Somera Bibiriya kuri Telefone
Yona yongera gutumwa i Nineve
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Maze ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Yona ubwa kabiri riramubwira riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Haguruka ujye i Nineve wa murwa munini, uwuburire imiburo nzakubwira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nuko Yona arahaguruka ajya i Nineve nk’uko Uwiteka yamutegetse. Kandi Nineve wari umurwa munini cyane, kuwuzenguka rwari urugendo rw’iminsi itatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Yona atangira kujya mu mudugudu, agenda urugendo rw’umunsi umwe ararangurura ati “Hasigaye iminsi mirongo ine Nineve hakarimbuka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Maze ab’i Nineve bemera Imana, bamamaza itegeko ryo kwiyiriza ubusa, bose bakambara ibigunira uhereye ku mukuru ukageza ku uworoheje hanyuma y’abandi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ijambo rigera ku mwami w’i Nineve ahaguruka ku ntebe ye y’ubwami, yiyambura umwambaro we yambara ibigunira, yicara mu ivu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ategekana itegeko n’abatware be b’intebe baryamamaza i Nineve bati “Umuntu wese ye kugira icyo asogongeraho, kandi amatungo y’amashyo n’imikumbi bye kurisha kandi bye kunywa amazi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
ahubwo abantu n’amatungo byose byambare ibigunira, abantu batakambire Imana bakomeje, kandi bahindukire umuntu wese areke inzira ye mbi, bareke n’urugomo bagira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nta wubizi ahari aho Imana yahindukira ikigarura, ikareka uburakari bw’inkazi yari ifite ntiturimbuke!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Imana ibonye imirimo yabo, uko bahindukiye bakareka inzira yabo mbi irigarura, ireka ibyago yari yabageneye ntiyabibateza.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yona igice cya: