Somera Bibiriya kuri Telefone
Imana izahana amahanga yarenganyaga Isirayeli
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
“Nuko dore muri iyo minsi no muri icyo gihe, ubwo nzagarura abajyanywe ari imbohe b’u Buyuda n’ab’i Yerusalemu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
nzateranya amahanga yosenyamanurire mu gikombe cya Yehoshafati. Ni ho nzabaciraho urubanza rw’ubwoko bwanjye, ari bwo mwandu wanjye Isirayeli, abo batatanyije mu mahanga, bakigabanya igihugu cyanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kandi bafindiye ubwoko bwanjye, bagurana umuhungu maraya n’umukobwa bakamugurana inzoga, kugira ngo babone ibyokunywa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
“Namwe Tiro n’i Sidoni, n’abatuye aherekeye i Bufilisitiya, duhuriye he? Mbese murashaka kunyitura ibyo nabagiriye? Niba mushaka kunyitura, nzabagarurira inyiturano yanyu vuba n’ingoga, ijye ku mitwe yanyu. Amosi 1.6-10; Zef 2.4-7; Zek 9.1-7; Mat 11.21-22; Luka 10.13-14
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Kuko mwatwaye ifeza yanjye n’izahabu yanjye, mukajyana mu nsengero zanyu ibintu byanjye byiza by’igikundiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kandi abana b’u Buyuda n’i Yerusalemu mwabaguze n’Abagiriki, kugira ngo mubajyane kure y’igihugu cyabo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
dore nzabagarura mbavane mu bihugu mwabaguriyemo, kandi nzabitura inyiturano zijye ku mitwe yanyu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
kandi abahungu banyu n’abakobwa banyu nzabagurira ab’i Yuda, na bo bazabagurira ab’i Sheba, ubwoko bwa kure, kuko Uwiteka ari we ubivuze.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nimwamamaze ibi mu mahanga, mwitegure intambara muhagurutse intwari, abarwanyi bose bigire hafi bazamuke.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Amasuka yanyu muyacuremo inkota, n’imihoro yanyu muyicuremo amacumu, n’umunyantegenke na we ahige ko ari intwari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nimubanguke muze, abo mu mahanga y’impande zose mwe, muteranire hamwe. Uwiteka, ugabe intwari zawe zihamanuke.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
“Abanyamahanga nibahaguruke, bazamuke bajye mu gikombe cya Yehoshafati, kuko ari ho nzicara nkahacira imanza amahanga yo mu mpande zose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Muzane imihoro kuko ibisarurwa byeze, nimuze mwenge kuko umuvure wuzuye, n’ibibindi bisendereye. Erega ibibi byabo ni byinshi!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Dore inteko, inteko nyinshi ziri mu gikombe cyo guciramo imanza, kuko umunsi w’Uwiteka wo guciramo iteka mu gikombe cy’imanza uri hafi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Izuba rirazimye n’ukwezi kurijimye, n’inyenyeri ziretse kumurika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Uwiteka azivuga ari i Siyoni, arangurure ijwi ari i Yerusalemu. Ijuru n’isi bizatigita, ariko Uwiteka azabera ubwoko bwe ubuhungiro, abere Abisirayeli igihome.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
“Ubwo muzamenya yuko ndi Uwiteka Imana yanyu, mba i Siyoni ku musozi wanjye wera, icyo gihe i Yerusalemu hazaba ahera, kandi nta bagenzi bazongera kuhanyura ukundi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
“Uwo munsi imisozi izatobokamo vino iryoshye, kandi amata azatemba ava mu misozi, n’imigezi yose y’i Buyuda izuzuramo amazi, isōko izatoboka mu rusengero rw’Uwiteka, itembere mu gikombe cy’i Shitimu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
“Egiputa hazaba amatongo masa, na Edomu hazaba ikidaturwa kirimo ubusa, bazize inabi bagiriye Abayuda, kuko mu gihugu cyabo basheshe amaraso atariho urubanza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ariko i Buyuda hazahoraho iteka, n’i Yerusalemu ibihe byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Kandi nzeza amaraso yabo ntari nejeje, kuko Uwiteka aba i Siyoni.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yoweli igice cya: