Somera Bibiriya kuri Telefone
Yosuwa asezerera Abarubeni n’Abagadi, n’ab’igice cy’umuryango wa Manase
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nyuma Yosuwa ahamagaza Abarubeni n’Abagadi, n’ab’igice cy’umuryango wa Manase
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
arababwira ati “Mwashohoje ibyo Mose umugaragu w’Uwiteka yabategetse byose, no mu byanjye nabategetse byose na byo mwaranyumviye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kandi icyo gihe cyose kugeza ubu ntabwo mwahemukiye bene wanyu, n’amategeko y’Uwiteka Imana yanyu na yo mwarayitondeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Uwiteka Imana yanyu yaruhuye bene wanyu nk’uko yabasezeranyije, noneho mwebwe nimujye mu mahema yanyu muzasubire mu gihugu mwahawe, icyo Mose umugaragu w’Uwiteka yabahaye hakurya ya Yorodani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Icyakora mujye mugira umwete wo kwitondera amategeko, n’ibyo Mose umugaragu w’Uwiteka yabategetse ati ‘Nimukunde Uwiteka Imana yanyu, mugende mu nzira ibayoboye zose, mwitondere amategeko mwomatane na we, mukoreshereze Uwiteka Imana yanyu imitima yanyu yose n’ubugingo bwanyu bwose.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Maze Yosuwa abaha umugisha, arabasezerera basubira mu mahema yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko igice kimwe cy’umuryango wa Manase, Mose yabahaye gakondo yabo i Bashani, ariko ikindi gice Yosuwa ni we wabahaye gakondo muri bene wabo hakuno ya Yorodani, iburengerazuba. Ariko Yosuwa akibasezerera ngo basubire mu mahema yabo, abaha umugisha na bo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Maze arababwira ati “Nimusubire iwanyu mu mahema yanyu mujyanye ubutunzi bwinshi, murongōye amatungo menshi cyane, mujyanye ifeza n’izahabu n’imiringa, n’ibyuma n’imyenda myinshi cyane, nuko nimugabane na bene wanyu iminyago y’ababisha banyu.”
Biyubakira igicaniro kuri Yorodani
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nuko Abarubeni n’Abagadi n’ab’igice cy’umuryango wa Manase, basubirayo bava mu Bisirayeli i Shilo yo mu gihugu cy’i Kanāni, bajya mu gihugu cy’i Galeyadi icyo bahindūye, aho bahawe gakondo nk’uko Uwiteka yategekesheje ururimi rwa Mose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Bagera mu gihugu gihereranye na Yorodani mu gihugu cy’i Kanāni, bahiyubakira igicaniro cy’amabuye kuri Yorodani cy’ikimenywabose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Bukeye Abisirayeli bumva ko Abarubeni n’Abagadi n’ab’igice cy’umuryango wa Manase bubatse igicaniro mu irasukiro ry’i Kanāni, mu gihugu gihereranye na Yorodani mu bw’Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nuko rero Abisirayeli babimenye, iteraniro ryabo ryose riteranira i Shilo kugira ngo bajye kubarwanya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Abisirayeli baherako batuma Finehasi mwene Eleyazari umutambyi, ku Barubeni n’Abagadi n’ab’igice cy’umuryango wa Manase mu gihugu cy’i Galeyadi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
bamutumana n’abatware cumi. Umuryango wose w’Abisirayeli utoranywamo umutware umwe w’inzu ya sekuruza, umuntu wese muri bo yatoranyijwe mu bihumbi by’Abisirayeli ari umukuru w’inzu ya sekuruza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko bageze ku Barubeni n’Abagadi n’ab’igice cy’umuryango wa Manase mu gihugu cy’i Galeyadi, barababwira bati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
“Iteraniro ryose ry’Uwiteka ryadutumye ngo ‘Iki gicumuro mwacumuye ku Mana y’Abisirayeli mwagicumuriye iki, ko muretse kuyoborwa n’Uwiteka mukiyubakira igicaniro, mukamugomera?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Mbese igicumuro cya Pewori kiratworoheye, icyo tutarakiranuka na cyo na bugingo n’ubu? Nubwo mugiga yateye mu iteraniro ry’Uwiteka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
byatuma muteshuka mukareka kuyoborwa n’Uwiteka? Kandi uyu munsi nimugomera Uwiteka, ejo azarakarira iteraniro ryose ry’Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Niba igihugu cyanyu ari igihugu cyanduye, nimwambuke muze mu gihugu cy’ubuturo bw’Uwiteka, aho ihema ry’Uwiteka riri muturane natwe, ariko mwe kugomera Uwiteka, natwe mwe kutugomera, ngo mwiyubakire igicaniro kidatunganiye Uwiteka Imana yacu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Mbese wa mugabo Akani mwene Zera ntiyacumuye akenda ku byashinganywe, umujinya w’Uwiteka ugaherako ukamanukira mu iteraniro ry’Abisirayeli? Kandi ubwo uwo mugabo yacumuraga, si we warimbutse wenyine.’ ”
Kwiregura kw’Abarubeni n’Abagadi, n’ab’igice cy’umuryango wa Manase
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nuko Abarubeni n’Abagadi n’ab’igice cy’umuryango wa Manase barabasubiza, babwira abo batware b’ibihumbi by’Abisirayeli bati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
“Uwiteka Imana nyamana, Uwiteka Imana nyamana ni yo ibizi, kandi Abisirayeli na bo bazabimenya. Niba twarabikoreye ubugome cyangwa gucumura ku Uwiteka, uyu munsi ntimureke dukira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Niba twariyubakiye igicaniro kugira ngo duteshuke tureke kuyoborwa n’Uwiteka, cyangwa kugira ngo dutambireho ibitambo byoswa cyangwa iby’ishimwe yuko turi amahoro, cyangwa ngo duturireho amaturo y’amafu y’impeke, Uwiteka ubwe abiduhore.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ahubwo twabigize dufite impamvu, kugira ngo mu gihe kizaza abana banyu batazabaza abacu bati ‘Muhuriye he n’Uwiteka Imana y’Abisirayeli?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ko Uwiteka yagize Yorodani urugabano hagati yacu namwe, mwa Barubeni n’Abagadi mwe? Nta mugabane mufite ku Uwiteka.’ Ni ko abana banyu bazabuza abacu kūbaha Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Ni cyo cyatumye twigira inama tuti ‘Henga twiyubakire igicaniro kitari icy’ibitambo byoswa cyangwa ibindi bitambo’,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
ahubwo kizabe umuhamya hagati yacu namwe, no hagati y’abuzukuruza bacu bazadukurikira, kugira ngo dukoreshereze Uwiteka ibitambo byacu byoswa, n’ibindi bitambo n’ibitambo by’ishimwe yuko turi amahoro, abana banyu be kuzabwira abacu mu gihe kizaza bati ‘Nta mugabane mufite ku Uwiteka.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Ni cyo gituma tuvuga tuti ‘Nibatubwira batyo, cyangwa abuzukuruza bacu bo mu gihe kizaza, tuzaherako tubasubize tuti: Dore imyubakire y’igicaniro cy’Uwiteka ba data bubatse, kitari icy’ibitambo byoswa cyangwa ibindi bitambo, ahubwo ni umuhamya hagati yacu namwe.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Barongera baravuga bati “Biragatsindwa ko twagomera Uwiteka uyu munsi, tugateshuka tukareka kuyoborwa na we, tukiyubakira igicaniro cy’ibitambo byoswa, cyangwa icyo guturiraho amaturo y’amafu y’impeke cyangwa n’ibindi bitambo, kitari igicaniro cy’Uwiteka Imana yacu kiri imbere y’ihema ryayo.”
Abarubeni buzura n’Abisirayeli
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Maze Finehasi umutambyi n’abatware b’iteraniro, ari bo batware b’ibihumbi by’Abisirayeli bari kumwe na we, bumvise uko Abarubeni n’Abagadi n’Abamanase babashubije, birabanezeza cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Nuko Finehasi mwene Eleyazari umutambyi, abwira Abarubeni n’Abagadi n’Abamanase ati “Noneho uyu munsi tumenye yuko Uwiteka ari hagati muri twe, kuko mutacumuye ku Uwiteka mutyo. None mukikije Abisirayeli amaboko y’Uwiteka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Finehasi mwene Eleyazari umutambyi na ba batware, bava mu gihugu cy’i Galeyadi cy’Abarubeni n’Abagadi, basubira i Kanāni mu Bisirayeli bababwira uko babashubije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Ibyo binezeza Abisirayeli bahimbaza Imana, ntibasubira kuvuga ko bazabarwanya bakarimbura igihugu Abarubeni n’Abagadi batuyemo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Nuko Abarubeni n’Abagadi bahimba icyo gicaniro Edi, risobanurwa ngo ni umuhamya wo muri twe, yuko Uwiteka ari yo Mana.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yosuwa igice cya: