Somera Bibiriya kuri Telefone
Pilato acira Yesu urubanza
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko Pilato aherako ajyana Yesu, amukubita imikoba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Abasirikare baboha ikamba ry’amahwa barimwambika mu mutwe, bamwambika n’umwenda w’umuhengeri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Baramwegera baramubwira bati “Ni amahoro, Mwami w’Abayuda!” Bamukubita inshyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Pilato yongera gusohoka arababwira ati “Dore ndamusohoye, ndamubazaniye ngo mumenye yuko ari nta cyaha mubonyeho.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nuko Yesu asohoka yambaye ikamba ry’amahwa n’umwenda w’umuhengeri, Pilato arababwira ati “Uwo muntu nguyu!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Abatambyi bakuru n’abasirikare bamubonye batera hejuru bati “Mubambe! Mubambe!” Pilato arababwira ati “Mube ari mwe mumujyana mumubambe, kuko jyewe ntamubonyeho icyaha.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Abayuda baramusubiza bati “Dufite itegeko, ku bw’iryo tegeko akwiriye gupfa kuko yigize Umwana w’Imana.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Pilato yumvise ibyo arushaho gutinya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nuko yongera kwinjira mu rukiko maze abaza Yesu ati “Wavuye he?” Ariko Yesu ntiyagira icyo amusubiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Pilato aramubaza ati “Uranyihorera? Ntuzi yuko mfite ububasha bwo kukurekura, kandi ko mfite ububasha bwo kukubamba?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Yesu aramusubiza ati “Ntiwagira ububasha bwo kugira icyo untwara utabuhawe buvuye mu ijuru, ni cyo gituma ukungabije akurusha icyaha.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Uhereye ubwo Pilato ashaka uburyo bwo kumurekura. Ariko Abayuda batera hejuru bati “Nurekura uyu uraba utari incuti ya Kayisari, kuko umuntu wese wigize umwami aba agomeye Kayisari.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nuko Pilato yumvise ibyo asohora Yesu, yicara ku ntebe y’imanza ahantu hitwa Amabuye ashashwe, mu Ruheburayo hitwa Gabata.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
(Ubwo hari ku munsi wo kwitegura ibya Pasika, hari nk’isaha esheshatu.) Nuko abwira Abayuda ati “Nguyu umwami wanyu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Na bo batera hejuru bati “Mukureho, mukureho umubambe!” Pilato arababaza ati “Mbese mbambe umwami wanyu?” Abatambyi bakuru baramusubiza bati “Nta mwami dufite keretse Kayisari.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Aherako aramubaha ngo abambwe.
Babamba Yesu (Mat 27.32-56; Mar 15.21-32; Luka 23.26-42) Nuko bajyana Yesu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
asohoka yiyikorereye umusaraba agera ahantu hitwa i Nyabihanga, mu Ruheburayo hitwa i Gologota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Bamubambanaho n’abandi babiri hirya no hino, Yesu ari hagati.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Pilato yandika urwandiko arushyira ku musaraba, rwanditswe ngo “YESU W’I NAZARETI, UMWAMI W’ABAYUDA.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Urwo rwandiko benshi mu Bayuda bararusoma, kuko ahantu babambye Yesu hari bugufi bw’umurwa, kandi rwari rwanditswe mu Ruheburayo, no mu Ruroma, no mu Rugiriki.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nuko Abatambyi bakuru b’Abayuda babwira Pilato bati “Ntiwandike ngo ‘Umwami w’Abayuda’, ahubwo wandike uti ‘Yiyise umwami w’Abayuda.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Pilato arabasubiza ati “Icyo nanditse nacyanditse.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nuko abasirikare bamaze kubamba Yesu, bajyana imyambaro ye bayigabanyamo kane, umusirikare wese umugabane we, ariko hasigara ikanzu ye. Iyo kanzu ntiyari ifite umubariro, ahubwo yari iboshywe yose uhereye hejuru ukageza hasi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Nuko baravugana bati “Twe kuyitanyagura, ahubwo tuyifindire turebe uri bube nyirayo uwo ari we.” Bavuze ibyo ngo ibyanditswe bisohore ngo “Bagabanye imyenda yanjye, Kandi bafindira umwambaro wanjye.” Nuko abasirikare babigenza batyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Nyina wa Yesu na nyina wabo, na Mariya muka Kilopa na Mariya Magadalena, bari bahagaze ku musaraba wa Yesu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Nuko Yesu abonye nyina n’umwigishwa yakundaga ahagaze bugufi, abwira nyina ati “Mubyeyi, nguyu umwana wawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Maze abwira uwo mwigishwa ati “Nguyu nyoko.” Uhereye uwo mwanya uwo mwigishwa amujyana iwe.
Urupfu rwa Yesu (Mat 27.45-56; Mar 15.33-41; Luka 23.44-49)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Hanyuma y’ibyo, Yesu amenye yuko noneho byose birangiye, agira ngo ibyanditswe bisohore rwose ni ko kuvuga ati “Mfite inyota.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Hari hateretse ikibindi cyuzuye vino isharira. Nuko benda sipongo yuzuye iyo vino isharira, bayishyira ku rubingo barayimusomesha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Yesu amaze gusoma iyo vino aravuga ati “Birarangiye.” Acurika umutwe, umutima uraca.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Uwo munsi wari uwo kwitegura Pasika, kandi Abayuda ntibashakaga ko imibiri iguma ku musaraba ku isabato, kuko iyo sabato yari umunsi mukuru, ni ko gusaba Pilato kubavuna amaguru ngo babamburwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Abasirikare baraza babanza kuri umwe bamuvuna amaguru, n’undi wari ubambanywe na we bamugenza batyo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
ariko bageze kuri Yesu basanga amaze gupfa ntibamuvuna amaguru,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
ariko umwe muri bo amucumita icumu mu rubavu, uwo mwanya havamo amaraso n’amazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Uwabibonye ni we ubihamije, kandi ibyo ahamya ni iby’ukuri, kandi azi ko avuga ukuri ngo namwe mwizere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Kuko ibyo byabereyeho kugira ngo ibyanditswe bisohore ngo “Nta gufwa rye rizavunwa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Byongeye kandi ibindi byanditswe biravuga ngo “Bazabona uwo bacumise.”
Yosefu na Nikodemo bahamba Yesu (Mat 27.57-60; Mar 15.42-47; Luka 23.50-56)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Hanyuma y’ibyo haza Yosefu wo mu Arimataya, na we yari umwigishwa wa Yesu ariko rwihishwa, kuko yatinyaga Abayuda. Uwo ajya kwa Pilato amwaka intumbi ya Yesu ngo ayikureho, Pilato aramwemerera, araza akuraho intumbi ya Yesu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Na Nikodemo wa wundi wigeze kumusanga nijoro cya gihe, araza azanye ishangi ivanze n’umusaga, kuremera kwayo kwari nk’ibiro mirongo itanu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Bajyana intumbi ya Yesu bayizingira mu myenda y’ibitare hamwe n’iyo mibavu, nk’uko Abayuda bagenzaga bahamba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Aho hantu yabambwe hari agashyamba, kandi muri ako gashyamba hari imva nshya itarahambwamo umuntu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Aho ni ho bahambye Yesu, kuko wari umunsi wo kwitegura kw’Abayuda, kandi iyo mva yari iri hafi.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yohana igice cya: