Somera Bibiriya kuri Telefone
Yabini ahamagaza abandi bami ngo bamutabare kurwanya Abisirayeli
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Yabini umwami w’i Hasori abyumvise, atumira Yobabu umwami w’i Madoni n’umwami w’i Shimuroni n’umwami wo kuri Akishafu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
n’abami b’ikasikazi mu gihugu cy’imisozi miremire, n’abo muri Araba ikusi h’i Kinereti, n’abo mu kibaya no mu misozi y’i Dori iburengerazuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Maze atumira Abanyakanāni b’iburasirazuba n’ab’iburengerazuba, n’Abamori n’Abaheti n’Abaferizi n’Abayebusi bo mu gihugu cy’imisozi miremire, n’Abahivi bo munsi y’i Herumoni mu gihugu cy’i Misipa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nuko batabarana n’ingabo zabo zose, zari nyinshi zingana n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja, n’amafarashi n’amagare menshi cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Abo bami bose baraterana, baraza bagandika hamwe ku mazi y’i Meromu ngo barwanye Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Uwiteka abwira Yosuwa ati “Ntubatinye kuko ejo nk’iki gihe nzabatanga bose bicirwe imbere y’Abisirayeli, amafarashi yabo muzayateme ibitsi, n’amagare yabo muzayatwike.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Yosuwa azana n’ingabo zose, zibaterera ku mazi y’i Meromu zibaguye gitumo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Uwiteka abagabiza Abisirayeli barabakubita, barabirukana babageza kuri Sidoni nini n’i Misirefotimayimu, no mu gikombe cy’i Misipa iburasirazuba, barabica ntibasiga n’umwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Yosuwa abagenza nk’uko Uwiteka yamutegetse, amafarashi yabo ayaca ibitsi, n’amagare yabo arayatwika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Icyo gihe Yosuwa asubira inyuma atsinda i Hasori, yicisha umwami waho inkota, kuko mbere hose Hasori hari umurwa w’umwami ukomeye muri abo bami bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Bicisha inkota abari barimo bose barabarimbura pe, nta n’umwe wasigaye agihumeka, n’i Hasori arahatwika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
N’indembo zose z’abo bami Yosuwa arazisenya, n’abami bose abicisha inkota. Arabarimbura rwose nk’uko Mose umugaragu w’Uwiteka yategetse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ariko imidugudu yubatswe ku tununga nta n’umwe Abisirayeli batwitse, keretse i Hasori honyine ni ho Yosuwa yatwitse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
N’iminyago yose y’iyo midugudu n’inka zose Abisirayeli babyijyanira ho iminyago, ariko umuntu wese bamwicisha inkota kugeza aho barimbukiye bose, ntibasigaza n’umwe ugihumeka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nk’uko Uwiteka yategetse Mose umugaragu we ni ko Mose yategetse Yosuwa, Yosuwa na we abigenza atyo. Nta kintu na kimwe yaretse mu byo Uwiteka yategetse Mose byose.
Yosuwa arangiza guhindūra igihugu cyose
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Uko ni ko Yosuwa yahindūye icyo gihugu cyose cy’imisozi miremire, n’icy’ikusi cyose n’icy’i Gosheni cyose, n’icy’ikibaya n’icya Araba n’igihugu cy’imisozi miremire cya Isirayeli n’icy’ikibaya cyaho,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
uhereye ku musozi Halaki ukazamuka ujya i Seyiri, kugeza i Bāligadi mu mubande w’i Lebanoni uri munsi y’umusozi wa Herumoni. N’abami bacyo bose arabafata arabasogota arabica.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Yosuwa arwana n’abo bami bose igihe kirekire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nta mudugudu wigeze gusezerana amahoro n’Abisirayeli, keretse Abahivi batuye i Gibeyoni, iyindi midugudu yose bayitsinze barwanye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ibyo byaturutse ku Uwiteka kuko yanangiraga imitima yabo bakaza kurwana n’Abisirayeli, yagiraga ngo abarimbure pe batagirirwa imbabazi, ahubwo barimburwe nk’uko Uwiteka yategetse Mose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Icyo gihe Yosuwa araza amaramo Abānaki mu gihugu cy’imisozi miremire, n’ab’i Heburoni n’ab’i Debira, n’abo muri Anabu n’abo mu gihugu cyose cy’imisozi miremire ya Yuda, n’abo mu gihugu cy’imisozi miremire ya Isirayeli, Yosuwa arabarimbura rwose n’imidugudu yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Nta muntu n’umwe wo mu Bānaki wasigaye mu gihugu cy’Abisirayeli, keretse i Gaza n’i Gati na Ashidodi, ni ho hasigaye bamwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Uko ni ko Yosuwa yahindūye igihugu cyose nk’uko Uwiteka yabwiye Mose. Maze Yosuwa akigabira Abisirayeli kuba gakondo yabo, akurikiranya imiryango yabo. Nuko igihugu gihabwa ihumure.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yosuwa igice cya: