Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ntabe ari twe Uwiteka, ntabe ari twe, Ahubwo izina ryawe abe ari ryo uha icyubahiro, Ku bw’imbabazi zawe n’umurava wawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Kuki abanyamahanga babaza bati “Imana yabo iri he?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ariko Imana yacu iri mu ijuru, Yakoze ibyo yashatse byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ibishushanyo ba bandi basenga ni ifeza n’izahabu, Umurimo w’intoki z’abantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Bifite akanwa ntibivuga, Bifite amaso ntibirora,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Bifite amatwi ntibyumva, Bifite amazuru ntibinukirwa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Bifite intoki ntibikorakora, Bifite ibirenge ntibigenda, Kandi ntibivugisha imihogo yabyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ababirema bazahwana na byo, N’ubyiringira wese.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Wa bwoko bw’Abisirayeli we, wiringire Uwiteka, Ni we mutabazi wabo n’ingabo ibakingira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Wa nzu y’aba Aroni we, mwiringire Uwiteka, Ni we mutabazi wabo n’ingabo ibakingira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Mwa bubaha Uwiteka mwe, mwiringire Uwiteka, Ni we mutabazi wabo n’ingabo ibakingira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Uwiteka aratwibutse azaduha umugisha, Azaha umugisha inzu y’Abisirayeli, Azaha umugisha inzu y’aba Aroni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Azaha umugisha abubaha Uwiteka, Aboroheje n’abakomeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Uwiteka abagwize, Abagwizanye n’abana banyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Muhawe umugisha n’Uwiteka, Waremye ijuru n’isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ijuru ni iry’Uwiteka, Ariko isi yayihaye abantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Abapfuye ntibashima Uwiteka, Cyangwa abamanuka bajya ahacecekerwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ariko twebweho tuzajya duhimbaza Uwiteka. Uhereye none ukageza iteka ryose. Haleluya.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: