Somera Bibiriya kuri Telefone
Yesu ni inzira n’ukuri n’ubugingo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
“Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kandi aho njya, inzira murayizi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Toma aramubwira ati “Databuja, ntituzi aho ujya, inzira twayibwirwa n’iki?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Yesu aramubwira ati “Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Iyaba mwaramenye, muba mwaramenye na Data. Uhereye none muramuzi kandi mwamurebye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Filipo aramubwira ati “Databuja, twereke Data wa twese biraba bihagije.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Yesu aramubaza ati “Nabanye namwe iminsi ingana ityo, kandi ntiwari wamenya, Filipo? Umbonye aba abonye Data. Ni iki gitumye uvuga uti ‘Twereke Data wa twese’?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ntiwizeye yuko ndi muri Data, na Data akaba ari muri jye? Amagambo mbabwira sinyavuga ku bwanjye, ahubwo Data uguma muri jye ni we ukora imirimo ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nimunyizere mwemere ko ndi muri Data, na Data akaba muri jye, ariko rero nimutizezwa n’ibyo mvuga, munyizezwe n’imirimo nkora ubwayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kandi icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nimugira icyo musaba cyose mu izina ryanjye nzagikora.
Yesu abasezeranya kuboherereza Umwuka Wera
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
“Nimunkunda muzitondera amategeko yanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
ni we Mwuka w’ukuri. Ntibishoboka ko ab’isi bamuhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi, ariko mwebweho muramuzi kuko abana namwe, kandi azaba muri mwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
“Sinzabasiga nk’impfubyi, ahubwo nzaza aho muri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Hasigaye umwanya muto ab’isi ntibabe bakimbona, ariko mwebweho muzambona, kuko ndiho namwe muzabaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Uwo munsi muzamenya ko ndi muri Data namwe mukaba muri jye, nanjye nkaba muri mwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
“Ufite amategeko yanjye akayitondera ni we unkunda, kandi unkunda azakundwa na Data, nanjye nzamukunda mwiyereke.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Yuda utari Isikariyota aramubaza ati “Databuja, bibaye bite ko ugiye kutwiyereka ntiwiyereke ab’isi?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Yesu aramusubiza ati “Umuntu nankunda azitondera ijambo ryanjye, na Data azamukunda, tuzaza aho ari tugumane na we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ariko utankunda ntiyitondera amagambo yanjye, kandi iryo jambo mwumvise si iryanjye, ahubwo ni irya Data wantumye.
Yesu asezera ku bigishwa be
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
“Ibyo mbibabwiye nkiri kumwe namwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
ariko Umufasha ari we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
“Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Mwumvise uko nababwiye nti ‘Ndagenda kandi nzagaruka aho muri.’ Iyaba mwankundaga, muba munejejwe n’uko njya kwa Data kuko Data anduta.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Nuko rero mbibabwiye bitaraba, ngo ubwo bizaba muzizere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Sinkivugana namwe byinshi, kuko umutware w’ab’iyi si aza kandi nta cyo amfiteho,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
ahubwo nkora uko Data yantegetse, kugira ngo ab’isi bamenye ko munkunda. “Nimuhaguruke tuve hano.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yohana igice cya: