Somera Bibiriya kuri Telefone
IGICE CYA GATANU (Zaburi 107--150)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, 106.1; 118.1; 136.1; Yer 33.11 Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Abacunguwe n’Uwiteka bavuge batyo, Abo yacunguye akabakura mu kuboko k’umwanzi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Akabatarurukanya abakura mu bihugu, Aho izuba rirasira n’aho rirengera, Ikasikazi no ku nyanja.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Bazerereye mu butayu mu nzira itagira abantu, Ntibabona umudugudu wo kubamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Bicwa n’inzara n’inyota, Imitima yabo igwa isari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Maze batakira Uwiteka bari mu byago, Abakiza imibabaro yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Abashorerera mu nzira igororotse, Kugira ngo bagere mu mudugudu wo kubamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe, N’imirimo itangaza yakoreye abantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kuko yahagije umutima wifuza, N’umutima ushonje yawujuje ibyiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Abandi bicaraga mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu, Baboheshejwe umubabaro n’ibyuma,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Kuko bagomeye amagambo y’Imana, Bagasuzugura imigambi y’Isumbabyose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ni cyo cyatumye icishisha bugufi imitima yabo umuruho, Bakagwa ntibagire ubatabara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Maze batakira Uwiteka bari mu makuba, Abakiza imibabaro yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Abakura mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu, Aca iminyururu yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe, N’imirimo itangaza yakoreye abantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Kuko yamennye inzugi z’imiringa, Akavuna ibihindizo by’ibyuma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ibirimarima bibabarizwa ibicumuro byabyo, No gukiranirwa kwabyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Imitima yabo ihurwa ibyokurya iyo biva bikajya, Bakegera amarembo y’urupfu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Maze bagatakira Uwiteka bari mu byago, Akabakiza imibabaro yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Akohereza ijambo rye akabakiza indwara, Akabakiza kwinjira mu mva zabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe, N’imirimo itangaza yakoreye abantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Batamba ibitambo by’ishimwe, Bogeresha imirimo ye indirimbo z’ibyishimo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Abamanuka bajya mu nyanja bakagenda mu nkuge, Bagatundira mu mazi y’isanzure,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Barebeye imirimo y’Uwiteka n’ibitangaza bye imuhengeri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Kuko yategetse agahuhisha umuyaga w’ishuheri, Ushyira hejuru umuraba waho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Barazamukaga bakajya mu ijuru, Bagasubira bakamanuka bakajya ikuzimu, Imitima yabo ikayagishwa n’umubabaro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Bakazunga muzunga, Bakadandabirana nk’umusinzi, Ubwenge bwabo bwose bukazinduka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Maze batakira Uwiteka bari mu byago, Abakiza imibabaro yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Aturisha uwo muyaga w’ishuheri, Umuraba uratuza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Maze bīshimishwa n’uko utuje, Kandi abajyana mu mwaro bashakaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe, N’imirimo itangaza yakoreye abantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Bamwogereze mu iteraniro ry’abantu, Bamushimire aho abakuru bicaranye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Ahindura imigezi ubutayu, N’amasōko ayahindura inkamīra,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Igihugu cyera agihindura ubutaka bw’umunyu, Ku bw’ibyaha by’abahatuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Kandi ahindura ubutayu ikidendezi, No mu mburamazi ahahindura amasōko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Aho ni ho aturiza abashonje, Kugira ngo batunganye umudugudu wo kubamo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Babibe imirima batere imizabibu, Bibonere imbuto z’umwero.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Akabaha umugisha bakagwira cyane, Ntakundire inka zabo ko zigabanuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Kandi iyo bagabanutse, Bagacishwa bugufi n’agahato n’ibyago n’umubabaro,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Asuka igisuzuguriro ku bakomeye, Akabazerereza mu kidaturwa kitagira inzira,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Agashyira hejuru umukene amukuye mu makuba, Akamugwiriza imiryango nk’umukumbi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Abakiranutsi barabireba bakishima, Ubugoryi bwose bukiziba akanwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Umunyabwenge wese azitegereza ibyo, Kandi bazita ku mbabazi z’Uwiteka.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: