Somera Bibiriya kuri Telefone
Yesu yiyereka abigishwa be ku Nyanja ya Tiberiya
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Hanyuma y’ibyo Yesu yongera kwiyereka abigishwa be ku Nyanja ya Tiberiya, yiyerekana atya:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Simoni Petero na Toma witwa Didumo, na Natanayeli w’i Kana y’i Galilaya, na bene Zebedayo n’abandi bigishwa babiri bari bari kumwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nuko Simoni Petero arababwira ati “Ngiye kuroba.” Baramubwira bati “Natwe turajyana nawe.” Barahaguruka bikira mu bwato, ariko bakesha iryo joro ari nta cyo bafashe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Umuseke umaze gutambika Yesu ahagarara mu kibaya cy’inyanja, ariko abigishwa ntibamenya ko ari we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Yesu arababaza ati “Yemwe bana banjye, mufite icyo kurya?” Baramusubiza bati “Nta cyo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Arababwira ati “Nimujugunye urushundura iburyo bw’ubwato, murafata.” Nuko bararujugunya ntibaba bakibasha kurukurura, kuko ifi zari nyinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Wa mwigishwa Yesu yakundaga abwira Petero ati “Ni Umwami Yesu.” Nuko Simoni Petero yumvise ko ari Umwami, akenyera umwenda kuko yari yambaye ubusa, yiroha mu nyanja.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ariko abandi bigishwa baza mu bwato, bakurura urushundura rurimo ifi kuko batari kure y’inkombe, ahubwo hari nka mikono magana abiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Bomotse imusozi babona umuriro w’amakara, n’ifi zokejeho n’umutsima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Yesu arababwira ati “Nimuzane ku ifi mumaze gufata.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Simoni Petero yikira mu bwato, akururira urushundura imusozi rwuzuye ifi nini ijana na mirongo itanu n’eshatu, ariko nubwo zari nyinshi zityo urushundura ntirwacitse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Yesu arababwira ati “Nimuze murye.” Ntihagira n’umwe wo muri abo bigishwa be utinyuka kumubaza ati “Uri nde?” Kuko bari bazi ko ari Umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Yesu araza yenda umutsima arawubaha, n’ifi na zo azigenza atyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ubwo ni ubwa gatatu Yesu abonekera abigishwa be, amaze kuzuka.
Yesu abaza Petero gatatu ko amukunda
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko bamaze kurya Yesu abaza Simoni Petero ati “Simoni mwene Yona, urusha aba kunkunda?” Aramusubiza ati “Yee, Mwami, uzi ko ngukunda.” Aramubwira ati “Ragira abana b’intama banjye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Yongera kumubaza ubwa kabiri ati “Simoni mwene Yona, urankunda?” Aramusubiza ati “Yee, Mwami, uzi ko ngukunda.” Aramubwira ati “Ragira intama zanjye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Amubaza ubwa gatatu ati “Simoni mwene Yona, urankunda?” Petero ababazwa n’uko amubajije ubwa gatatu ati “Urankunda?” Nuko aramusubiza ati “Mwami, umenya byose, uzi kandi ko ngukunda.” Yesu aramubwira ati “Ragira intama zanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko ukiri umusore wikenyezaga ukajya aho ushaka hose, ariko nusaza uzarambura amaboko undi agukenyeze, akujyane aho udashaka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Icyatumye avuga atyo ni ukwerekana urupfu azubahisha Imana. Amaze kuvuga atyo aramubwira ati “Nkurikira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Petero arakebuka, abona umwigishwa Yesu yakundaga na we abakurikiye, ari we wari wariseguye igituza cya Yesu basangira nijoro akamubaza ati “Databuja, ni nde ugiye kukugambanira?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Petero abonye uwo abaza Yesu ati “Mwami, uyu se azamera ate?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Yesu aramusubiza ati “Niba nshaka ko agumaho kugeza aho nzazira, upfa iki? Nkurikira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ni cyo cyatumye iryo jambo ryamamara muri bene Data ngo uwo mwigishwa ntazapfa. Ariko Yesu ntiyabwiye Petero yuko uwo atazapfa, ahubwo yaramubwiye ngo “Niba nshaka ko agumaho kugeza aho nzazira, upfa iki?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Uyu ni we wa mwigishwa uhamya ibyo, ni na we wabyanditse kandi tuzi yuko ibyo ahamya ari iby’ukuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ariko hariho n’ibindi byinshi Yesu yakoze, byakwandikwa byose ngira ngo ibitabo byakwandikwa ntibyakwirwa mu isi.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yohana igice cya: