Somera Bibiriya kuri Telefone
Barwanya abandi bami batanu, bo baterwa n’urubura
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ubwo Adonisedeki umwami w’i Yerusalemu yumvise uko Yosuwa yatsinze Ayi akaharimbura rwose, kandi uko yagize kuri Ayi n’umwami waho nk’uko yagize i Yeriko n’umwami waho, kandi uko Abagibeyoni basezeranye amahoro n’Abisirayeli bakabana na bo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
aherako aratinya cyane kuko i Gibeyoni hari umudugudu ukomeye cyane, nk’uko indembo z’abami zimera ndetse harutaga kuri Ayi, n’abagabo baho bose bari intwari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ni cyo cyatumye Adonisedeki umwami w’i Yerusalemu atuma kuri Hohamu umwami w’i Heburoni no kuri Piramu umwami w’i Yaramuti, no kuri Yafiya umwami w’i Lakishi no kuri Debira umwami wo kuri Eguloni ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
“Nimuzamuke munsange, muntabare tuneshe Abagibeyoni kuko basezeranye amahoro na Yosuwa n’Abisirayeli.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nuko abo bami batanu b’Abamori: umwami w’i Yerusalemu n’uw’i Heburoni n’uw’i Yaramuti, n’uw’i Lakishi n’uwo kuri Eguloni bateranira hamwe, barazamuka bo n’ingabo zabo zose bagandikira i Gibeyoni, barahagerereza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nuko Abagibeyoni batuma kuri Yosuwa mu ngerero z’i Gilugali bati “Ntuhemukire abagaragu bawe, uzamuke n’ingoga uze utuvune uturengere, kuko abami bose b’Abamori bo ku misozi miremire bateraniye hamwe kudutera.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko Yosuwa ahagurukana n’ingabo zose n’ab’intwari bakomeye bose, bava i Gilugali.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Uwiteka abwira Yosuwa ati “Ntubatinye kuko mbakugabije, nta muntu wo muri bo uzaguhagarara imbere.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Maze Yosuwa abatungukiraho vuba, kuko yaje ijoro ryose avuye i Gilugali.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Uwiteka abatataniriza imbere y’Abisirayeli, babicira i Gibeyoni barabatikiza, babirukanira mu nzira izamuka ijya i Betihoroni, barabanesha babageza kuri Azeka n’i Makeda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko bagihunga Abisirayeli bamanukira i Betihoroni, Uwiteka amanura amabuye manini y’urubura avuye mu ijuru, agenda abahondagura barinda bagera kuri Azeka. Nuko barapfa, abishwe n’urubura barutaga abo Abisirayeli bicishije inkota.
Izuba rihagarara umunsi wose, ntiryarenga
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Umunsi Uwiteka yagabijeho Abisirayeli Abamori, Yosuwa abwirira Uwiteka imbere y’Abisirayeli ati “Zuba, hagarara kuri Gibeyoni, Nawe Kwezi, hagarara mu gikombe cyo kuri Ayaloni.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Izuba riherako rirahagarara n’ukwezi kuguma aho kuri, bigeza aho ubwo bwoko bwamariye guhōra inzigo ababisha babo. Mbese icyo nticyanditswe mu gitabo cya Yashari? Izuba riguma mu ijuru hagati ritinda kurenga, rimara nk’umunsi wose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kandi nta munsi wahwanye n’uwo mu yawubanjirije cyangwa mu yawukurikiye, ubwo Uwiteka yumvaga umuntu kuko Uwiteka ari we warwaniye Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Yosuwa aherako atabarukana n’Abisirayeli bose mu ngerero z’i Gilugali.
Bica abo bami
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Abo bami batanu barahunga, bihisha mu buvumo bw’i Makeda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Babwira Yosuwa bati “Twabonye abo bami batanu bihisha mu buvumo bw’i Makeda.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Nuko Yosuwa aravuga ati “Muhirike amabuye manini muyashyire ku muryango w’ubuvumo, mushyireho n’abo kubarinda.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ati “Ariko ntimuhatinde, mukurikire ababisha banyu mubakubite muhere ku b’inyuma, ntimubakundire kwinjira mu midugudu yabo kuko Uwiteka Imana yanyu ibabagabije.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Yosuwa n’Abisirayeli bamaze kubatikiza kugeza aho bashiriye, abasigaye muri bo binjira mu midugudu igoswe n’inkike z’amabuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Abantu bose baherako bagaruka amahoro kuri Yosuwa mu ngando z’i Makeda. Nta muntu n’umwe watinyutse gutuka uwo mu Bisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Nuko Yosuwa aherako aravuga ati “Nimusibure umuryango w’ubuvumo, mukuremo abo bami batanu mubanzanire.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Bakora uko bategetswe basohora abo bami batanu, barabamuzanira babakuye muri bwa buvumo: umwami w’i Yerusalemu n’umwami w’i Heburoni n’umwami w’i Yaramuti, n’umwami w’i Lakishi n’umwami wo kuri Eguloni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Bamaze gukuramo abo bami babashyira Yosuwa. Yosuwa ahamagaza abagabo b’Abisirayeli bose, abwira abatware b’ingabo bajyanye na we ati “Nimuze munyegere mukandagire ku majosi y’aba bami.” Barabegera babakandagira ku majosi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Yosuwa arababwira ati “Ntimutinye kandi ntimukuke umutima, mube intwari kuko Uwiteka azagira atya ababisha banyu bose muzarwana.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Maze Yosuwa akubita abo bami arabica, abamanika ku biti bitanu. Nuko baguma ku biti kugeza nimugoroba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Izuba rirenze Yosuwa ategeka ko babamanura ku biti, babajugunya muri bwa buvumo bari bihishemo, ku muryango wabwo bahasibisha amabuye manini birinda bigeza na bugingo n’ubu.
Bahindūra imidugudu yabo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Uwo munsi Yosuwa atsinda i Makeda, abicisha inkota n’umwami waho abarimbura bose pe, ntiyasigaza n’umwe mu bari bawurimo bose kandi agira umwami w’i Makeda nk’uko yagize umwami w’i Yeriko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Bukeye Yosuwa n’Abisirayeli bose bava i Makeda, batera i Libuna baraharwanya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Uwiteka agabiza Abisirayeli uwo mudugudu na wo n’umwami wawo babicisha inkota, ntiyasigaza n’umwe mu bari bawurimo bose kandi agira umwami waho nk’uko yagize umwami w’i Yeriko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Bukeye Yosuwa n’Abisirayeli bose bava i Libuna batera i Lakishi, bagandikayo baraharwanya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Uwiteka agabiza Abisirayeli Lakishi bahatsinda ku munsi wa kabiri, bicisha inkota abari bawurimo bose nk’uko yagenje iby’i Libuna byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Maze Horamu umwami w’i Gezeri ahagurutswa no gutabara i Lakishi, Yosuwa amwicana n’abantu be bose ntiyasigaza n’umwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Bukeye Yosuwa n’Abisirayeli bose bava i Lakishi batera kuri Eguloni, barahagerereza baraharwanya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Uwo munsi barahatsinda bicisha inkota abari bahari bose, arabarimbura rwose nk’uko yagenje iby’i Lakishi byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Bukeye Yosuwa azamukana n’Abisirayeli bose bava kuri Eguloni, batera i Heburoni baraharwanya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Barahatsinda bicisha inkota umwami waho n’imidugudu yaho yose n’abari bayirimo bose, ntiyasigaza n’umwe muri bo nk’uko yagenje ibyo kuri Eguloni byose, aharimburana n’abari bahari bose pe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Maze Yosuwa agarukana n’Abisirayeli bose, batera i Debira baraharwanya
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
barahatsinda, maze umwami waho n’imidugudu yaho babicisha inkota barimbura abari bayirimo bose pe, ntiyasigaza n’umwe muri bo nk’uko yagize i Debira n’umwami waho, nk’uko yagize i Heburoni kandi nk’uko yagize i Libuna n’umwami waho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Uko ni ko Yosuwa yateye igihugu cyose cy’imisozi miremire n’icy’ikusi, n’icy’ikibaya n’icy’imirenge y’imisozi n’abami babyo ntiyasigaza n’umwe. Arimbura abahumeka bose pe, nk’uko Uwiteka Imana y’Abisirayeli yategetse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Yosuwa arabica uhereye i Kadeshi y’i Baruneya ukageza n’i Gaza, n’igihugu cyose cy’i Gosheni kugeza n’i Gibeyoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Nuko abo bami bose n’ibihugu byabo Yosuwa abaneshereza icyarimwe, kuko Uwiteka Imana y’Abisirayeli yabarwaniye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Nuko Yosuwa atabarukana n’Abisirayeli bose, basubira mu ngerero z’i Gilugali.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yosuwa igice cya: