Somera Bibiriya kuri Telefone
Umugore wafashwe asambana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Yesu ajya ku musozi wa Elayono.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Azinduka mu museke yongera kujya mu rusengero, abantu bose baza aho ari aricara arabigisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Abanditsi n’Abafarisayo bamuzanira umugore bafashe asambana, bamuta hagati.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Baramubwira bati “Mwigisha, uyu mugore bamufashe asambana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
kandi Mose mu mategeko yadutegetse kwicisha amabuye abakoze batyo. None wowe uravuga ngo iki?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ibyo babivugiye kumugerageza ngo babone uburyo bamurega. Ariko Yesu arunama yandikisha urutoki hasi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Bakomeje kumubaza arunamuka arababwira ati “Muri mwe udafite icyaha, abe ari we ubanza kumutera ibuye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Yongera kunama yandika hasi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Na bo ngo babibone batyo ibyaha byabo birabarega, basohoka urusorongo uhereye ku basaza ukageza ku uheruka, hasigara Yesu wenyine na wa mugore wari uhagaze hagati.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Yesu arunamuka aramubaza ati “Wa mugore we, ba bandi bakuregaga bari he? Nta wuguciriyeho iteka?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ati “Nta we Databuja.” Yesu aramubwira ati “Nanjye singuciraho iteka, genda ntukongere gukora icyaha.”
Yesu ni umucyo w’isi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Yesu yongera kubabwira ati “Ni jye mucyo w’isi. Unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato, ahubwo azaba afite umucyo w’ubugingo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Abafarisayo baramubwira bati “Cyo ye, ko wihamya n’ibyo wihamije si iby’ukuri.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Yesu arabasubiza ati “Nubwo nihamya ibyo nihamya ni iby’ukuri, kuko nzi aho naturutse n’aho njya. Ariko mwebweho ntimuzi aho naturutse cyangwa aho njya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Muca urubanza nk’abantu, ariko jyeweho nta n’umwe ncira urubanza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ariko naho naca urubanza, urwo naca ruba ari urw’ukuri kuko ntari jyenyine, ahubwo ndi kumwe na Data wantumye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kandi no mu mategeko yanyu, handitswe ngo ibyo abantu babiri bahamya ni iby’ukuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ndihamya ubwanjye, na Data wantumye na we arampamya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Baramubaza bati “So ari hehe?” Yesu arabasubiza ati “Ntimunzi kandi na Data ntimumuzi. Iyo mumenya, na Data muba mumuzi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ayo magambo yayababwiriye mu ruturiro ubwo yigishirizaga mu rusengero, nyamara ntihagira umufata kuko igihe cye cyari kitarasohora.
Ahanurira abantu ko bazapfana ibyaha
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nuko yongera kubabwira ati “Ndagenda kandi muzanshaka, nyamara muzapfana ibyaha byanyu. Aho njya ntimubasha kujyayo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Abayuda barabazanya bati “Mbese aziyahura? Kuko avuze ati ‘Aho njya ntimubasha kujyayo.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Arababwira ati “Mwebwe mukomoka hasi, jyewe nkomoka hejuru. Mwebwe muri ab’iy’isi, ariko jyewe sindi uw’iy’isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ni cyo gitumye mbabwira yuko muzapfana ibyaha byanyu, kuko nimutizera ko ndi We, muzapfana ibyaha byanyu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Baramubaza bati “Uri nde?” Yesu arabasubiza ati“Ndi uwo nababwiye bwa mbere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Mfite byinshi byo kubavugaho mbacira urubanza, ariko uwantumye ni uw’ukuri, nanjye ibyo namwumvanye ni byo mbwira abari mu isi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Ariko bo ntibamenya yuko ababwiye Se.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Nuko Yesu arababwira ati “Ubwo muzamanika Umwana w’umuntu ni bwo bazamenya ko ndi we, kandi ko ari nta cyo nkora ku bwanjye, ahubwo yuko uko Data yanyigishije ari ko mvuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Kandi uwantumye turi kumwe, ntiyansize jyenyine kuko mpora nkora ibyo ashima.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Avuze atyo abantu benshi baramwizera.
Abana ba Aburahamu nyakuri
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Nuko Yesu abwira Abayuda bamwemeye ati “Nimuguma mu ijambo ryanjye muzaba abigishwa banjye nyakuri,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababatura.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Baramusubiza bati “Ko turi urubyaro rwa Aburahamu, akaba ari ntabwo twigeze na hato kuba imbata z’umuntu wese, none uvugiye iki ngo tuzabaturwa?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Yesu arabasubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umuntu wese ukora ibyaha ari imbata y’ibyaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Imbata ntiba mu rugo iteka, ahubwo mwene nyirarwo ni we urugumamo iteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Nuko Umwana nababatura, muzaba mubatuwe by’ukuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Nzi yuko muri abuzukuruza ba Aburahamu, ariko murashaka kunyica kuko ijambo ryanjye ridafite umwanya muri mwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Jyeho ibyo nabonanye Data ni byo mvuga, kandi namwe ni uko, ibyo mwumvanye so ni byo mukora.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Baramusubiza bati “Aburahamu ni we data.” Yesu arababwira ati “Iyo muba abana ba Aburahamu koko, muba mukora nk’uko Aburahamu yakoraga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Ariko none dore murashaka kunyica kandi ndi umuntu ubabwiye iby’ukuri, ibyo numvise ku Mana, nyamara Aburahamu we ntiyagize atyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Ibyo mukora ni nk’ibya so.” Baramubwira bati “Ntituri ibibyarwa, ahubwo dufite data umwe, ari we Mana.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Yesu arababwira ati “Iyaba Imana yari so muba munkunze, kuko naje nkomotse ku Mana. Sinaje ku bwanjye, ahubwo ni yo yantumye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Ni iki gituma mutamenya imvugo yanjye? Ni uko mutabasha kumva ijambo ryanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
Mukomoka kuri so Satani, kandi ibyo so ararikira ni byo namwe mushaka gukora. Uwo yahereye kera kose ari umwicanyi, kandi ntiyahagaze mu by’ukuri kuko ukuri kutari muri we. Navuga ibinyoma, aravuga ibye ubwe kuko ari umunyabinyoma, kandi ni se w’ibinyoma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp45.
Ariko jyewe kuko mbabwira iby’ukuri, ntimunyizera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp46.
Ni nde muri mwe unshinja icyaha? Ko mvuga ukuri, ni iki gituma mutanyizera?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp47.
Uw’Imana yumva amagambo y’Imana, mwebwe igituma mutumva ni uko mutari ab’Imana.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp48.
Abayuda baramusubiza bati “Ntitwavuze neza yuko uri Umusamariya, kandi ko ufite dayimoni?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp49.
Yesu arabasubiza ati “Simfite dayimoni, ahubwo nubaha Data ariko mwe muransuzugura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp50.
Icyakora jye sinishakira icyubahiro, nyamara hariho Ugishaka kandi ni we uca imanza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp51.
Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umuntu niyumva ijambo ryanjye, atazapfa iteka ryose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp52.
Abayuda baramusubiza bati “Noneho tumenye ko ufite dayimoni. Aburahamu yarapfuye, n’abahanuzi nuko, nawe ukavuga ngo umuntu niyumvira ijambo ryawe, ntazapfa iteka ryose!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp53.
Mbese uruta sogokuruza Aburahamu wapfuye, n’abahanuzi bapfuye? Wibwira ko uri nde?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp54.
Yesu arabasubiza ati “Niba niha icyubahiro, icyo cyubahiro ni icy’ubusa. Umpa icyubahiro ni Data, uwo muvuga ngo ni Imana yanyu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp55.
nyamara ntimumuzi, ariko jye ndamuzi. Kandi navuga yuko ntamuzi, naba ndi umunyabinyoma nkamwe, ariko ndamuzi kandi nitondera ijambo rye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp56.
Aburahamu sekuruza wanyu yifujije cyane kureba umunsi wanjye, kandi awubonye aranezerwa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp57.
Abayuda baramubwira bati “Ko utaramara imyaka mirongo itanu, Aburahamu wamubonye ute?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp58.
Yesu arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko Aburahamu ataravuka, ndiho.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp59.
Nuko batora amabuye yo kumutera, ariko Yesu arihisha asohoka mu rusengero.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yohana igice cya: