Imana izahana amahanga yarenganyaga Isirayeli |
| 1. | “Nuko dore muri iyo minsi no muri icyo gihe, ubwo nzagarura abajyanywe ari imbohe b’u Buyuda n’ab’i Yerusalemu, |
| 2. | nzateranya amahanga yosenyamanurire mu gikombe cya Yehoshafati. Ni ho nzabaciraho urubanza rw’ubwoko bwanjye, ari bwo mwandu wanjye Isirayeli, abo batatanyije mu mahanga, bakigabanya igihugu cyanjye. |
| 3. | Kandi bafindiye ubwoko bwanjye, bagurana umuhungu maraya n’umukobwa bakamugurana inzoga, kugira ngo babone ibyokunywa. |
| 4. | “Namwe Tiro n’i Sidoni, n’abatuye aherekeye i Bufilisitiya, duhuriye he? Mbese murashaka kunyitura ibyo nabagiriye? Niba mushaka kunyitura, nzabagarurira inyiturano yanyu vuba n’ingoga, ijye ku mitwe yanyu. Amosi 1.6-10; Zef 2.4-7; Zek 9.1-7; Mat 11.21-22; Luka 10.13-14 |
| 5. | Kuko mwatwaye ifeza yanjye n’izahabu yanjye, mukajyana mu nsengero zanyu ibintu byanjye byiza by’igikundiro. |
| 6. | Kandi abana b’u Buyuda n’i Yerusalemu mwabaguze n’Abagiriki, kugira ngo mubajyane kure y’igihugu cyabo, |
| 7. | dore nzabagarura mbavane mu bihugu mwabaguriyemo, kandi nzabitura inyiturano zijye ku mitwe yanyu, |
| 8. | kandi abahungu banyu n’abakobwa banyu nzabagurira ab’i Yuda, na bo bazabagurira ab’i Sheba, ubwoko bwa kure, kuko Uwiteka ari we ubivuze.” |
| 9. | Nimwamamaze ibi mu mahanga, mwitegure intambara muhagurutse intwari, abarwanyi bose bigire hafi bazamuke. |
| 10. | Amasuka yanyu muyacuremo inkota, n’imihoro yanyu muyicuremo amacumu, n’umunyantegenke na we ahige ko ari intwari. |
| 11. | Nimubanguke muze, abo mu mahanga y’impande zose mwe, muteranire hamwe. Uwiteka, ugabe intwari zawe zihamanuke. |
| 12. | “Abanyamahanga nibahaguruke, bazamuke bajye mu gikombe cya Yehoshafati, kuko ari ho nzicara nkahacira imanza amahanga yo mu mpande zose. |
| 13. | Muzane imihoro kuko ibisarurwa byeze, nimuze mwenge kuko umuvure wuzuye, n’ibibindi bisendereye. Erega ibibi byabo ni byinshi!” |
| 14. | Dore inteko, inteko nyinshi ziri mu gikombe cyo guciramo imanza, kuko umunsi w’Uwiteka wo guciramo iteka mu gikombe cy’imanza uri hafi. |
| 15. | Izuba rirazimye n’ukwezi kurijimye, n’inyenyeri ziretse kumurika. |
| 16. | Uwiteka azivuga ari i Siyoni, arangurure ijwi ari i Yerusalemu. Ijuru n’isi bizatigita, ariko Uwiteka azabera ubwoko bwe ubuhungiro, abere Abisirayeli igihome. |
| 17. | “Ubwo muzamenya yuko ndi Uwiteka Imana yanyu, mba i Siyoni ku musozi wanjye wera, icyo gihe i Yerusalemu hazaba ahera, kandi nta bagenzi bazongera kuhanyura ukundi. |
| 18. | “Uwo munsi imisozi izatobokamo vino iryoshye, kandi amata azatemba ava mu misozi, n’imigezi yose y’i Buyuda izuzuramo amazi, isōko izatoboka mu rusengero rw’Uwiteka, itembere mu gikombe cy’i Shitimu. |
| 19. | “Egiputa hazaba amatongo masa, na Edomu hazaba ikidaturwa kirimo ubusa, bazize inabi bagiriye Abayuda, kuko mu gihugu cyabo basheshe amaraso atariho urubanza. |
| 20. | Ariko i Buyuda hazahoraho iteka, n’i Yerusalemu ibihe byose. |
| 21. | Kandi nzeza amaraso yabo ntari nejeje, kuko Uwiteka aba i Siyoni.” |