Somera Bibiriya kuri Telefone
Yosuwa ajya kuri Yorodani, Uwiteka amukomeza umutima
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bukeye Yosuwa azinduka kare mu gitondo, avana i Shitimu n’Abisirayeli bose bagera kuri Yorodani, barara batambutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Iminsi itatu ishize abatware banyura mu ngando hagati,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
bategeka abantu bati “Nimubona isanduku y’isezerano ry’Uwiteka Imana yanyu ihetswe n’Abalewi ari bo batambyi, muzahereko muhaguruke aho muri muyikurikire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ariko hagati yanyu na yo hazaba intera y’imikono ibihumbi bibiri. Ntimuzayegere kugira ngo mumenye inzira mukwiriye gucamo, kuko ari nta bundi mwigeze guca muri iyi nzira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Maze Yosuwa abwira abantu ati “Mwiyeze kuko ejo Uwiteka azakora ibitangaza muri mwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nyuma Yosuwa abwira abatambyi ati “Nimuheke isanduku y’isezerano, mubanzirize abantu kwambuka.” Nuko baheka isanduku y’isezerano bajya imbere y’abantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Uwiteka abwira Yosuwa ati “Uyu munsi ndatangira kugukuza mu maso y’Abisirayeli bose, kugira ngo bamenye yuko ndi kumwe nawe nk’uko nabanaga na Mose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ariko ubwire abatambyi bahetse isanduku y’isezerano uti ‘Nimugera ku nkombe ya Yorodani, mumanuke muhagararemo.’ ”
Yosuwa ategeka abantu, abakomeza
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Yosuwa abwira Abisirayeli ati “Nimunyegere mwumve amagambo y’Uwiteka Imana yanyu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Yosuwa aherako aravuga ati “Iki ni cyo kizabamenyesha yuko Imana ihoraho iri muri mwe, kandi yuko itazabura kubaneshereza Abanyakanāni n’Abaheti, n’Abahivi n’Abaferizi, n’Abagirugashi n’Abamori n’Abayebusi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nimwitegereze isanduku y’isezerano ry’Uwiteka nyir’isi yose, irababanziriza muri Yorodani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nuko nimurobanure abagabo cumi na babiri mu miryango y’Abisirayeli, mu muryango wose havemo umuntu umwe umwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ibirenge by’abatambyi bahetse isanduku y’Uwiteka nyir’isi yose nibigera mu mazi ya Yorodani, amazi yo muri Yorodani ari bwigabanyemo kabiri, ayo haruguru arahīkubira ikirundo.”
Amazi ya Yorodani atandukana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nuko abantu bava mu mahema yabo, bakurikira abatambyi bahetse isanduku y’isezerano kugira ngo bambukane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko abatambyi bahetse isanduku bageze kuri Yorodani, ibirenge byabo bigeze mu mazi -- kandi igihe cy’isarura amazi ya Yorodani arenga inkombe --
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
amazi yo haruguru arahagarara yikubira ku mudugudu witwa Adamu hateganye n’i Saretani, kure y’aho bashakaga kwambukira, kandi ayo hepfo atembera mu nyanja yitwa Araba, ari yo Nyanja y’Umunyu, arashira. Nuko abantu barambuka baboneza i Yeriko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Abatambyi bahetse isanduku y’isezerano ry’Uwiteka bahagarara muri Yorodani hagati humutse neza hatanyerera, Abisirayeli bose bambukira ahumutse kugeza aho ubwoko bwose bwarangirije kwambuka Yorodani.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yosuwa igice cya: