Somera Bibiriya kuri Telefone
ALEFU
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Hahirwa abagenda batunganye, Bakagendera mu mategeko y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Hahirwa abitondera ibyo yahamije, Bakamushakisha umutima wose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ni koko nta cy’ubugoryi bakora, Bagendera mu nzira ze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Wategekeye amategeko wigishije, Kugira ngo bayitondere n’umwete.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Icyampa inzira zanjye zigakomerera, Kwitondera amategeko wandikishije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ubwo nzita ku byo wategetse byose, Ni bwo ntazakorwa n’isoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nzagushimisha umutima utunganye, Nimara kwiga amateka yawe yo gukiranuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nzajya nitondera amategeko wandikishije, Ntundeke rwose.
BETI
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Umusore azeza inzira ye ate? Azayejesha kuyitondera nk’uko ijambo ryawe ritegeka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nagushakishije umutima wose, Ntukunde ko nyoba ngo ndeke ibyo wategetse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye, Kugira ngo ntagucumuraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Uwiteka, uri uwo guhimbazwa, Ujye unyigisha amategeko wandikishije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Iminwa yanjye yatekerereje abantu, Amateka y’akanwa kawe yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Njya nishimira inzira y’ibyo wahamije, Ngo nyihwanye n’ubutunzi bwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nzibwira amategeko wigishije, Kandi nzita ku nzira zawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nzishimira amategeko wandikishije, Sinzibagirwa ijambo ryawe.
GIMELU
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ugirire neza umugaragu wawe, Kugira ngo mbeho nitondere ijambo ryawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Hwejesha amaso yanjye, Kugira ngo ndebe ibitangaza byo mu mategeko yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ndi umusuhuke mu isi, Ntumpishe ibyo wategetse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Umutima wanjye ushenguwe no kwifuza, Ujya wifuza amateka yawe ibihe byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Uhana abībone ari bo bivume, Byiyobagiza ibyo wategetse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Unkureho umugayo n’igisuzuguriro,Kuko njya nitondera ibyo wahamije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
N’abakomeye bicaraga bamvuga nabi, Ariko umugaragu wawe nkibwira amategeko wandikishije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Kandi nishimira ibyo wahamije, Ni byo bingīra inama.
DALETI
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Umutima wanjye womatanye n’umukungugu, Unzure nk’uko ijambo ryawe ryasezeranije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Nagutekerereje inzira zanjye uransubiza, Ujye unyigisha amategeko wandikishije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Umenyeshe inzira y’amategeko wigishije, Kugira ngo nibwire imirimo itangaza wakoze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Umutima wanjye urijijwe n’agahinda, Nkomeza nk’uko ijambo ryawe ryasezeranije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Unkureho inzira y’ibinyoma, Umpere amategeko yawe ubuntu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Nahisemo inzira y’umurava, Nashyize amateka yawe imbere yanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Nomatanye n’ibyo wahamije, Uwiteka, ntunkoze isoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Nzagenda niruka mu nzira y’ibyo wategetse, Ubwo uzagūra umutima wanjye.
HE
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Uwiteka, ujye unyigisha inzira y’amategeko wandikishije: Kugira ngo nyitondere kugeza ku mperuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Umpe ubwenge, kugira ngo nitondere amategeko yawe; Nyitondereshe umutima wose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Uncishe mu nzira y’ibyo wategetse, Kuko ari byo nishimira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Uhindurire umutima wanjye ku byo wahamije, Ariko si ku ndamu mbi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Ukebukishe amaso yanjye ye kureba ibitagira umumaro, Unzurire mu nzira zawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Ukomereze umugaragu wawe ijambo ryawe, Ryasezeranijwe abakubaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Unkureho umugayo ntinya, Kuko amateka yawe ari meza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Dore njya nifuza amategeko wigishije, Unzure ku bwo gukiranuka kwawe.
VAWU
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Uwiteka, imbabazi zawe zingereho, Ni zo gakiza kawe nk’uko ijambo ryawe ryasezeranije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Ni ho nzabona icyo mbwira untutse, Kuko niringira ijambo ryawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Kandi ntukure rwose ijambo ry’ukuri mu kanwa kanjye, Kuko njya niringira kubona amateka yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
Ni ho nzajya nitondera amategeko yawe, Ubudasiba iteka ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp45.
Kandi nzagendana umudendezo, Kuko njya ndondora amategeko wigishije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp46.
Nzavugira imbere y’abami ibyo wahamije, Ne gukorwa n’isoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp47.
Kandi nzishimira ibyo wategetse, Ndabikunda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp48.
Kandi nzamanikira amaboko ibyo wategetse, ndabikunda, Kandi nzibwira amategeko wandikishije.
ZAYINI
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp49.
Wibuke ijambo wasezeranije umugaragu wawe, Kuko wanyiringije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp50.
Iki ni cyo kimara umubabaro mu makuba yanjye no mu byago byanjye, Ni uko ijambo ryawe ryanzuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp51.
Abibone bajya bankoba cyane, Ariko sinteshuke ngo mve mu mategeko yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp52.
Uwiteka, njya nibuka amateka yawe ya kera, Nkīmara umubabaro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp53.
Uburakari bwotsa buramfashe, Ntewe n’abanyabyaha bareka amategeko yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp54.
Amategeko wandikishije abereye indirimbo zanjye, Mu nzu y’ubusuhuke bwanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp55.
Uwiteka, njya nibuka izina ryawe nijoro, Nkitondera amategeko yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp56.
Iki ni cyo nahawe: Ni ukwitondera amategeko wigishije.
HETI
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp57.
Uwiteka ni we mugabane wanjye, Navuze yuko nzitondera amagambo yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp58.
Njya ngushakisha umutima wose kundebana urukundo, Umbabarire, nk’uko ijambo ryawe ryasezeranije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp59.
Njya ntekereza inzira zanjye, Ngahindurira ibirenge byanjye ku byo wahamije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp60.
Ngatebuka sintinde, Kwitondera ibyo wategetse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp61.
Ikigoyi cy’abanyabyaha kirambohaboshye, Ariko sinibagirwa amategeko yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp62.
Mu gicuku nzakanguka ngushimire, Amateka yawe yo gukiranuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp63.
Mbana n’abakubaha bose, N’abitondera amategeko wigishije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp64.
Uwiteka, isi yuzuye imbabazi zawe, Ujye unyigisha amategeko wandikishije.
TETI
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp65.
Uwiteka, wagiriye neza umugaragu wawe, Nk’uko ijambo ryawe ryasezeranije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp66.
Ujye unyigisha guhitamo neza no kumenya ubwenge, Kuko nizera amategeko yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp67.
Ntarababazwa narayobaga, Ariko none nitondera ijambo ryawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp68.
Uri mwiza kandi ugira neza, Ujye unyigisha amategeko wandikishije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp69.
Abibone bajya bandemera ibinyoma, Ariko jyeweho nzitonderesha amategeko yawe umutima wanjye wose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp70.
Imitima yabo ihonjotse nk’ibinure, Ariko jyeweho nishimira amategeko yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp71.
Kubabazwa kwangiriye umumaro, Kugira ngo nige amategeko wandikishije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp72.
Amategeko yo mu kanwa kawe ni ay’igiciro kuri jye, Kiruta icy’ibice ibihumbi by’ifeza n’izahabu.
YODI
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp73.
Intoki zawe ni zo zandemye, ni zo zambumbye,Umpe ubwenge kugira ngo nige ibyo wategetse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp74.
Abakūbaha bazandeba bishime, Kuko niringira ijambo ryawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp75.
Uwiteka, nzi yuko amateka yawe ari ayo gukiranuka, Kandi yuko umurava ari wo waguteye kuncisha bugufi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp76.
Ndakwinginze, imbabazi zawe zimare umubabaro, Nk’uko ijambo ryawe riri wasezeranije umugaragu wawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp77.
Ibambe ryawe ringereho kugira ngo mbeho, Kuko amategeko yawe ari yo munezero wanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp78.
Abībone bakorwe n’isoni, Kuko bandenganishije ibinyoma, Ariko jyeweho nzajya nibwira amategeko yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp79.
Abakūbaha bampindukirire, Kugira ngo bamenye ibyo wahamije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp80.
Umutima wanjye utungane mu mategeko wandikishije, Kugira ngo ne gukorwa n’isoni.
KAFU
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp81.
Umutima wanjye ugushwa isari no kwifuza agakiza kawe, Ariko niringira ijambo ryawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp82.
Amaso yanjye amarwa no kwifuza ijambo ryawe, Nkivuga nti “Uzamara umubabaro ryari?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp83.
Kuko mpindutse nk’imvumba y’uruhu iba ku mwotsi, Ariko sinibagirwe amategeko wandikishije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp84.
Iminsi y’ubugingo bw’umugaragu wawe ni ingahe? Uzasohoza ryari iteka ku bangenza?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp85.
Abibone badakurikiza amategeko yawe, Bandimiye amashya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp86.
Ibyo wategetse byose ni umurava, Bangenjesha ibinyoma, ntabara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp87.
Bashigaje hato bakandimbura mu isi, Ariko sinareka amategeko wigishije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp88.
Unzure nk’uko imbabazi zawe ziri, Kugira ngo nitondere ibyo akanwa kawe kahamije.
LAMEDI
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp89.
Uwiteka, iteka ryose, Ijambo ryawe rihora mu ijuru rihamye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp90.
Umurava wawe uhoraho ibihe byose, Wakomeje isi igumaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp91.
Amategeko yawe ni yo atuma byose bibaho uyu munsi, Kuko byose bigukorera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp92.
Iyaba amategeko yawe atari yo munezero wanjye, Cya gihe mba nararimbuwe n’umubabaro wanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp93.
Ntabwo nzibagirwa amategeko wigishije, Kuko ari yo wanzurishije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp94.
Ndi uwawe nkiza, Kuko ndondora amategeko wigishije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp95.
Abanyabyaha bajya bantegerereza kundimbura, Ariko nzita ku byo wahamije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp96.
Narebye yuko ibitunganye rwose byose bifite aho bigarukira, Ariko amategeko yawe ni magari cyane.
MEMU
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp97.
Amategeko yawe nyakunda ubu bugeni, Ni yo nibwira umunsi ukīra.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp98.
Ibyo wategetse bituma ndusha abanzi banjye ubwenge, Kuko bihorana nanjye iteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp99.
Mfite ubwenge buruta ubw’abigisha banjye bose, Kuko ibyo wahamije ari ibyo nibwira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp100.
Ndajijuka nkarusha abasaza, Kuko njya nitondera amategeko wigishije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp101.
Njya ndinda ibirenge byanjye inzira mbi zose, Kugira ngo nitondere ijambo ryawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp102.
Simva mu mateka yawe, Kuko ari wowe wanyigishije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp103.
Amagambo yawe aryohereye ubu bugeni mu nkanka zanjye, Arusha ubuki kuryohera mu kanwa kanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp104.
Amategeko wigishije ampesha guhitamo, Ni cyo gituma nanga inzira z’ibinyoma zose.
NUNI
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp105.
Ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, Ni umucyo umurikira inzira yanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp106.
Nararahiye ndabikomeza, Yuko nzitondera amateka yawe yo gukiranuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp107.
Ndababazwa cyane, Uwiteka, unzure nk’uko ijambo ryawe ryasezeranije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp108.
Uwiteka ndakwinginze, Wemere amaturo y’akanwa kanjye ava mu rukundo, Kandi ujye unyigisha amateka yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp109.
Ubugingo bwanjye buri mu kaga iteka, Ariko sinibagirwa amategeko yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp110.
Abanyabyaha bajya bantega ikigoyi, Ariko sinyobe amategeko wigishije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp111.
Ibyo wahamije nabyendeye kuba umwandu wanjye iteka, Kuko ari byo byishimo by’umutima wanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp112.
Nshyize umutima wanjye ku gusohoza amategeko yawe, Iteka ryose kugeza ku mperuka.
SAMEKI
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp113.
Nanga ab’imitima ibiri, Ariko amategeko yawe ndayakunda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp114.
Ni wowe bwihisho bwanjye n’ingabo inkingira, Niringira ijambo ryawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp115.
Mwa nkozi z’ibibi mwe, nimuve aho ndi, Kugira ngo nitondere ibyo Imana yanjye yategetse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp116.
Umbere ubwishingikirizo nk’uko ijambo ryawe ryasezeranije, Kugira ngo mbeho ne kuzakozwa isoni n’ibyiringiro byanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp117.
Undamire nzaba mu mahoro, Njye nitondera amategeko wandikishije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp118.
Wasuzuguye abiyobagiza bose amategeko wandikishije, Kuko uburiganya bwabo ari ibinyoma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp119.
Ukuraho abanyabyaha bo mu isi bose nk’inkamba, Ni cyo gituma nkunda ibyo wahamije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp120.
Umubiri wanjye uhindishwa umushyitsi no kugutinya, Kandi ntinya amateka yawe.
AYINI
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp121.
Njya nkora ibihūra n’amateka n’ibyo gukiranuka, Ntundekere abampata.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp122.
Wigwatirize yuko uzagirira neza umugaragu wawe, Abībone be kumpata.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp123.
Amaso yanjye amarwa no kwifuza agakiza kawe, N’ijambo ryawe ryo gukiranuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp124.
Ujye ugirira umugaragu wawe ibihwanye n’imbabazi zawe, Kandi unyigishe amategeko wandikishije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp125.
Ndi umugaragu wawe umpe ubwenge, Kugira ngo menye ibyo wahamije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp126.
Igihe gikwiriye cyo gukora k’Uwiteka kirasohoye, Kuko bahinduye ubusa amategeko yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp127.
Ni cyo gituma nkunda ibyo wategetse, Nkabirutisha izahabu naho yaba izahabu nziza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp128.
Ni cyo gituma nibwira yuko amategeko wigishije yose atunganye, Kandi nanga inzira z’ibinyoma zose.
PE
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp129.
Ibyo wahamije ni ibitangaza, Ni cyo gituma umutima wanjye ubyitondera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp130.
Guhishurirwa amagambo yawe kuzana umucyo, Guha abaswa ubwenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp131.
Nasama akanwa nkahagira, Kuko nifuza amategeko yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp132.
Unkebuke umbabarire, Nk’uko umenyereye kubabarira abakunda izina ryawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp133.
Ujye utunganya intambwe zanjye mu ijambo ryawe, Gukiranirwa kose kwe kuntegeka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp134.
Uncungure ne guhatwa n’abantu, Kugira ngo nitondere amategeko wigishije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp135.
Umurikishirize umugaragu wawe mu maso hawe, Unyigishe amategeko wandikishije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp136.
Amaso yanjye atembyemo imigezi y’amazi, Kuko batitondera amategeko yawe.
TSADE
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp137.
Uwiteka, uri umukiranutsi, Amateka yawe aratunganye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp138.
Ibyo wahamije wabitegekesheje gukiranuka, N’umurava nyakuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp139.
Ishyaka ryanjye rirandimbuye, Kuko abanzi banjye bibagiwe amagambo yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp140.
Ijambo ryawe ryaravugutiwe cyane, Ni cyo gituma umugaragu wawe ndikunda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp141.
Ndoroheje baransuzugura, Ariko sinibagirwa amategeko wigishije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp142.
Gukiranuka kwawe ni ugukiranuka kw’iteka ryose, Amategeko yawe ni ukuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp143.
Agahinda n’umubabaro biranteye, Ariko, ibyo wategetse ni byo munezero wanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp144.
Ibyo wahamije ni ibyo gukiranuka iteka ryose, Umpe ubwenge kugira ngo mbeho.
KOFU
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp145.
Ntakishije umutima wose, Uwiteka nsubiza, Nzitondera amategeko wandikishije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp146.
Ndagutakiye nkiza, Kugira ngo nitondere ibyo wahamije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp147.
Njya nzinduka umuseke utaratambika ngataka, Amagambo yawe ni yo niringira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp148.
Amaso yanjye abanziriza ibicuku, Kugira ngo nibwire ijambo ryawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp149.
Umva ijwi ryanjye nk’uko imbabazi zawe ziri, Uwiteka, unzure nk’uko iteka ryawe riri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp150.
Abangenjesha igomwa baregereye, Bishyize kure y’amategeko yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp151.
Uwiteka, uri bugufi, Ibyo wategetse byose ni ukuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp152.
Uhereye kera namenyeshejwe n’ibyo wahamije, Yuko wabikomeje iteka ryose.
RESHI
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp153.
Ita ku mubabaro wanjye unkize, Kuko ntibagirwa amategeko yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp154.
Umburanire uncungure, Unzure nk’uko ijambo ryawe ryasezeranije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp155.
Agakiza kari kure y’abanyabyaha, Kuko batarondora amategeko wandikishije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp156.
Uwiteka, imbabazi zawe zirakomeye, Unzure nk’uko amateka yawe ari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp157.
Abangenza n’abanzi banjye ni benshi, Ariko sinteshuka ngo mve mu byo wahamije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp158.
Nabonye abava mu isezerano ndabīnuba, Kuko batitondera ijambo ryawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp159.
Ita ku rukundo nkunda amategeko wigishije, Uwiteka, unzure nk’uko imbabazi zawe ziri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp160.
Indunduro y’ijambo ryawe ryose ni ukuri, Amateka yawe yo gukiranuka ahoraho iteka ryose hadasigaye na rimwe.
SHINI
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp161.
Abakomeye bajya bangenzereza ubusa, Ariko amagambo yawe ni yo ahindisha umushyitsi umutima wanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp162.
Nishimira ijambo ryawe, Nk’ubonye iminyago myinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp163.
Nanga ibinyoma, mbyanga urunuka, Ariko amategeko yawe ndayakunda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp164.
Uko bukeye ngushimira karindwi, Amateka yawe yo gukiranuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp165.
Abakunda amategeko yawe bagira amahoro menshi, Nta kigusha bafite.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp166.
Uwiteka, njya niringira agakiza kawe, Kandi ngakora ibyo wategetse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp167.
Umutima wanjye ujya witondera ibyo wahamije, Kandi mbikunda rwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp168.
Njya nitondera amategeko wigishije n’ibyo wahamije, Kuko inzira zawe zose ziri imbere yawe.
TAWU
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp169.
Uwiteka, gutaka kwanjye kukwegere, Umpe ubwenge nk’uko ijambo ryawe ryasezeranije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp170.
Kwinginga kwanjye kujye imbere yawe, Unkize nk’uko ijambo ryawe ryasezeranije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp171.
Iminwa yanjye ivuge ishimwe, Kuko unyigisha amategeko wandikishije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp172.
Ururimi rwanjye ruririmbe ijambo ryawe, Kuko ibyo wategetse byose ari ibyo gukiranuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp173.
Ukuboko kwawe kube kwiteguye kuntabara, Kuko nahisemo amategeko wigishije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp174.
Uwiteka, njya nifuza agakiza kawe, Kandi amategeko yawe ni yo munezero wanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp175.
Umutima wanjye ubeho kugira ngo ugushime, Amateka yawe antabare.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp176.
Nayobye nk’intama izimiye, Shaka umugaragu wawe, Kuko ntibagirwa amategeko yawe.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: