Somera Bibiriya kuri Telefone
Sela.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uwiteka, ni iki kiguhagaritse kure? Ni iki gitumye wihisha mu bihe by’amakuba no mu by’ibyago?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ubwibone bw’umunyabyaha bumutera kwirukanira umunyamubabaro cyane kumufata, Icyampa bagafatwa n’uburiganya batekereje.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kuko umunyabyaha yihimbariza ibyo umutima we wifuza, Kandi umunyazi yimūra Uwiteka akamusuzugura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Umunyabyaha nk’uko ubwibone bwo mu maso he buri, Aravuga ati “Ntazahōra.” Ibyo yibwira byose bihurira muri iri jambo ngo “Nta Mana iriho.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Inzira ze zikomera iteka, Amateka yawe ari hejuru cyane aho atareba, Abanzi be bose abacurira ingoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Aribwira ati “Sinzanyeganyezwa, Kugeza ibihe byose sinzabona ibyago.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Akanwa ke kuzuye imivumo n’uburinganya n’agahato, Munsi y’ururimi rwe hariho igomwa no gukiranirwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Yicara mu bico byo mu midugudu, Mu rwihisho yica abatariho urubanza, Amaso ye ayatatisha umunyamubabaro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Yubikirira mu gico nk’uko intare yubikirira mu isenga ryayo, Yubikirira gufata umunyamubabaro, Kandi koko aramufata akamukururisha ikigoyi cye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Yitugatuga yunamye, Intwari ze zitsinda abanyamubabaro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Aribwira ati “Imana yibagiwe, Ihishe mu maso hayo ntabwo izabireba.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Uwiteka haguruka, Mana manika ukuboko kwawe, Ntiwibagirwe umunyamubabaro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ni iki gituma umunyabyaha asuzugura Imana, Akayibwirira mu mutima we ati “Ntuzahōra”?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Warabibonye kuko urebera igomwa n’urwango kubishyiraho ukuboko kwawe, Umunyamubabaro akwiringira wenyine, Ni wowe ujya utabara impfubyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Vunagura ukuboko k’umunyabyaha, Ushimikire ububi bw’umubi kugeza aho utazabumusanganira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Uwiteka ni we Mwami iteka ryose, Abanyamahanga barimbukiye mu gihugu cye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Uwiteka, wumvise ibyo abanyamubabaro bashaka, Uzakomeze imitima yabo, uzatyarize ugutwi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kugira ngo ucire impfubyi n’abahatwa imanza zibakwiriye, Umuntu wakomotse mu butaka ye kuzongera gutera ubwoba.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: