Somera Bibiriya kuri Telefone
Yosuwa agabanya iyindi miryango y’Abisirayeli
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uko ni ko Abisirayeli bahindūye igihugu cy’i Kanāni kiba gakondo yabo, kandi Eleyazari umutambyi na Yosuwa mwene Nuni, n’abatware b’amazu yose y’imiryango y’Abisirayeli barakibagabanya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Imigabane irafindirwa nk’uko Uwiteka yari yarabitegekesheje Mose, iyo iba gakondo y’imiryango cyenda n’igice cy’umuryango,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
kuko Mose ari we wari watanze gakondo y’imiryango ibiri n’igice cy’umuryango hakurya ya Yorodani ariko Abalewi bo ntiyabahaye gakondo mu bandi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kandi bene Yosefu bari imiryango ibiri, Manase na Efurayimu. Nta mugabane bari bahaye Abalewi mu gihugu, keretse imidugudu yo guturamo n’ibikingi byabo byo kuragiramo inka zabo, no gushyiramo ibintu byabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nk’uko Uwiteka yategetse Mose, ni ko Abisirayeli babigenje bagabana igihugu.
Agabira Kalebu mwene Yefune i Heburoni
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Abayuda baherako basanga Yosuwa i Gilugali, Kalebu mwene Yefune Umukenazi aramubaza ati “Ntuzi icyo Uwiteka yatuvuzeho jyewe nawe, akabibwira Mose umuntu w’Imana turi i Kadeshi y’i Baruneya?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Icyo gihe nari maze imyaka mirongo ine, twari tukiri i Kadeshi y’i Baruneya, Mose umugaragu w’Uwiteka antuma kujya gutata igihugu. Bukeye ngarutse muhamiriza ibyo nari nabonye n’umutima utabeshya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ariko bene data twajyanye bahīsha imitima y’abantu ubwoba, jyeweho nomatanye n’Uwiteka Imana yanjye rwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Maze uwo munsi Mose ararahira ati ‘Ni ukuri igihugu wakandagiyemo kizaba gakondo yawe n’iy’abana bawe iteka ryose, kuko womatanye n’Uwiteka Imana yanjye rwose.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nuko Kalebu arongera aravuga ati “Kandi dore Uwiteka yatumye mara iyi myaka mirongo ine n’itanu nk’uko yavuze, uhereye igihe Uwiteka yabibwiriye Mose, Abisirayeli bakizerera mu butayu. None dore uyu munsi nshyikije imyaka mirongo inani n’itanu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ubu ndacyafite imbaraga nk’uko nari nzifite urya munsi Mose yanyoherejeho. Uko imbaraga zanjye zameraga ku rugamba, ntabara ngatabaruka, na n’ubu ni ko zikiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
None umpe umusozi Uwiteka yavuze urya munsi. Icyo gihe wumvaga ko Abānaki bari bahari, kandi ko hariho imidugudu minini igoswe n’inkike z’amabuye. None ahari aho Uwiteka azaba ari kumwe nanjye, mbirukane nk’uko Uwiteka yavuze.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Yosuwa aha Kalebu mwene Yefune umugisha, maze amuha umusozi witwa Heburoni ngo habe gakondo ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ni cyo cyatumye i Heburoni haba gakondo ya Kalebu mwene Yefune w’Umukenazi na bugingo n’ubu, kuko yomatanye n’Uwiteka Imana y’Abisirayeli rwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Kandi i Heburoni kera hitwaga Kiriyataruba. Aruba uwo yari umuntu wo mu Bānaki ukomeye kuruta abandi. Nuko igihugu gihabwa ihumure.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yosuwa igice cya: