na Kilimiya, N’ibirere by’ikusi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ni yo ikora ibikomeye bitarondoreka, Ndetse n’ibitangaza bitabarika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
“Dore impitaho, sinyibone, Yakomeza kugenda sinyimenye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Dore iranyaga, ni nde wayibuza? Ni nde uzayibwira ati ‘Uragira ibiki?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Imana ntizagerura uburakari bwayo, Abafasha b’abibone bubama munsi yayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
None se ni jye wayisubiza, Nkishakira amagambo yo kuyiburanya?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Naho naba ndi umukiranutsi sinayisubiza, Ahubwo nayitakira kuko ari yo mucamanza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Naho nataka ikanyitaba, Sinakwemera yuko inyumvira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kuko imvunagurisha ishuheri, Ikangwizaho ibikomere inziza ubusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ntireka mpumeka, Ahubwo inyuzuzamo umubabaro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nimvuga iby’imbaraga z’abanyamaboko ni yo nyirazo, Nimvuga iby’urubanza na yo iti ‘Ni nde uzantumira?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Naho naba ndi umukiranutsi, Akanwa kanjye kancira urubanza. Naho naba ndi intungane, Ni ko kampamya ubugome.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ndi intungane sinitaye ku bugingo bwanjye, Mpinyuye kubaho kwanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Byose ni kimwe ni cyo gituma mvuga nti ‘Irimburana abatariho urubanza n’inkozi z’ibibi.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Icyorezo nicyaduka kikica abantu, Izaseka abatariho urubanza babonye amakuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Isi itanzwe mu maboko y’inkozi z’ibibi, Itwikiriye mu maso h’abacamanza b’isi. None se ni nde niba atari yo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
“Iminsi yo kubaho kwanjye irihuta kurusha impayamaguru, Irahunga ariko nta cyiza ibona.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Irahita nk’amato yihuta, Nk’uko igisiga gihorera gifata icyo gihiga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Iyo mvuze nti ‘Nzirengagiza amaganya yanjye, Ndeke kugaragaza umubabaro ahubwo nishime’,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Imibabaro yanjye yose intera ubwoba, Nzi yuko utazantsindishiriza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Urubanza ruzantsinda, Noneho ndarushywa n’ubusa kuki?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Naho nakwiyuhagiza amazi ya shelegi, Ngakaraba isabune,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Na bwo wanjugunya mu rwobo, Imyambaro yanjye ikanzinukwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Erega Imana si umuntu nkanjye ngo nyisubize, Ngo tujyane tujye kuburana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Nta wuturimo wo kuburanirwa, Wabasha kudushyiraho amaboko twembi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Noneho ninkureho inkoni yayo, N’igitinyiro cyayo cye kuntera ubwoba,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Mbone gushira ubwoba bwayo mvuge. Ariko si ko meze.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yobu igice cya: