Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Zaburi ya Dawidi. 15.25; Ef 1.20-22; Kolo 3.1; Heb 1.13; 8.1; 10.12-13 Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati “Icara iburyo bwanjye, Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Uwiteka ari i Siyoni Azasingiriza kure inkoni y’ubutware bwawe, Tegeka hagati y’abanzi bawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Abantu bawe bitanga babikunze, Ku munsi ugaba ingabo zawe, Abasore bawe baza aho uri nk’ikime, Bambaye umurimbo wera, bavuye mu nda y’umuseso.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Uwiteka ararahiye ntazivuguruza ati “Uri umutambyi iteka ryose, Mu buryo bwa Melikisedeki.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Umwami Imana ihagaze iburyo bwawe, Izamenagura abami ku munsi w’umujinya wayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Izacira imanza mu mahanga, Izuzuza ahantu intumbi, Izamenagurira imitwe mu gihugu kinini cyose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Umwami azanywera ku mugezi wo mu nzira, Ni cyo gituma azashyira umutwe we hejuru.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: