Somera Bibiriya kuri Telefone
Yosuwa abihanangiriza kuzirukana amahanga asigaye
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Hashize iminsi myinshi, Uwiteka amaze kuruhura Abisirayeli mu ntambara z’ababisha babo bose bari babakikije, kandi Yosuwa yari ashaje ageze mu za bukuru,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
ahamagaza Abisirayeli bose n’abatware babo n’abakuru babo, n’abacamanza babo n’abatware b’ingabo arababwira ati “Ubu dore ndashaje ngeze mu za bukuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Namwe mwabonye ibyo Uwiteka yagiriye ayo mahanga yose ku bwanyu, kuko Uwiteka Imana yanyu ari we wabarwaniye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
None dore ayo mahanga asigaye muri iki gihugu hamwe n’amahanga yose narimbuye, nayabahesheje ubufindo ngo abe gakondo y’imiryango yanyu, uhereye kuri Yorodani ukageza ku Nyanja Nini y’iburengerazuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Kandi Uwiteka Imana yanyu izabakinagiza imbere yanyu, izabirukana buheriheri muhereko muhindūre igihugu cyabo nk’uko Uwiteka Imana yanyu yababwiye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nuko mube intwari cyane, mubone kwitondera no gusohoza ibyanditswe mu gitabo cy’amategeko ya Mose byose, kugira ngo mutazayateshuka muciye iburyo cyangwa ibumoso.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ntimukifatanye n’aya mahanga asigaye muri mwe, ntimukavuge amazina y’imana zabo, ntimukarahire Imana zabo, ntimukazikorere, ntimukazipfukamire,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
ahubwo muzajye mwomatana n’Uwiteka Imana yanyu nk’uko mwakoze kugeza ubu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Muzi yuko Uwiteka yirukanye imbere yanyu amahanga manini akomeye, ariko mwebwe kugeza ubu nta wabahagaze imbere ngo abaneshe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
ahubwo umwe muri mwe azirukana abantu igihumbi kuko Uwiteka Imana yanyu izabarwanira nk’uko yababwiye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko mugire umwete cyane wo gukunda Uwiteka Imana yanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ariko nimusubira inyuma ho gato, mukifatanya n’aya mahanga asigaye muri mwe, mugashyingirana mukifatanya na bo, na bo bakifatanya namwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
mumenye mudashidikanya yuko Uwiteka Imana yanyu itazongera kwirukana ayo mahanga buheriheri, ahubwo bazababera umutego n’ikigoyi, bazabamerera nk’inkoni zitimbura mu mbavu n’amahwa ahanda mu maso, kugeza ubwo muzarimburwa mugashira muri iki gihugu cyiza Uwiteka Imana yanyu yabahaye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
“Dore ubu ngiye kugenda nk’uko abandi bose bagenda, kandi muzi neza mu mitima yanyu yose no mu bugingo bwanyu bwose, yuko nta kintu na kimwe cyabuze mu byiza byose Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije, byose byabasohoyeho nta kintu na kimwe muri ibyo cyabuze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nk’uko ibyiza byose Uwiteka Imana yanyu yababwiye byasohoye, ni ko Uwiteka azabasohozaho ibyago byose, kugeza aho azabarimburira mugashira muri iki gihugu cyiza Uwiteka Imana yanyu yabahaye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nimurenga isezerano ry’Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije, mukajya gukoresha izindi mana mukazipfukamira, uburakari bw’Uwiteka buzabakongera murimburwe vuba, mushire muri iki gihugu cyiza yabahaye.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yosuwa igice cya: