Somera Bibiriya kuri Telefone
Yosuwa atekerereza Abisirayeli ibyabaye, abihanangiriza gukorera Uwiteka wenyine
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Yosuwa ateraniriza imiryango y’Abisirayeli yose i Shekemu, ahamagaza abatware b’Abisirayeli n’abakuru babo, n’abacamanza babo n’abatware b’ingabo baza kwiyerekana imbere y’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Maze Yosuwa abwira abantu bose ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘Kera ba sogokuruza babaga hakurya ya rwa ruzi, ndetse Tera se wa Aburahamu, se wa Nahori, bakoreraga izindi mana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Bukeye njyana sogokuruza wanyu Aburahamu, mukura hakurya y’uruzi munyuza mu gihugu cyose cy’i Kanāni, ngwiza urubyaro rwe muha Isaka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Maze Isaka muha Yakobo na Esawu, Esawu muha umusozi wa Seyiri ngo atureyo, ariko Yakobo n’urubyaro rwe baramanuka bajya muri Egiputa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Bukeye ntuma Mose na Aroni, ntera Abanyegiputa ibyago nk’uko nabibageneye byose, hanyuma y’ibyo mbakurayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nkura ba sogokuruza muri Egiputa mbageza ku nyanja. Abanyegiputa bamwe mu magare abandi bagendera ku mafarashi, bakurikira ba sogokuruza babageza ku Nyanja Itukura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Maze batakira Uwiteka ashyira umwijima hagati yanyu n’Abanyegiputa, Uwiteka abateranyirizaho amazi y’inyanja arabarengera. Kandi amaso yanyu yabonye ibyo nakoze muri Egiputa, maze mumara iminsi myinshi mu butayu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
“ ‘Mbajyana mu gihugu cy’Abamori bo hakurya ya Yorodani, barwana namwe, ariko ndababagabiza muhindūra igihugu cyabo, maze mbarimburira imbere yanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Bukeye Balaki mwene Sipori umwami w’i Mowabu arahaguruka arwanya Abisirayeli, ni ko gutumira Balāmu mwene Bewori ngo aze kubavuma,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
ariko nanga kumvira Balāmu. Nicyo cyatumye abasabira umugisha, nuko mbakiza amaboko ya Balaki.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nyuma mwambuka Yorodani mugera i Yeriko abaho barabarwanya, ndetse n’Abamori n’Abaferizi n’Abanyakanāni, n’Abaheti n’Abagirugashi n’Abahivi n’Abayebusi, maze ndababagabiza bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kandi nohereza amavubi ababanziriza ngo yirukane abami bombi b’Abamori imbere yanyu, ntibirukanywe n’inkota zanyu cyangwa imiheto yanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Maze mbaha igihugu kitabaruhije, n’imidugudu mutubatse muyituramo, n’inzabibu n’imyelayo mutateye, ri byo murya none.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
“Nuko noneho mwubahe Uwiteka mumukorere mu by’ukuri mutaryarya, kandi mukureho za mana ba sogokuruza banyu bakoreraga hakurya ya rwa ruzi no muri Egiputa, mujye mukorera Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
“Kandi niba mutekereza ko ari bibi gukorera Uwiteka, uyu munsi nimwitoranyirize uwo muzakorera, niba ari izo mana ba sogokuruza bakoreraga zo hakurya ya rwa ruzi, cyangwa imana z’Abamori bene iki gihugu murimo, ariko jye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Abantu baramusubiza bati “Kwimūra Uwiteka ngo dukorere izindi mana biragatsindwa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
kuko Uwiteka Imana yacu ari yo yadukuranye muri Egiputa na ba sogokuruza, ikatuvana mu nzu y’uburetwa kandi igakora ibimenyetso bikomeye mu maso yacu, ikaturinda mu nzira yose no mu mahanga yose twanyuzemo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Imbere yacu Uwiteka yirukana abo muri ayo mahanga yose, hamwe n’Abamori bari batuye muri iki gihugu. Ni cyo kizatuma dukorera Uwiteka kuko ari yo Mana yacu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Yosuwa abwira abantu ati “Ku bwanyu ntimubasha gukorera Uwiteka kuko ari Imana yera, ifuha, ntiyemere kubabarira ibicumuro byanyu n’ibyaha byanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Kandi nimwimūra Uwiteka mugakorera imana z’abanyamahanga, azahindukira abagirire nabi, abarimbure nubwo yari yabagiriye neza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nuko abantu babwira Yosuwa bati “Oya, ahubwo tuzakorera Uwiteka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Yosuwa abwira abantu ati “Nuko muri abagabo bo kwihamiriza ibyo, yuko muhisemo Uwiteka kuba ari we muzakorera.” Na bo bati “Turi abagabo b’ibyo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Yosuwa ati “Noneho ubwo ari byo mukureho imana z’abanyamahanga ziri muri mwe, mukomereze imitima yanyu ku Uwiteka Imana ya Isirayeli.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Abantu babwira Yosuwa bati “Uwiteka Imana yacu ni yo tuzakorera, kandi tuzayumvira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Nuko uwo munsi Yosuwa asezerana n’abantu, abahera amateka n’amategeko i Shekemu.
Yosuwa ashinga ibuye ry’umuhamya
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Nuko Yosuwa yandika ayo magambo mu gitabo cy’amategeko y’Imana, yenda ibuye rinini arishinga munsi y’igiti cy’umwela, cyegeranye n’ubuturo bwera bw’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Yosuwa abwira bantu bose ati “Dore iri buye ni ryo muhamya udahamiriza ibyo, kuko ryumvise amagambo Uwiteka yatubwiye yose. Ni cyo gituma ribaye umuhamya muri mwe kugira ngo mutazihakana Imana yanyu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Nuko Yosuwa asezerera abantu, ngo umuntu wese ajye muri gakondo ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Nuko hanyuma y’ibyo, Yosuwa mwene Nuni umugaragu w’Uwiteka aherako arapfa, yari amaze imyaka ijana n’icumi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Bamuhamba mu rugabano rwa gakondo ye i Timunatisera, mu gihugu cy’imisozi miremire ya Efurayimu ikasikazi y’umusozi wa Gāshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Yosuwa akiriho Abisirayeli bakoreraga Uwiteka, no mu gihe cyose cy’abakuru basigaye Yosuwa amaze gupfa. Abo ni bo bari bazi neza imirimo yose Uwiteka yakoreye Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Kandi Abisirayeli bari barazanye amagufwa ya Yosefu bayakuye muri Egiputa, nuko bayahamba i Shekemu mu gikingi Yakobo yaguze na bene Hamori se wa Shekemu ibice by’ifeza ijana. Ayo magufwa aguma muri gakondo ya bene Yosefu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Eleyazari mwene Aroni arapfa na we, bamuhamba ku gasozi Finehasi umwana we yari yahawe mu gihugu cy’imisozi ya Efurayimu.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yosuwa igice cya: