Somera Bibiriya kuri Telefone

Imana itoranya Yosuwa ngo azungure Mose
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook1.
Ubwo Mose umugaragu w’Uwiteka yari amaze gupfa, Uwiteka abwira Yosuwa mwene Nuni umufasha wa Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook2.
“Umugaragu wanjye Mose yarapfuye, none ubu haguruka wambukane n’aba bantu bose ruriya ruzi rwa Yorodani, mujye mu gihugu mbahaye mwebwe Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook3.
Aho muzakandagira hose ndahabahaye nk’uko nabwiye Mose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook4.
Uhereye mu butayu no kuri uriya musozi Lebanoni ukageza ku ruzi runini rwitwa Ufurate, igihugu cyose cy’Abaheti no kugeza ku Nyanja Nini y’iburengerazuba, ni rwo rugabano rwanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook5.
Nta muntu n’umwe warinda kuguhagarara imbere iminsi yose yo kubaho kwawe. Nk’uko nabanaga na Mose ni ko nzabana nawe, sinzagusiga kandi sinzaguhāna.
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook6.
Komera ushikame, kuko uzatuma aba bantu bazungura igihugu narahiye ko nzaha ba sekuruza babo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook7.
Icyakora ukomere ushikame cyane, kugira ngo witondere amategeko yose umugaragu wanjye Mose yagutegetse. Ntuzayateshuke uciye iburyo cyangwa ibumoso, kugira ngo ubashishwe byose aho uzajya hose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook8.
Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook9.
Mbese si jye ubigutegetse? Nuko komera ushikame, ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe aho uzajya hose.”
Yosuwa abwira abantu yuko bazambuka Yorodani
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook10.
Yosuwa ategeka abatware b’imitwe ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook11.
“Munyure mu ngando mutegeke abantu muti ‘Nimukore amahamba kuko mu minsi itatu muzambuka ruriya ruzi rwa Yorodani, mujya guhindūra igihugu Uwiteka Imana yanyu yabahaye mukibemo.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook12.
Yosuwa abwira Abarubeni n’Abagadi n’igice cy’umuryango wa Manase ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook13.
“Mwibuke rya jambo Mose umugaragu w’Uwiteka yabategetse ati ‘Uwiteka Imana yanyu irabaruhuye, ibahaye iki gihugu.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook14.
Abagore banyu n’abana banyu n’amashyo yanyu bizasigara mu gihugu Mose yabahaye cyo hakuno ya Yorodani, ariko mwebwe ab’intwari mwese mubanzirize bene wanyu kwambuka, mwitwaje intwaro kugira ngo muzabarwanire,
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook15.
kugeza aho Uwiteka azaruhurira bene wanyu nk’uko namwe yabaruhuye, na bo bagahindūra igihugu Uwiteka Imana yanyu yabahaye. Nyuma muzasubire mu gihugu mwahindūye mukibemo, icyo Mose umugaragu w’Uwiteka yabahaye hakuno ya Yorodani iburasirazuba.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook16.
Na bo basubiza Yosuwa bati “Ibyo udutegeka byose tuzabikora, n’aho uzadutuma hose tuzajyayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook17.
Nk’uko twumviraga Mose muri byose nawe ni ko tuzakumvira, icyakora Uwiteka Imana yawe ibane nawe, nk’uko yabanaga na Mose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook18.
Uzagomera itegeko ryawe wese, ntiyumvire n’amagambo yawe mu byo uzamutegeka byose azicwa. Icyakora komera ushikame!”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yosuwa igice cya: