Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Yuda imbata ya Yesu Kristo kandi mwene se wa Yakobo, ndabandikiye mwebwe abahamagawe, bakundwa kuko muri mu Mana Data wa twese, mukarindirwa Yesu Kristo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Imbabazi n’amahoro n’urukundo bigwire muri mwe.
Imbuzi zo kwirinda abatubaha Imana n’abigisha b’ibinyoma
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Bakundwa, ubwo nagiraga umwete wo kubandikira iby’agakiza dusangiye niyumvisemo ko mpaswe no kubahugura, kugira ngo mushishikarire kurwanira ibyo kwizera abera bahawe rimwe, bakazageza iteka ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kuko hariho bamwe baseseye muri mwe rwihishwa bagenewe kera gucirwa ho iteka: ni abantu batubaha Imana, bahindura ubuntu bw’Imana yacu isoni nke, bakihakana Yesu Kristo ari we wenyine Databuja n’Umwami wacu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ndashaka kubibutsa, nubwo byose hari ubundi mwigeze kubimenya, yuko Umwami Imana imaze gukirisha ubwoko bw’Abisirayeli kubakura mu gihugu cya Egiputa, hanyuma irimbura abatizeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
N’abamarayika batarinze ubutware bwabo ahubwo bakareka ubuturo bwabo, ibarindira mu minyururu idashira no mu mwijima w’icuraburindi kugira ngo bacirwe ho iteka ku munsi ukomeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kandi n’i Sodomu n’i Gomora n’imidugudu yari ihereranye na ho, kuko abaho na bo bitanze bakiha ubusambanyi no kwendana mu buryo imibiri itaremewe, iyo midugudu yashyiriweho kuba akabarore ihanwa n’umuriro utazima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Uko ni ko na ba bandi b’abarosi bonona imibiri yabo, bagasuzugura gutegekwa bagatuka abanyacyubahiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nyamara Mikayeli ari we marayika ukomeye, ubwo yatonganaga na Satani agira impaka na we intumbi ya Mose, ntiyahangaye kumucira urubanza amuvuma, ahubwo yaramubwiye ati “Umwami Imana iguhane.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ariko abo bantu batuka ibyo batazi ndetse n’ibyo bazi, babwirijwe na kamere yabo barabyiyononesha nk’inyamaswa zitagira ubwenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Bazabona ishyano kuko bagendeye mu nzira ya Kayini, bagahomboka birukanka batirinda, bakiroha mu cyaha cya Balāmu bohejwe n’ibiguzi, bakarimbukira mu bugome bwa Kōra.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Abo ni intaza mu isangira ryanyu ryo gukundana bagisangira namwe ibyiza bigaburira badatinya, ni ibicu bitagira amazi bijyanwa hose n’umuyaga, ni ibiti bikokotse bidafite imbuto, byapfuye kabiri byaranduwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ni umuraba wo mu nyanja ushēga, babira ifuro ari ryo ibiteye isoni byabo, ni inyenyeri zizerera zibikiwe umwijima w’icuraburindi iteka ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Henoki uwa karindwi uhereye kuri Adamu yahanuye ibyabo ati “Dore Uwiteka yazanye n’inzovu nyinshi z’abera be,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
kugira ngo agirire bose ibihura n’amateka baciriwe ho, no kwemeza abatubaha Imana bose ukuri kw’imirimo yose yo kutubaha Imana bakoze batubaha Imana, n’amagambo yose akomeye abanyabyaha batubaha Imana bayitutse.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Abo ni abitotomba n’ababubura bagenda bakurikiza irari ryabo, akanwa kabo kavuga amagambo atumbyemo agasuzuguro, bubahira abantu kubakuraho indamu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ariko mwebweho bakundwa, mwibuke amagambo yavuzwe kera n’intumwa z’Umwami wacu Yesu Kristo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
uko zababwiye ziti “Mu gihe cy’imperuka hazabaho abakobanyi bagenda bakurikiza kwifuza kwabo kunyuranye n’iby’Imana.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Abo ni bo bazana kwirema ibice, ni abantu buntu ntibafite Umwuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ariko mwebweho bakundwa, mwiyubake ku byo kwizera byera cyane, musengere mu Mwuka Wera,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
mwikomereze mu rukundo rw’Imana, mutegereze imbabazi z’Umwami wacu Yesu Kristo zisohoza ku bugingo buhoraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ababagisha impaka mubagirire impuhwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
abandi mubakirishe ubwoba mubahubuje mu muriro, mwanga ndetse n’umwenda utewe ibizinga n’umubiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Nuko Ibasha kubarinda ngo mudasitara, no kubahagarika imbere y’ubwiza bwayo mudafite inenge ahubwo mwishimye bihebuje,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
ari yo Mana imwe yonyine n’Umukiza wacu wadukirishije Yesu Kristo Umwami wacu, icyubahiro n’ubushobozi no kuganza n’ubutware bibe ibyayo, uhereye kera kose ukageza na none n’iteka ryose. Amen.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yuda igice cya: