Somera Bibiriya kuri Telefone
Umugabane w’Abasimeyoni
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko ubufindo bwa kabiri bwerekana Simiyoni. Ni wo muryango w’Abasimeyoni nk’uko amazu yabo ari, kandi umugabane wabo wari hagati mu mugabane w’Abayuda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nuko bahabwa iyi midugudu ngo ibe gakondo yabo: Bērisheba cyangwa Sheba na Molada,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
na Hasarishuwali na Bala na Esemu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
na Elitoladi na Betula na Horuma,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
na Sikulagi na Betimarukaboti na Hasarisusa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
na Betilebawoti na Sharuheni. Imidugudu ni cumi n’itatu hamwe n’ibirorero byayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ayini na Rimoni, na Eteri na Ashani. Imidugudu ine n’ibirorero byayo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
hamwe n’ibirorero byose bikikije iyo midugudu kugeza i Bālatibēri, ari yo Rama ikusi. Iyo ni yo gakondo y’umuryango w’Abasimeyoni nk’uko amazu yabo ari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ariko umugabane w’Abasimeyoni wakuwe mu mugabane w’Abayuda, kuko igice cy’Abayuda cyabaruse ubwinshi. Ni cyo cyatumye Abasimeyoni bahabwa gakondo hagati muri gakondo yabo.
Umugabane w’Abazebuluni
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ubufindo bwa gatatu bwerekana Abazebuluni nk’uko amazu yabo ari. Kandi urugabano rwa gakondo yabo rugera i Sarida,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
rukazamurwa iburengerazuba kugeza i Marala rukagera n’i Dabesheti, rukagera ku kagezi kari imbere ya Yokineyamu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Uhereye i Sarida rugakebereza iburasirazuba rukagera mu rugabano rwa Kisilotitabora, rukagarukira i Daberati rukazamuka rugera i Yafiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Uhereye aho rukanyura iburasirazuba rukagera i Gatiheferi na Etikasini, rukagarukira i Rimoni rugakomeza i Neya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
rugakebereza aho ikasikazi rujya i Hanatoni, kandi iherezo ryarwo ryari mu gikombe cya Ifutaheli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Kandi bahabwa i Katati n’i Nahalali, n’i Shimuroni n’i Dala n’i Betelehemu. Yose ni imidugudu cumi n’ibiri hamwe n’ibirorero byayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Iyo ni yo gakondo y’Abazebuluni nk’uko amazu yabo ari.
Umugabane w’Abisakari
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ubufindo bwa kane bwerekana Abisakari nk’uko amazu yabo ari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Urugabano rwabo rwagarukiraga i Yezerēli n’i Kesuloti n’i Shunemu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
n’i Hafarayimu n’i Shiyoni na Anaharati,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
n’i Rabiti n’i Kishiyoni na Ebeza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
n’i Remeti na Eniganimu na Enihada n’i Betipazezi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
maze urugabano rukagarukira i Tabora n’i Shahazuma n’i Betishemeshi, kandi iherezo ry’urugabano rwabo ryari Yorodani. Yose ni imidugudu cumi n’itandatu hamwe n’ibirorero byayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Iyo ni yo gakondo y’umuryango w’Abisakari nk’uko amazu yabo ari, imidugudu n’ibirorero.
Umugabane w’Abashēri
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ubufindo bwa gatanu bwerekana Abashēri nk’uko amazu yabo ari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Urugabano rwabo rwari i Helikati n’i Hali, n’i Beteni na Akishafu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
na Alameleki na Amadi n’i Mishali, nuko rukagera i Karumeli iburengerazuba, n’i Shihorilibunati,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
rugakebereza iburasirazuba rukagera i Betidagoni, maze rukagera i Zebuluni no mu gikombe cya Ifutaheli, rukagera i Betemeki n’i Neyeli ikasikazi rukagarukira i Kabuli ibumoso,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
na Eburoni n’i Rehobu, n’i Hamoni n’i Kana no kugeza i Sidoni nini.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Nuko urugabano rugakebereza i Rama, rukagera no ku mudugudu w’i Tiro ugoswe n’inkike z’amabuye, maze urugabano rugakebereza i Hosa kandi iherezo ryarwo ryari inyanja hegeranye n’i Akizibu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
kandi bahabwa na Uma na Afika n’i Rehobu. Yose ni imidugudu makumyabiri n’ibiri hamwe n’ibirorero byayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Iyo ni yo gakondo y’Abashēri nk’uko amazu yabo ari.
Umugabane w’Abanafutali
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Ubufindo bwa gatandatu bwerekana Abanafutali, ari bo bene Nafutali nk’uko amazu yabo ari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Urugabano rwabo rwaheraga i Helefi ku giti cy’umwela kiri i Sananimu, na Adaminekebu n’i Yabunēli kugeza i Lakumu, kandi iherezo ryarwo ryari Yorodani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Maze urugabano rugakebereza iburengerazuba rukagera Azinotitabora, uhereye aho rukagarukira i Hukoki. Nuko rukagera i Buzebuluni ikusi, rukagera i Bwasheri iburengerazuba, kandi i Buyuda kuri Yorodani iburasirazuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Kandi imidugudu igoswe n’inkike z’amabuye bahawe ngiyi: Sidimu na Sera na Hamati, na Rakati na Kinereti,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
na Adama na Rama na Hasori,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
na Kedeshi na Edureyi na Enihasori,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
na Ironi na Migidoleli na Horemu, na Betanati na Betishemeshi. Yose ni imidugudu cumi n’icyenda hamwe n’ibirorero byayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Iyo ni yo gakondo y’umuryango w’Abanafutali nk’uko amazu yabo ari, imidugudu n’ibirorero byayo.
Umugabane w’Abadani
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Ubufindo bwa karindwi bwerekana umuryango w’Abadani nk’uko amazu yabo ari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Kandi urugabano rwa gakondo yabo rwari i Sora na Eshitawoli na Irishemeshi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
n’i Shālabini na Ayaloni na Itula,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
na Eloni n’i Timuna na Ekuroni,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
na Eliteke n’i Gibetoni n’i Bālati,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp45.
n’i Yahudi n’i Beneberaki n’i Gatirimoni,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp46.
n’i Meyakoni n’i Rakoni, mu rugabano rwerekeye i Yopa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp47.
Kandi igihugu cy’Abadani cyisumbura urugabano rwabo, kuko Abadani bazamutse bagatera i Leshemu bakaharwanya, bahaneshesha inkota barahahindūra baturayo, maze i Leshemu bahita i Dani, bahitirira n’izina rya sekuruza Dani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp48.
Iyo ni yo gakondo y’umuryango w’Abadani nk’uko amazu yabo ari, imidugudu n’ibirorero byabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp49.
Nuko barangiza kugabanya igihugu mo gakondo bakurikije ingabano zacyo, kandi Abisirayeli baha Yosuwa mwene Nuni gakondo hagati muri bo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp50.
bakurikije itegeko ry’Uwiteka, bamuha umudugudu yasabye witwa Timunatisera wo mu gihugu cy’imisozi ya Efurayimu, yubakayo umudugudu awuturamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp51.
Iyo ni yo gakondo Eleyazari umutambyi na Yosuwa mwene Nuni, n’abatware b’amazu y’imiryango y’Abisirayeli bagabanishije ubufindo i Shilo imbere y’Uwiteka, bari ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Uko ni ko barangije kugabana igihugu.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yosuwa igice cya: