Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Mana njya mpimbaza ntuceceke,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Kuko banyasamiye akanwa k’umunyabyaha, Akanwa k’uburiganya, Bambwirishije ururimi rw’ibinyoma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Bangotesheje amagambo y’urwango, Bandwanije nta mpamvu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Urukundo rwanjye barwituye kuba abanzi bandwanya, Ariko jyeweho nitangira gusenga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ku neza nabagiriye banyituye inabi, Ku rukundo banyituye urwango.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Umutwarishe umunyabyaha, Umurezi ahagarare iburyo bwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nacirwa urubanza asohoke rumutsinze, Gusenga kwe guhwanywe n’icyaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Iminsi yo kubaho kwe ibe mike, Ubutware bwe busubiremo undi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Abana be babe impfubyi, Umugore we abe umupfakazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Abana be babe inzererezi basabirize, Bashakire ibyokurya kure y’umusaka wabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Umwishyuza atege ikigoyi ibyo afite byose, Abanyamahanga banyage ibyo yaruhiye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ntihazagire ukomeza kumugirira neza, Ntihazagire ubabarira impfubyi ze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Urubyaro rwe ruzarimburwe, Mu gihe cy’abuzukuru be izina ryabo rizasibanganywe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Gukiranirwa kwa ba sekuruza kwibukwe n’Uwiteka, Ibyaha bya nyina bye gusibanganywa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Bibe imbere y’Uwiteka ubudasiba, Kugira ngo arimbure kwibukwa kwabo agukure mu isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Kuko wa wundi atibukaga kubabarira, Ahubwo yagenzaga umunyamubabaro n’umukene, N’ufite umutima umenetse ngo abice.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Yakundaga kuvuma, kuvuma kwe kumugeraho, Kandi ntiyishimiraga kwifuriza abantu umugisha, Umugisha ukamuba kure.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kandi yambaraga kuvuma nk’umwenda we, Kwinjira mu nda ye nk’amazi, Kwinjira mu magufwa ye nk’amavuta.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Kumuhindukire nk’umwenda yambara, N’umushumi ajya akenyeza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ibyo abe ari byo bihembo by’abanzi banjye bituruka ku Uwiteka, N’iby’abavuga nabi ubugingo bwanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ariko Uwiteka Mwami, Ku bw’izina ryawe unkorere ibyiza, Unkirize kuko imbabazi zawe ari nziza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kuko ndi umunyamubabaro n’umukene, Kandi umutima wanjye ukomerekeye muri jye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ngiye nk’igicucu kirehutse, Ntūmūwe nk’uruzige.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Amavi yanjye aciwe urutebwe no kutarya, Umubiri wanjye unanuwe no kubura ibinure.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Kandi mpindukiye ba bandi igitutsi, Uko bambonye bazunguza imitwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Uwiteka Mana yanjye, untabare, Unkize nk’uko imbabazi zawe ziri,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Kugira ngo bamenye yuko ibyo ari ukuboko kwawe, Ko ari wowe Uwiteka wabikoze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Bavume ariko wowe ho umpe umugisha, Nibahagaruka bazakorwa n’isoni, Ariko umugaragu wawe nzishima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Abanzi banjye bambikwe igisuzugiriro, Bambare isoni zabo nk’umwitero.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Ndashimisha Uwiteka cyane akanwa kanjye, Nzamushimira mu iteraniro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Kuko azahagararira iburyo bw’umukene, Kumukiza abacira ho iteka ubugingo bwe.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: