Somera Bibiriya kuri Telefone
Imana ibwira Yosuwa uburyo bazazenguruka Yeriko
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
I Yeriko hari hakinzwe cyane kuko batinyaga Abisirayeli, nta wasohokaga kandi nta winjiraga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Uwiteka abwira Yosuwa ati “Dore nkugabije i Yeriko n’umwami waho n’intwari zaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Namwe ab’ingabo mwese muzazenguruke umudugudu rimwe, abe ari ko muzajya mukora kumara iminsi itandatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kandi abatambyi barindwi bazatware amahembe arindwi y’amapfizi y’intama imbere y’isanduku, ku munsi wa karindwi muzazenguruke umudugudu karindwi, maze abatambyi bavuze imahembe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Amahembe navuga cyane mukumva amajwi yayo, abantu bose bazavugire icyarimwe baranguruye amajwi yabo, inkike z’amabuye zigose umudugudu zizaherako ziriduke, abantu bose bazurire, umuntu wese imbere ye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Yosuwa mwene Nuni ahamagara abatambyi arababwira ati “Nimuheke isanduku y’isezerano, abatambyi barindwi bajyane amahembe arindwi y’amapfizi y’intama imbere y’isanduku y’Uwiteka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Maze abwira abantu ati “Nimuhite muzenguruka umudugudu, n’abafite intwaro na bo bahite bajye imbere y’isanduku y’Uwiteka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko Yosuwa amaze kubwira abantu, abatambyi barindwi bajyana amahembe arindwi y’amapfizi y’intama banyura imbere y’Uwiteka bayavuza, isanduku y’isezerano ry’Uwiteka barayibakurikiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Abafite intwaro bo bajya imbere y’abatambyi bavuza amahembe, n’ab’inyuma bakurikira isanduku, ba batambyi bakomeza kugenda bavuza amahembe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Yosuwa ategeka abantu arababwira ati “Ntimuzasakuze cyane ngo ijwi ryanyu ryumvikane, ntihakagire ijambo riva mu kanwa kanyu kugeza umunsi nzababwirira nti ‘Nimurangurure amajwi’, muzahereko muvuge.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko azengurukana isanduku y’Uwiteka umudugudu rimwe, basubira mu mahema yabo bararamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nuko Yosuwa azinduka mu gitondo kare, abatambyi baheka isanduku y’Uwiteka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
n’abatambyi barindwi bajyana amahembe arindwi y’amapfizi y’intama bajya imbere y’isanduku y’Uwiteka, bakomeza kugenda bayavuza, maze abafite intwaro bajya imbere, ab’inyuma bakurikira isanduku y’Uwiteka, bagenda bavuza amahembe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ku munsi wa kabiri bazenguruka umudugudu rimwe basubira mu mahema yabo, bagenza batyo iminsi itandatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ku munsi wa karindwi bazinduka kare mu museke, bazenguruka umudugudu nk’uko bajyaga bagenza muri iyo minsi itandatu, ariko kuri uwo munsi ho bazenguruka umudugudu karindwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Bagejeje ku ncuro ya karindwi abatambyi bakivuza amahembe, Yosuwa abwira abantu ati “Nimutere amajwi hejuru kuko Uwiteka abahaye umudugudu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kandi umudugudu n’ibiwurimo byose bizashinganirwa Uwiteka, ariko maraya uwo Rahabu abe ari we uzarokokana n’abo mu nzu ye bose, kuko yari yarahishe ba batasi twoherezaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Namwe muzīrinde mu buryo bwose ikintu cyose cyashinganywe, kuko nimugikoraho muzazanira urugerero rw’Abisirayeli umuvumo n’amakuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ariko ifeza yose n’izahabu, n’ibintu by’imiringa n’iby’icyuma byose byerejwe Uwiteka, bizajye mu bubiko bwe.”
Inkike z’i Yeriko ziriduka, bakiza Rahabu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Abantu baherako barangurura amajwi abatambyi bakivuza amahembe, muri ako kanya abantu bumvise amajwi y’amahembe barangurura amajwi, inkike z’amabuye zirariduka, abantu barazamuka batera umudugudu, umuntu wese imbere ye barawutsinda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Barimbura rwose ibyari muri uwo mudugudu byose, abagabo n’abagore, abato n’abakuru, inka n’intama n’indogobe babyicisha inkota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Maze Yosuwa abwira ba bagabo babiri batataga igihugu ati “Nimwinjire mu nzu ya maraya uwo, musohore uwo mugore n’ibyo afite byose nk’uko mwamurahiye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nuko abo basore bari batase barinjira, basohora Rahabu na se na nyina na bene se, n’ibyo yari afite byose n’umuryango wabo wose, babishyira inyuma y’urugerero rw’Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Umudugudu barawutwika n’ibyarimo byose, keretse ifeza n’izahabu n’ibintu by’imiringa n’iby’ibyuma, kugira ngo bazabishyire mu nzu y’ububiko bw’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Nuko Yosuwa arokora maraya uwo Rahabu n’inzu ya se n’ibyo yari afite byose, aba mu Bisirayeli na bugingo n’ubu kuko yahishe za ntumwa Yosuwa yatumaga gutata i Yeriko.
Yosuwa avuma i Yeriko
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Icyo gihe Yosuwa arabihanangiriza arahira ati “Umuntu uzahaguruka akajya kūbaka uyu mudugudu w’i Yeriko, avumwe imbere y’Uwiteka. Igihe azubaka urufatiro rwaho azapfushe imfura ye, n’igihe azahaterera inzugi z’amarembo azapfushe umuhererezi we.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Nuko Uwiteka yabanaga na Yosuwa kandi arogera, byamamara mu gihugu cyose.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yosuwa igice cya: