Somera Bibiriya kuri Telefone
Umugabane w’Abamanase
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bafindira umugabane w’umuryango wa Manase, kuko ari we mfura ya Yosefu. Makiri yari imfura ya Manase sekuru wa Gileyadi ni we wahawe iyi misozi: i Galeyadi n’i Bashani kuko yari intwari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Bafindira n’umugabane wa bene Manase bandi nk’uko amazu yabo ari. Abo ni bo Abiyezeri na bene Heleki, na bene Asiriyeli na bene Shekemu, na bene Heferi na bene Shemida. Aba bavuzwe ni bo bahungu ba Manase mwene Yosefu nk’uko amazu yabo ari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ariko Selofehadi mwene Heferi mwene Gileyadi, mwene Makiri mwene Manase ntiyabyaye abahungu, keretse abakobwa kandi aya ni yo mazina yabo: Mahila na Nowa na Hogila, na Miluka na Tirusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Barahaguruka basanga Eleyazari umutambyi, na Yosuwa mwene Nuni n’abatware babo baravuga bati “Uwiteka yategetse Mose yuko aduhana gakondo na bene wacu.” Ni cyo cyatumye abahana gakondo na bene se, bakurikije itegeko ry’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nuko umuryango wa Manase uhabwa imigabane cumi, uretse ibihugu by’i Galeyadi n’i Bashani byo hakurya ya Yorodani,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
kuko abakobwa ba Manase bahanywe gakondo n’abahungu be, kandi bene Manase bandi bahabwa i Galeyadi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko urugabano rw’Abamanase rwaheraga i Bwasheri rukageza i Mikimetati herekeye i Shekemu, maze urugabano rukanyura iburyo rukagera Enitapuwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Igihugu cy’i Tapuwa cyari icya Manase, ariko i Tapuwa hafi y’urugabano rw’Abamanase hari ah’Abefurayimu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nuko urugabano rumanukira ku kagezi kitwa Kana, ikusi yako. Iyo midugudu yari iy’Abefurayimu, ariko rero yari hagati y’iy’Abamanase. Urugabano rw’Abamanase rwari ikasikazi ya ka kagezi kandi iherezo ryarwo ryari inyanja.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kandi ikusi yako haba ah’Abefurayimu, ikasikazi yako haba ah’Abamanase, kandi inyanja ni rwo rugabano rwabo. Nuko bagera i Bwasheri ikasikazi, n’i Bwisakari iburasirazuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Abamanase bahabwa mu Bisakari no mu Bashēri imidugudu yitwaga Betisheyani n’imidugudu yaho, na Ibuleyamu n’imidugudu yaho, n’abaturage b’i Dori n’imidugudu yaho, n’aba Endori n’imidugudu yaho, n’ab’i Tānaki n’imidugudu yaho, n’ab’i Megido n’imidugudu yaho, ari yo misozi itatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Bene Manase ntibabasha kwirukana bene iyo midugudu, ariko Abanyakanāni bashaka kuguma muri icyo gihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Abisirayeli bamaze gukomera bakoresha Abanyakanāni ikoro, ntibabirukana umuhashya.
Bene Yosefu basaba kongererwa umugabane wabo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ab’umuryango wa Yosefu babaza Yosuwa bati “Ni iki cyatumye uduha umugabane umwe gusa n’igice kimwe kuba gakondo yacu, kandi uzi ko turi umuryango munini kuko Uwiteka yaduhaye umugisha kugeza ubu?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko Yosuwa arabasubiza ati “Niba muri umuryango munini nimuzamuke mujye mu kibira, mugiteme mwiyagurire mu gihugu cy’Abaferizi n’Abarafa, kuko igihugu cy’imisozi ya Efurayimu ari imfungane kuri mwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Abayosefu baravuga bati “Igihugu cy’imisozi ntabwo cyadukwira, kandi Abanyakanāni bose b’i Betisheyani n’imidugudu yaho, n’abari mu kibaya cy’i Yezerēli uko batuye mu gihugu cy’ibibaya, bafite amagare y’ibyuma.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Yosuwa aherako abwira umuryango wa Yosefu, ari bo Befurayimu n’Abamanase ati “Muri umuryango munini koko kandi mufite imbaraga nyinshi, ntimwahabwa umugabane umwe gusa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
ahubwo igihugu cy’imisozi miremire kizabe icyanyu. Kandi naho ari ikibira muzagiteme n’imirenge yayo izabe iyanyu, ariko Abanyakanāni nubwo ari abanyambaraga bafite n’amagare y’ibyuma, muzabirukane.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yosuwa igice cya: